Diane, Anne na Adeline Rwigara batawe muri yombi bashinjwa guhungabanya umutekano!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru yageze kuri The Rwandan mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017 aravuga ko Diane, Anne na Adeline Rwigara batawe muri yombi bashinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu no gusuzugura inzego z’umutekano.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu bashinzwe umutekano utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, aravuga ko noneho abo kwa Rwigara batawe muri yombi batazarekurwa ngo basubire mu rugo nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Yagize ati: “Noneho ya mikino yarangiye ntabwo babasubiza mu rugo noneho!”

Hari amakuru twashoboye kubona ariko tugikorera iperereza avuga ko abo mu muryango wa Rwigara baba bafungiye kuri station ya polisi ya Remera kuva mu mugoroba w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2017.

Nabibutsa ko mbere igipolisi cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko gikurikiranye Diane Rwigara kubera gukoresha inyandiko mpimbano, ngo yakoresheje imikono y’abantu bitabye Imana mu gihe yashakaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Naho Anne na Adeline Rwigara bo bashinjwaga ngo kunyereza imisoro!

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Diane Rwigara mu biganiro yahaye itangazamakuru mpuzamahanga yari yatangaje ko bahora bahamagarwa buri munsi muri polisi urwego rw’ubugenzacyaha (CID) bagamije ibyo Diane Rwigara yise kubatesha umutwe yavuze kandi ko ibyo bababazaga n’ibyo bababwiraga ko babashinja byahindagurikaga umunsi ku munsi.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege aganira n’ikinyamakuru igihe.com kiri hafi y’ubutegetsi buriho mu Rwanda, yemeje ko itabwa muri yombi ryabo rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo. Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”

1 COMMENT

Comments are closed.