« RwandAir », kimwe mu bigo byigenga binyunyuza umutungo w’igihugu.

Iyo uvuze « indege » agatsiko k’i Kigali gashya ubwoba. Bigaragara cyane iyo ubajije umwe mu bagize Leta ya Kagame cyangwa mu intumwa z’arubanda nako za Kagame zibarizwa mu cyakagombye kuba Inteko Nshingamategeko ubu yabaye « nshingarugomo » aho buri wese agerageza guhunga icyo kibazo kubera ubugome n’ubusambo burimo. Wa kibaza umutware wabo Paul Kagame mu gusubiza muri cya kinyabupfura cye gicye ati : « Muzi train (gare ya moshi) ? Train irakomeza ikajyenda imbwa zigasigara zimoka ! »

Ibyerekeye indege byabaye ikintu kibanga ndetse usangamo n’iterabwoba. Icya mbere bumva ko umuntu aba ashaka kubaza iby’indege ya « Mystère-Falcon 50 » (9XR-NN) yahanuwe n’ibisasu 2 byo murwego rwa za « missiles » 9M313 byarashwe n’intwaro 2 zo mu bwoko bwa 9K310 Igla-1 (SA-16 Gimlet) kuwa 06/04/1994 hakurikijwe itegeko ryatanzwe na Paul Kagame.

Icya kabiri bumva ko umuntu aba ashaka kuvuga ibijyanye n’indege za Kagame akodesha birengeje na Leta y’u Rwanda kuva muri Afrika y’Epfo ubwo yari afite indege 2 za « Bombardier BD-700-1A10 Global Express » bakunze kwita « Bombardier Global Express » muri sosiyete ya RPF yitwa « Repli Investments Nr 29 (Pty) Ltd » afatanyije na bamufasha gusahura aribo ba Jean-Paul Nyirubutuma ubusanzwe wari 2e Conseiller (2nd Counsellor) muri ambassade y’u Rwanda i Pretoria, Manasseh Nshuti na Hatari Saidi Sekoko bakayikodesha muli sosiyete y’indege ikorera i Lanseria muli Johannesburg ariyo yitwa « ExecuJet ». Ubu atunze 3 zo mu bwoko bwa « Gulfstream » : Gulfstream G450 yaguzwe mu kwa 01/2010 ifite nimero SX-GAB iba mu Bugereki, Gulfsrtream G550 yaguzwe mu kwa 03/2012 mbere yabaga mu Bugereki (SX-GJJ) igahungirishwa muri Ireland ifite nimero yaho EI-LSY na Gulfstream G650 yaguzwe mu kwa 10/2014 nayo yabaga mu Bugereki (SX-GSB) igahungirishwa muri Ireland ifite nimero yaho EI-LSN.

Naho icyanyuma ni ikirebana n’imikorere ndetse n’umutungo w’ikigo gitwara abantu n’imizigo mu kirere ariyo « RwandAir » aho abadepite n’abasenateri badatinyuka gutumiza abayobozi bayo nkuko bijyendekera abandi bayobozi b’ibigo bya Leta ngo babasobanurire uko bacunga umutungo wayo mu gihe baba banasabye inguzanyo mw’izina rya Leta y’u Rwanda nkuko tuza kubibona hano hasi ariko inyungu bakuramo ntigaruke mw’isanduku ya Leta. Ikindi kizwi n’uko ikora ikora ihomba !

Mugutangiza gahunda yo gutwara abantu mu mpande z’isi bagerageje kujya bagabanya ho gato ibiciro bya za tike (ticket) ugereranyije nandi makompanyi y’indege akorera mu rwanda. Urugero natanga ni nko kuva i Kigali ujya i London mu Bwongereza :

  • KLM ticket ya « Economic class» ihanywe na RwF 687.828 (US$ 820.155) ;
  • SN Brussels ticket ya « Economic class» ihanywe na RwF 672.139 (US$ 803.596) ;
  • Turkish Airlines ticket ya Economic class ihanywe na RwF 666.359 (US$ 796.685) ;
  • Ethiopian ticket ya « Economic class» ihanywe na RwF 598.650 (US$ 715.734) ;
  • RwandAir ticket ya « Economic class» ihanywe na RwF 534.243 (US$ 637.830).

Mu gihe abakozi (bose) bakora mu bigo bya Leta bajyiye mu butumwa mu mahanga bategetswe kujyendera mu ndege za « RwandAir » cyangwa ibigo (bya Leta) bakoreramo bikabagurira amatike (tickets) kugiciro cy’ikubye kabire ugereranyije ibiciro bya « RwandAir ».

