DR Congo : Abarwanyi 12 ba ADF bishwe!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru “The Rwandan” ikesha ikinyamakuru “Chimpreports” yo kuri uyu wa 8 Mutarama 2022 ni ay’uko ingabo za DR Congo (FARDC) zivuganye abarwanyi 12 ba ADF muri Ituri, nyuma y’uko ADF igaba ibitero byo kwihimura ku basivili.

Ku wa gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022, ingabo za DR Congo (FARDC) zasakiranye n’inyeshyamba za ADF nk’uko bitangazwa na Lt. Jules Ngongo, umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Ituri. Ingabo za DR Congo zikaba zarishe abarwanyi ba ADF 12 mu midugudu ibiri ya Otomabere na Namberenga mu Ifasi ya Irumu. Lt. Jules Ngongo yagize ati: “Bagerageje gutera ibirindiro byacu, twicamo 12 muri bo kandi tubaka imbunda 5 zo mu bwoko bwa AK 47“.

Lt. Jules Ngongo yavuze ko ingabo zizakomeza kubungabunga amahoro n’umutekano muri Ituri, akarere kibasiwe n’imitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro igihe kikaba kibaye kirekire. Yagize ati: “Turabasaba ko bashyira hasi intwaro, bakava mu mashyamba kandi bakitandukanya n’inyeshyamba za ADF. Bitaba ibyo, tuzakomeza kubahiga kandi tuzabahashya.

Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kwica abasivili b’inzirakarengane mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Mu myaka 7, imiryango utegamiye kuri Leta ikaba itangaza ko hamaze kwicwa abasivili barenga 5,000. Agahenge kakaba gatangiye kuboneka kuva ubwo ingabo za DR Congo (FARDC) n’iza Uganda (UPDF) zishyize hamwe ngo zirwanye inyeshyamba za ADF hakoreshejwe indege n’imbunda za rutura zirasa kure maze zigasenya ibirindiro byabo biri Kambi Ya Yua ku ya 30 Ugushyingo 2021.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ba Uganda abifuriza umwaka mushya muhire wa 2022, perezida Yoweri Museveni yagarutse ku bugizi bwa nabi inyeshyamba za ADF zakoreye abasivili bo mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse no muri Uganda mu gihe cy’imyaka myinshi. Yagize ati: “Abo bagizi ba nabi bakomeje kwica abaturage aho kugirango babarengere“. Yagarutse kandi ku bwicanyi bw’abasivili buri gukorerwa muri Beni na Ituri. 

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashimangiye ko, kubera ishyaka igihugu cye gifite ryo guharanira amahoro n’umutekano mu karere, Leta ya DR Congo nibibemera, ingabo za UPDF zizakurikirana imitwe yitwaje intwaro, irimo na ADF,  ikorera muri DR Congo, kurenga na Kisangani, zigashyirwa ziyiranduye ku butaka bwa DR Congo. Perezida Museveni yaburiye izo nyeshyamba azibwira ko icyiza ari uko zayamanika, zigashyira intwaro hasi, zikishyikiriza ingabo za Uganda na DR Congo, maze zigasubizwa mu buzima busanzwe. Yanababwiye ko ibyo nibatabikora bazashirira ku icumu, kuko abarurage ba DR Congo na Uganda bakeneye amahoro n’umutekano, kandi ingabo za Uganda na DR Congo zikaba zariyemeje kubugeraho, bubi na bwiza.

Kuri perezida Museveni, urugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo, irimo n’uw’inyeshyamba za ADF, ruracyakomeje kandi ntiruzahagarara igihe cyose iyo mitwe izaba idashyize intwaro hasi, ngo yemere kwicisha bugufi, maze abarwanyi bayo basubizwe mu buzima busanzwe. Twibutse ko Uganda na DR Congo byinjiye muri gahunda y’iterambere rirambye irimo no kubaka imihanda ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere. Bityo rero, nta terambere ryabaho hatariho amahoro n’umutekano.