“Cyuma Hassan yarananutse cyane kandi ntabwo afunganywe n’abandi”

Cyuma Hassan

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umubyeyi Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi ku mazina ya ‘cyuma Hassan’ yagize agahinda abonye uko umwana we yananutse kandi akumva ko adafungiwe hamwe n’abandi banyururu kuko ngo afungiwe muri ‘Cave’ mu kato ka wenyine.

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Mutarama 2022 nibwo cyuma yitabye Urukiko rw’Ubujurire ruherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo ku gihano cy’imyaka irindwi yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Nyuma yo gusabwa kuburanira kuri Gereza ya Mageragere hifashishijwe ikoranabuhanga akabyanga, Uyu munyamakuru yajyanwe ku Rukiko acungiwe umutekano mu buryo budasanzwe ku zindi mfungwa kuko yari aherekejwe n’ ’Abacungagereza 10 bayobowe na Chief Superintendent, ibintu ubusanzwe bikorwa gusa mu manza z’ibyihebe cyangwa abandi bagizi ba nabi.

Umubyeyi we (Se) wagize amahirwe yo kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, yabwiye umunyamakuru ko yatewe agahinda n’uburyo umwana we afunzwemo.

Yagize ati “Namubonye amarira aragwa[…]nagize agahinda mbonye umuhungu wanjye ataka cyane ati ntabwo mfunzwe nk’abandi mfunzwe gusumbya abishe abantu muri jenoside, abahekuye u Rwanda. Yabivugiye imbere y’umucamanza ati mfungiye ahantu mu manga mu icukiro kandi ntabwo uburenganzira bwe buhabwa agaciro nk’umunyarwanda.”

Yakomeje ati “Abatsembatsembye imiryango y’abantu bakayimara bafungiwe hamwe n’abandi muri rusange, ariko we afungiye ahantu muri ‘cave’ wenyine ku buryo yasabye perezida w’urukiko kuhagera bakareba ahantu afungiye.”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ibyo umuhungu we yavugiye imbere y’abacamanza byamushenguye umutima, gusa ngo perezida w’Urukiko ntiyabihaye agaciro.

“Nageze muri Gereza banjyana ahantu hameze nko mu mwobo”

Imbere ya Perezida w’Urukiko, Cyuma yavuze ko ahantu afungiye hagize ingaruka ku buzima bwe. Ati “Ubuzima bwanjye ntibwifashe neza ndetse sindeba neza kubera ahantu mfungiye. Nkigera muri Gereza bahise bajya kumfungira ahantu hameze nko mu bwobo ni mu kuzimu mu manga. Kugirango ngeremo binsaba kumanuka ‘escalier’ zigera muri  24.”

Yakomeje ati “Mfunzwe bunyamaswa simfunzwe nk’abantu nibaza icyaha nakoze bikanshobera. Njyewe ufungiwe inyandiko mpimbano mfungirwa ahantu nk’aho kandi hari abantu bahekuye igihugu ariko bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko bintera agahinda gakomeye mu mutima nkaba nsaba ko nyakubahwa perezida w’urukiko bwazagera ahantu mfungiye mukareba uko hameze.”

Cyuma yagaragaje inzitizi zatumye ataburana, avuga ko bamuha umwanya akabanza kuzuza umwanzuro we usubiza ubushinjacyaha, asaba no kurekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze.

Umwunganizi we, Me Gatera Gashabana nawe yunze mu rye, agaragaza inzitizi n’ibibazo yifuza ko bikemurwa mbere y’iburanisha, nawe asaba ko umukiriya we yaburana adafunze.

Perezida w’Inteko iburanisha yasabye Me Gashabana na Cyuma Hassan kongera kuganira bagakora umwanzuro umwe ukazaba wageze muri système bitarenze ku wa 15 Mutarama 2022 kugira ngo impande zose zizagire icyo zibivugaho. Urubanza rwahise rusubikwa rukazasubukurwa tariki 25 Mutarama 2022.

Tariki 11 Ugushyingo 2021 nibwo Urukiko Rukuru rwasomye icyemezo ku kirego cy’ubujurire cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ku mikirize y’urubanza rwa mbere rwa Cyuma Hassan.

Ubushinjacyaha bwari bwajuriye nyuma yaho Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumugize umwere ku byaha 4 aregwa Gukoresha inyandiko mpimbano; gusagarira inzego z’umutekano; Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no Gukoza isoni inzego z’umutekano.

Icyo gihe, Urukiko Rukuru rwahamije Cyuma Hassan ibyaha byose aregwa akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 7 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ndetse agahita atabwa muri yombi agafungwa.

Nawe ahita atangira inzira y’ubujurire. Tariki 17 Ugushyingo, 2021 Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatanze ubujurire bwa kabiri busaba ko hakosorwa ku cyaha Cyuma Hassan yahamijwe cyo “Gukoza isoni abashinze umurimo rusange w’igihugu.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye ko ibindi byaha bitatu yahamijwe birimo gusagarira no gutambamira abakozi b’inzego z’ubutegetsi, gukora umwuga w’itangazamakuru adafite ibyangombwa bisabwa, n’inyandiko mpimbano hamwe n’igihano yahawe, bigumishwaho.