Gutangira kuvuga indege za « RwandAir » yabanza gato kuvuga amavu n’amavuko yiyo kompanyi inshinzwe gutwara abantu n’imizigo mu kirere.

Ubundi « RwandAir » ni kompanyi yashinzwe muri 2002 izunguye kompanyi y’igihugu yitwaga « Air Rwanda » nayo ubwayo yashinzwe mu kwa 07/1975. Na « Air Rwanda » ubwayo yaje isimbura kompanyi ya mbere y’igihugu yitwaga « Société de Transport Aérien du Rwanda » (S.T.A.R.) nayo yashinzwe muri 1962.

Sosiyete y’Igihugu y’indege « S.T.A.R. » mbere ya 1973

Icyo nibuka n’uko S.T.A.R. mbere y’uko nyuma iba « Air Rwanda » mu ntangiriro ya za ’70 yari itunze indege eshatu :

– « Britten-Norman BN-2A-3 Islander » (9XR-KA). Yaguzwe mu mpera z’ukwa 12/1972 ibona nimero yayo kuwa 30/01/1973. Yakunze kwitirirwa Kamoso Augustin (minisitiri wari ushinzwe imiberoho myiza y’abaturage, amaposita n’itumanaho) kubera iriya « KA » yo kuri nimero. Mugutanga za nimero nyuma ya préfixe y’u Rwanda « 9XR- » ikurikirwa n’inyuguti ebyiri za alphabet. Mu ntangiriro yi 1970 bahereye kunyuguti ya « K » ikaza gakurikirwa n’indi nyuguti uhereye kuri A, B, C, D, … bitewe n’uko indege zinjira mu gihungu.

– « Britten-Norman BN-2A-3 Islander ». Iyi nayo yaguzwe mu igihe kimwe (12/1972) n’iyi iriharuguru. Birumvikana ko yari gufata nimero yagombaga gukurikira ariyo 9XR-KB ariko siko byagenze ! Iya fashe nimero ya mbere yitiriwe minisitiri Kamoso Augustin (KA) nkuko twabibonye. Byabaye ngombwa ko basimbuka inyiguti nyinshi bakagera kuri « G » igafata nimero ya « 9XR-KG » bityo nayo ikitirirwa Prezida Kayibanda Grégoire (KG) !

– « Piper PA-31 Navajo » ifite nimero 9XR-MD. Yaguzwe mu ntangiriro za 1973.

Sosiyete y’Igihugu y’indege « Air Rwanda » nyuma ya 1975

« Air Rwanda », ikigo cya Leta, ubusanzwe yari itunze indege zayo enye :

– « Boeing 707-328C » ifite nimero 9XR-JA, indege yari isanzwe ari iya « Air France » (F-BLCF) yaje kugurwa na « Air Rwanda » igera i Kigali kwa 20/07/1979. Leta ya FPR yaje kuyigurisha na kompanyi yo muri Zaïre yitwa « Espace Aviation Service » kuri 20/04/1996 nyuma yuko Air Rwanda imaze guseswa igafata irindi zina rya « Rwanda Air ».

– « Piper PA-23-250 Aztec ». Iyi yaguzwe mu mpera za 1979. Ni iya gatatu muzagobye kubona nimero munyuguti ebyiri zanyuma ziherwa na « K… » ariko nk’uko twabibonye haruguru yabonye nimero ya kabiri ariyo 9XR-KB.

– « de Havilland Canada DHC-6-300 Twin Otter » ifite nimero 9XR-KC, kuva yakorwa mu kwa 04/1980, iyi ndege yari igenewe koherezwa mu Bugereki muri « Consolidated Contractors International (UK) Ltd. » ariko ntibyashobotse. Nyuma yaje kugurwa na Air Rwanda igera i Kigali kwa 02/09/1981. Kw’itariki ya 18/02/1987 yaje gukodeshwa igihe gito muri kompanyi y’indege yitwa « Skyways Airlines » ibarizwa i Mombasa muri Kenya. Iza kugurishwa kw’itariki ya 14/09/1992 muri kompanyi yitwa « Sataircraft A/S » ibarizwa i Roskilde muri Danemark.

