Cyanika: umunya Uganda n’abanyarwanda barashwe babanje kwicazwa.

Nyuma y’iraswa ry’abanyarwanda ndetse n’umunya Uganda hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda mu karere ka Musanze, habaye umuhango wo guha umurambo wa Nyakwigendera abayobozi ba Uganda.

Muri uyu muhango wakurikiwe n’inama abaturage ba Uganda bagaragaje uburakari bukomeye ndetse bagabisha ko nabo nta muturage w’u Rwanda bazongera kwihanganira ku butaka bwabo.

Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Musanze mu Rwanda wari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri iki gikorwa yasabye imbabazi, umuturage wa Uganda warokotse ubwo bwicanyi yemeza ko abarashwe batarwanije inzego z’umutekano mu Rwanda ahubwo bicajwe hasi bakaraswa.

Ni mu nkuru y’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika uri muri Uganda, Ignacius Bahizi wari ku mupaka wa Cyanika igihe hatangwaga umurambo w’umunya Uganda warasiwe mu Rwanda. Inkuru bose mwayumva hano hasi: