U RWANDA RWASHYIZWE MU CYICIRO CY’IBIHUGU BIKENNYE CYANE KANDI BINEGEKAYE

Abatuye muri aka gace bavuga ko baraye batewe n'abashinzwe umutekano bo mu Inkeragutabara

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu nkuru dukesha umwanditsi akaba n’umushakashatsi mu birebana n’ubukungu, David HIMBARA atwibutsa ko; Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF, International Monetary Fund) cyatangije iyi nyito y’”Ibihugu binyamuryango bikennye cyane kandi binegekaye”, mu mwaka ushize w’2020.

 Mu bihugu 25 byashyizwe byashyizwe muri iki cyiciro, twarondoramo nka : Afuganistani, Repubulika ya Afrika yo Hagati, Cadi, Ibirwa bya Komore, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Hayiti, n’u Rwanda. Ibi bihugu bikennye cyane kandi binegekaye; bikaba byaragiye bihabwa inkunga zitishyurwa zo kubifasha kudatsikamirwa n’imyenda bifitiye IMF.

Igihe icyiciro cy’”Ibihugu bikennye cyane kandi binegekaye” cyasohowe ku ikubitiro na IMF, mu w’2020, Leta 25 zagisohotsemo ni izi zikurikira :  Afuganistani, Bene, Burukina Faso, Repubulika ya Afrika yo Hagati, Cadi, Ibirwa bya Komore, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gambiya, Gineya, Gineya Bisawu, Hayiti, Liberiya, Madagasikari, Malawi, Mali, Mozambike, Nepali, Nigeri, Rwanda, Sawo Tome na Prensipe, Siyera Lewone, Ibirwa bya Solomoni, Tajikistani, na Togo.

Ibi bihugu bikaba byaremerewe inkunga zitishyurwa, zo kubifasha kudatsikamirwa n’ingaruka z’amategeko aherekeza imyenda ya IMF; bikaboneraho amafaranga byisanzuyeho, yo gufasha mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19. Iyi sanduku yihariye ya IMF mu gufasha Ibihugu binyamuryango bikennye cyane kandi binegekaye ikaba yariswe mu rurimi rw’Icyongereza:“ CCRT,  Catastrophe Containment and Relief Trust.” Tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko ari nk’”Ubufasha bwo kuzahura no guhangana n’ikwirakwira ry’ icyorezo.”

Imisanzu yo gushyira muri iyi sanduku yihariye ikaba iva mu bihugu bikungahaye; ibirangaje ibindi imbere akaba ari, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bwongereza, u Buyapani n’u Budage.

Biracyaza !