– « de Havilland Canada DHC-6-300 Twin Otter » ifite nimero 9XR-KD, yaguzwe na Air Rwanda igera i Kigali kwa 03/09/1985. Ubwo Leta ya RPF yari ikataje mukujya gusahura umutungo wa RD Congo bitewe n’intambara yatangijeyo (1996) kw’itariki ya 17/08/1999 bayijyanyeyo bayigusha mu muhanda w’imodoka hafi y’i Lobutu maze ibiti bikikije uwo umuhanda byangiza bikomeye amababa yayo. Igisigazwa kigurishwa na kompanyi iba muri Amerika yitwa « F&M Aviation LLC » ihita icyohereza murugana muri Canada bongera kuyisana mu 2007 nyuma nabo bayigurisha na « Polynesian Airlines » mu kwa 05/2008.

« Air Rwanda » nyuma ya 1994

Muri 1994 ubwo FPR yafataga igihugu abambari ba Kagame bihutiye kuyigarurira barayisahura biratinda. Byabaye ngombwa ko mu 1996 « Air Rwanda » bayisesa bakaza kuyita « RwandAir ». Kuva icyo gihe kugeza ubu nta wamenya niba « RwandAir » ari ikigo cya Leta cyangwa icya RPF cyangwa icy’abantu ku giti cyabo. Abadepite n’abasenateri bakagombye kubibaza kugira ngo umutungo w’abanyarwanda utabura nabo ntabwo bashobora gusubiza icyo kibazo bahitamo kwicecekera !

Kuyita « RwandAir », icyo gihe mubari bafitemo imigabane ni sosiyete ya RPF yitwa « Nyarutarama Developers » yaje kuba nyuma « NPD-Cotraco » yarifite 77% naho indi sosiyete ya RPF ikaba nayo ari kompanyi y’indege yitwa « Silverback Cargo Freighters » yarifite 23%. Nkuko bigaragara ku impapuro zahabwa agaciro n’ubutabera, ku itariki ya 28/08/2002, noteri w’u Rwanda yashizeho umukono ku rupapuro rwerekana ko « RwandAir » ari isosiyete yigenga (itari iya Leta). Ariko ntibiyibuza kujyendera ku izina rya Leta cyane cyane mu gusaba inguzanyo !

Umwaka wakurikiyeho Leta yasinye amasezerano na kompanyi yitwa « Alliance Airlines » iba muri Uganda kugira ngo ishobore kuyobora « RwandAir » bityo igafata irindi zina rya « Alliance Express Rwanda » kuva muka 03/1998.

Iyo kompanyi « Alliance Airlines » ubusanzwe yashinzwe muri 1995 kubufatanye bwa za kompanyi z’indege nka « South African Airways » (40%), « Air Tanzania Corporation » (10%), « Uganda Airlines » (10%) ndetse nka za Leta nk’iya Tanzanie (5%) n’iya ya Uganda (5%). Naho imigabane yo muri « Alliance Express Rwanda » 49% yari iya « South African Airways » naho 51% yari aya Leta y’u Rwanda ndetse na sosiyete ya RPF yitwa « Silverback Cargo Freighters ».

Ntibyatinze, mu kwa 10/2000, agatsiko kakomeje kumunga umutongo bituma « Alliance Airlines » irekera aho gufasha « Alliance Express Rwanda » ariko Leta y’u Rwanda yaragobotse isaba « South African Airways » ariyo yakomeza gushyigikira iyo kompanyi y’u Rwanda kugeza igihe isesewe mu kwa 11/2002. Nyuma « Alliance Express Rwanda » imaze guhomba yongeye kubyutswa ifata izina rya « Rwandair Express » imigabane yayo 90% yari iya sosiyete ya RPF titwa « Silverback Cargo Freighters » naho iya Leta ari 10%.

Mu kwezi kwa 04/2003, « Rwandair Express » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Danemark yitwa « Maersk Air » gukodesha indege yayo yo mu bwoko bwa « Boeing 737 » yo muri série 500 (Boeing 737-500) :

– « Boeing 737-5L9 » ifite nimero yo muri Danemark OY-APH yakodeshejwe kuva 11/04/2003 kugeza 28/05/2004.

Mu kwezi kwa 05/2004, « Rwandair Express » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Roumanie yitwa « Acvila Air » gukodesha indege yo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas MD-82 ». Ubusanzwe iyi ndege ni iya kompanyi yitwa Atlantic Express Airlines ibarizwa mu gihugu cya Gambia ariko iyo ndege ikabarizwa muri Swaziland :

– « McDonnell Douglas MD-82 » ifite nimero yo muri Swaziland 3D-ABV yakodeshejwe kuva 18/05/2004 kugeza 05/06/2004.

