Yanditswe na Marc Matabaro
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nzeli 2017, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege aremeza amakuru yari yatangiye gutangazwa kuva mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru avuga ko Diane, Anne na Adeline Rwigara batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri station ya Polisi ya Remera.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga ngo ku wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, Polisi y’igihugu yataye muri yombi Adeline Rwigara, Anne Rwigara, na Diane Rwigara bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu no gukoresha impapuro mpimbano.
Ngo Polisi mu iperereza yakomeje gukora yaje kugwa ku bimenyetso byo kwizerwa byerekana ko aba batatu bavugwa haruguru bakoze ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu!
Diane Rwigara yavuze mu itangazamakuru ibyagombaga kugirwa ibanga!
Umuvugizi wa Polisi muri iri tangazo akomeza avuga ko icyemezo cyo guta muri yombi abo muryango wa Rwigara byatewe ngo n’imyifatire y’abakekwa mu maperereza yabanje cyane cyane ngo uburyo bagaragaje bwo kudashaka gufasha igipolisi, ikindi kandi ngo abakekwa batangazaga amakuru ngo ushyize mu rwego rw’amategeko yagombye kugirwa ibanga!
Mu gusoza iri tangazo, polisi ivuga ko amategeko agenga ikurukirana ry’ibyaha aha abakora iperereza uburenganzira bwo gufunga abakekwaho icyaha igihe kitarenze iminsi 5 mu rwego rwo kurangiza amaperereza ngo habe hafatwa icyemezo hashingiwe ku bimenyetso niba abakekwa bakurikiranwa cyangwa ntibakurikiranwe mu butabera.
Ngo abakekwa basobanuriwe uburenganzira bwabo burimo ngo no kubona ababunganira mu mategeko.