Demokarasi y’u Rwanda yubakiye ku mwijima

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, U Rwanda rwibutse ku nshuro ya 27 Jenoside. Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Mu gihe cy’iminsi 100 Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kwibutsa abanyarwanda ibibi byo kuvangura byatumye hapfa ibihumbi by’abanyarwanda. Hagati ho, Gretchen Baldwin we arasanga Guverinoma y’u Rwanda ikoresha ukwibuka jenoside kwa buri mwaka nk’igikoresho cya politiki. 

Mu nkuru ye yasohoye saa 11:00 am GMT+2 kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Mata 2021 kuri The Washington Post, Gretchen Baldwin aragira ati “u Rwanda rwakuye amoko mu mategeko, rushyiraho politiki idashingiye ku moko muri 2003, rushyira imbere icyo rwise “Ndi umunyarwanda”. Akomeza agira ati “Buri mwaka uhereye ku tariki ya 7 Mata  habaho iminsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndestse n’abahutu bishwe na bagenzi babo b’abahezanguni”. Nyamara yemeza ko mu bushakashatsi yakoze, politiki ya “Ndi umunyarwanda” iteshwa agaciro mu gihe cyo kwibuka maze amacakubiri ahagabwa intebe nyamara bavuga ngo barubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Muri ino nkuru, Gretchen Baldwin aremeza ko amategeko ahana “ingengabitekerezo ya jenoside n’irondakarere”agamije guhohotera uburenganzira bwa muntu no kurwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Uyu mushakashatsi agaragaza ko mu gihe cyo kwibuka havugwa gusa ubwoko bumwe bw’abatutsi, abahutu ntibavugwa naho abatwa bo baribagiranye burundu. Kuri Paul Kagame rero, kwemerera abantu kuganira ku kibazo cy’amoko ni ugukora mu jisho ingoma ye y’igitugu ndetse no guhamya ibyaha abasirikare be bakoze. 

Ubushakashatsi Gretchen Baldwin yakoze kuva 2010 kugera 2017 bwerekanye ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bukoresha iturufu y’ubwoko na jenoside mu buryo bwo kugirango agundire ubutegetsi aho agira ati “kwibuka biha imbaraga amacakubiri kuko kwibuka biberaho abatustsi gusa kandi ugasanga hari ikindi gice cy’abanyarwanda gitotezwa muri icyo gihe cyo kwibuka”. 

Ikindi ubushakashatsi bwa Gretchen Baldwin bwagaragaje ni uko guhohotera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi kwiyongereye. Aha umuntu yakwibaza impamvu yabyo. Ubushakashstsi kandi bwagaragaje ko mu minsi 265 y’umwaka u Rwanda rwiyerekana nk’igihugu cyavuye muri jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko nyamara igihe cyo kwibuka ayo macakubiri akongera agahabwa umwanya agaragara. 

Gretchen Baldwin asoza yerekana ko igihe cyo kwibuka gicamo abanyanrwanda ibice aho bamwe bumva ko aribo bashyigikiwe abandi bakumva ko bari hasi y’abandi. Ibyo bikaba ari intwaro ya Paul Kagame yo kuguma ku ngoma; gucamo abantu ibice kugirango ubone uko ubayobora. Kwibuka rero ntibiganisha ku bwiyunge burambye nk’uko Leta ya Kagame ibivuga ahubwo bikomeza amacakubiri mu banyarwanda. U Rwanda rukeneye ubuyobozi bwunga abanyarwanda ntirukeneye ubuyobozi bibatandukanya.