Mu kwezi kwa 06/2004, « RwandAir Express » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Roumanie yitwa « Acvila Air » gukodesha indege yo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas MD-82 ». Kubera ibibazo bya tekinike by’iyi ndege yari ibujijwe kugwa ku ibibuga byo mu Buholandi. Ubusanzwe iyi ndege ni iya kompanyi yitwa « Jet Africa Services » ibarizwa mu gihugu cya Swaziland :

– « McDonnell Douglas MD-82 » ifite nimero yo muri Swaziland 3D-MDJ yakodeshejwe kuva 23/06/2004 kugeza mu mwaka 2007 ubwo yajyaga muzabukuru imaze imyaka irenga 26 ikora.

Mu kwezi kwa 07/2004, « RwandAir Express » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Ethiopie yitwa « Midroc Aviation » gukodesha indege yayo yo mu bwoko bwa « de Havilland Canada » :

– « de Havilland Canada DHC-8-202Q Dash 8 » ifite nimero yo muri Ethiopie ET-AKZ yakodeshejwe kuva 20/07/2004 kugeza mu mwaka 2007 ubwo yajyaga muzabukuru.

Mu kwezi kwa 02/2005, « RwandAir Express » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Ethiopie yitwa « Trans Nation Airways » gukodesha indege yayo yo mu bwoko bwa « de Havilland Canada » :

– « de Havilland Canada DHC-8-202Q Dash 8 » ifite nimero yo muri Ethiopie ET-ALX yakodeshejwe kuva 02/02/2005 kugeza mu mwaka 2006.

Mu kwezi kwa 04/2006, « RwandAir Express » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Roumanie yitwa « Jetran Air » gukodesha indege yayo yo mu bwoko bwa « McDonnell Douglas MD-82 » :

– « McDonnell Douglas MD-82 » ifite nimero yo muri Roumanie YR-MDL yakodeshejwe kuva mu kwa 04/2006 kugeza 13/04/2007.

Mu kwezi kwa 04/2007, « RwandAir Express » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Malawi yitwa « Air Malawi » gukodesha indege yayo yo mu bwoko bwa « Boeing 737 » yo muri série 500 (Boeing 737-500) :

– « Boeing 737-522 » yahawe izina rya « Sapitwa » ifite nimero yo muri Malawi 7Q-YKW yakodeshejwe kuva 27/04/2007 kugeza mu kwa 04/2009 ubwo yajyaga muzabukuru.

Mu kwezi kwa 08/2009, « RwandAir Express » ubwo yabaga « RwandAir » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Kenya yitwa « JetLink Express » gukodesha indege yayo yo mu bwoko bwa « Bombardier CRJ-200 » :

– « Bombardier CRJ-200 » ifite nimero yo muri Kenya 5Y-JLE yakodeshejwe kuva 30/08/2009 kugeza 16/04/2011.

Mu kwezi kwa Cyenda 2009, « RwandAir » (mw’izina rya Leta y’u Rwanda) yahawe na Banki y’ubucuruzi n’iterambere ry’Uburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (Banque de la ZEP / PTA Bank) inguzanyo y’amadolari y’amanyamerika angana na miliyoni 40 (US$ 40 million). Harimo ayo kugura indege ebyiri zo mu bwoko bwa « Bombardier CRJ-200 » zakwozwe mu mwaka 2000 zisanzwe zikoreshwa na kompanyi y’abadage yitwa « Lufthansa CityLine », hakabamo andi yo kubaka ubundi bubiko bw’indege (hangar) i Kanombe. Amakuru mfite n’uko batigeze bubaka iyo « hangar ». Izo ndege ni izi :

– « Bombardier CRJ-200 » yari isanzwe ifite nimero yo mu Budage D-ACHG yageze i Kigali kw’itariki ya 14/12/2009 yambikwa indi nimero yo mu Rwanda ariyo  9XR-WA ;

– « Bombardier CRJ-200 » yari isanzwe ifite nimero yo mu Budage D-ACHH yageze i Kigali kw’itariki ya 21/12/2009 yambikwa indi nimero yo mu Rwanda ariyo  9XR-WB.

Ntizatinze nyuma y’imyaka 3, ni ukuvuga tariki ya 20/06/2012, « RwandAir » yumvikanye n’uruganda rwa « Bombardier » muri Canada rukora izo ndege ko bazibagurishaho bakongera bakabaguriraho izindi ebyiri nini kuri izo zo mu bwoko bwa « Bombardier CRJ-900 ».

