Amakuru agera ku bwanditsi bwacu ava ku bantu bari mu nzego z’umutekano mu Rwanda harimo n’abakora mu bijyanye n’iperereza batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa kubera impamvu zumvikana z’umutekano, aravuga ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zifite umugambi wo gutekinika abasinyira abakandida bigenga kugira ngo Komisiyo y’amatora izabangire kwiyamamaza.
Muti bimeze bite?
Inzego z’iperereza zirategura umutego mubisha wo guha abantu bazikorera mu mpande zitandukanye z’igihugu indangamuntu n’ibindi byangombwa by’ibihimbano abo bantu bakazasinyira abakandida bigenga cyane cyane Diane Rwigara maze nyuma Komisiyo y’amatora ikazakora igenzura ikabona ibyangombwa by’ibihimbano maze umukandida wigenga akangirwa kwiyamamaza ndetse agakurikiranwa n’amategeko ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano.
N’ubwo abakandida bigenga nka Philippe Mpayimana na Gilbert Mwenedata bagishakisha ababasinyira, amakuru ubwanditsi bwacu bwashoboye kubona aravuga ko Diane Rwigara we yarangije kurenza imikono 600 isabwa kure, wenda igisigaye n’uko umukandida Diane Rwigara yagerageza gushishoza akareba niba mu bamusinyiye nta ba kidobya bivanzemo bagamije kumwangiriza.
Frank Steven Ruta
Kuli Nyakubahwa Umwali Diane Rwigara ntibiruhije kubona signatures 600 birahagije kujya mu nsengero z’abadventiste mu mpande zose kubera Asinapol wali umwe mubateranga b’idini kandi n’imiryango myinshi yitwa ko yagombye kuba muli fpr Kagame yahemukiye.