Kubera inguzanyo yasabye mu kigo gishinzwe gutanga inguzanyo cyitwa « Export Development Canada » mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 « RwandAir » yaje kwakira indege ebyiri zo mu bwoko bwa « Bombardier CRJ-900 ». Igiciro cyizo ndege ebyiri gihanywe n’amadolari y’abanyamerika miliyoni 185 (US$ 185 million). Dore ni izi :

– « Bombardier CRJ-900 » ifite nimero 9XR-WH yavuye mu ruganda rwa « Bombardier Aerospace » igera i Kigali kwa 17/10/2012 ;

– « Bombardier CRJ-900 » ifite nimero 9XR-WI yavuye mu ruganda rwa « Bombardier Aerospace » igera i Kigali kwa 31/10/2012.

Mu kwezi kwa 05/2010, « RwandAir » yasinye amasezerano na kompanyi yo muri Kenya ishinzwe gukodesha indege yitwa « Aircraft Leasing Services » yo gukodesha indege yayo yo mu bwoko bwa « de Havilland Canada » (DHC-8-106). Iyo kompanyi yari imaze iminsi 12 gusa iyi guze :

– « DHC-8-106 Dash 8 » ifite nimero yo muri Kenya 5Y-BXU yageze i Kigali kwa 12/05/2010.

Mu kwezi kwa 06/2010, « RwandAir » yasinye amasezerano na kompanyi y’indege yo muri Amerika yitwa « General Electric Capital Aviation Services » gukodesha indege ebyiri zayo zo mu bwoko bwa « Boeing 737 » yo muri série 500 (Boeing 737-500) :

– « Boeing 737-55D » ifite nimero 9XR-WD yakodeshejwe kuva 07/06/2010 kugeza 03/09/2013.

– « Boeing 737-55D » ifite nimero 9XR-WE yakodeshejwe kuva 16/08/2010 kugeza 03/09/2013.

Muri uwo mwaka, « RwandAir » (mw’izina rya Leta y’u Rwanda) yasinye amasezerano n’uruganda rw’indege rwo muri Amerika rwitwa « Boeing » yokugura indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa « Boeing 737 » yo muri série 800 (Boeing 737-800) kugiciro kingana na miliyoni 80 y’amadolari y’abanyamerika. Banki y’ubucuruzi n’iterambere ry’Uburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (Banque de la ZEP / PTA Bank) niyo yahaye inguzanyo « RwandAir » ingana na miliyoni 60 y’amadolari y’abanyamerika (US$ 60 million) kubufasha n’ubwumvikane na banki y’Abongereza yitwa « HSBC » (mu magambo ahirye) ndetse ikabiteramwo inkunga na banki yo muri Amerika yitwa « Export-Import Bank of the United States » (Ex-Im Bank) kugira ngo bashobore kugura izo ndege :

– « Boeing 737-84Y(WL) » ifite nimero 9XR-WF yavuye mu ruganda igera i Kigali kwa 25/08/2011;

– « Boeing 737-84Y(WL) » ifite nimero 9XR-WG yavuye mu ruganda igera i Kigali kwa 26/10/2011.

Abayobozi ba « RwandAir » banyarukiye i Dublin muri Ireland bajyanywe no gushyiraho umukono ujyanye no gukodesha indege ebyiri zo mu bwoko bwa « Boeing 737 » yo muri série 700 (Boeing 737-700) muri sosiyete ishinze gukodesha indege (société de leasing d’avions / aircraft leasing company) yitwa « AerCap ». Dore ni izi :

– « Boeing 737-7K5(WL) » ifite nimero  9XR-WJ yageze i Kigali kwa 17/04/2013 ;

– « Boeing 737-7K5(WL) » ifite nimero  9XR-WK yageze i Kigali kwa 27/06/2013.

Kuri 23/04/2013 « RwandAir » (mw’izina rya Leta y’u Rwanda) rwasinye amasezerano n’uruganda rw’indege rwo muri Canada rwitwa « Bombardier Aerospace » rwo kugura indege yo mu bwoko bwa « Bombardier Q-Serie » (de Havilland Canada DHC-8) ya série « 400 » bakunze kwita « Bombardier Q400 NextGen ». Ikiguzi cyayo kingana na miliyoni 31 y’amadolari y’abanyamerika (US$ 31 million) :

– « DHC-8-402Q Dash 8 » ifite nimero 9XR-WL yageze i Kigali kwa 27/02/2014.

Mu kwezi kwa 03/2010, « RwandAir » yasinye amasezerano n’uruganda rw’indege rwo muri Canada rwitwa « Bombardier Aerospace » rwo gukodesha indege yayo yo mu bwoko bakunze kwita « Bombardier Q400 » :

– « DHC-8-402Q Dash 8 » ifite nimero 9XR-WM yavuye mu ruganda rwa « Bombardier Aerospace » igera i Kigali kwa 22/06/2015.

Kuri 24/03/2015, « RwandAir » (mw’izina rya Leta y’u Rwanda) yasinye amasezerano (protocole d’accord) n’uruganda rukora indege ruba mu Bufaransa rwitwa « Airbus » yo kugura indege ebyiri zo mu bwoko bwa « Airbus A330 » imwe ya série « 200 » indi ya série « 300 ». Ikiguzi cyazo zombi kikaba kingana na miliyoni 489 y’amadolari y’abanyamerika (US$ 489 million) : « Airbus A330-200 » igura US$ 231.5 million naho « Airbus A330-300 » igura US$ 256.6 million. Nyuma y’amaze abiri, « RwandAir » yahawe inguzanyo na Banki y’ubucuruzi n’iterambere ry’Uburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (Banque de la ZEP / PTA Bank) ingana na miliyoni 160 y’amadolari y’abanyamerika (US$ 160 million) kugirango ibashe kwishyura igice kimwe kuri izo indege ebyiri ishaka kugura.

Imwe mu mabanki yo mu gihugu cy’Ubudage ariyo « KfW IPEX-Bank » ifatanyije na Banki y’ubucuruzi n’iterambere ry’Uburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika (Banque de la ZEP / PTA Bank) bumvikanye ko inguzanyo baha « RwandAir » bayiguriramo indege yo mu bwoko bwa « Airbus A330 » ya série « 300 » (Airbus A330-300). Ubwo byari bibaye ubugira kabiri kubwumvikane hagati yizo banki uko ari ebyiri. Dore izo « Airbus A330 » izo arizo :

– « Airbus A330-243 » bahaye izina « Ubumwe » ifite nimero 9XR-WN yavuye mu ruganda rwa « Airbus » igera i Kigali kwa 28/09/2016 ;

– « Airbus A330-343 » bahaye izina « Umurage » ifite nimero 9XR-WP yavuye mu ruganda rwa « Airbus » igera i Kigali kwa 01/12/2016.

Mu kwezi kwa 12/2015, « RwandAir » yasinye amasezerano na kompanyi yo muri Amerika yitwa « Aircraft Lease Corporation » yo gukodesha indege ebyiri zayo nshya zo mu bwoko bwa « Boeing 737 » série ya « 800 » bakunze kwita « Next Generation » (Boeing 737-800NG), imwe yahawe izina rya « Kalisimbi » indi ihabwa izina rya « Muhabura » :

– « Boeing 737-8SH(WL)  » yahawe izina rya « Kalisimbi » ifite nimero 9XR-WQ yavuye mu ruganda rwa « Boeing » igera i Kigali kwa 16/11/2016 ;

« Boeing 737-8SH(WL)  » yahawe izina rya « Muhabura » ifite nimero 9XR-WR yavuye mu ruganda rwa « Boeing » igera i Kigali ejo bundi kwa 28/05/2017.

Mu kwezi kwa 04/2015, « RwandAir » (mw’izina rya Leta y’u Rwanda) yasinye amasezerano n’uruganda rukora indege rwita « Boeing » yo kugura indege yo mu bwoko bwa « Boeing 787 » série ya « 800 » bakunze kwita « Dreamliner » (Boeing 787-8 Dreamliner). Indege izahabwa « RwandAir » ni iyari iteganyijwe kuzahabwa kompanyi yitwa « Royal Air Maroc » (CN-RGC). Nkurikije ifishi yayo mfite aha ndasanga ikiri muruganda aho bakomeje kuyitunganya. Ikiguzi cyayo kirengeje miliyoni 224 y’amadolari y’abanyamerika (US$ 224 million).

Abayobozi bakuru ba « RwandAir » barateganya kugura indege yo mu bwoko bwa « Airbus A350 » ya série « 900 » (Airbus A350-900). Ikiguzi cyayo kirengeje miliyoni 308 y’amadolari y’abanyamerika (US$ 308 million).

Aba bayobozi ba « RwandAir » amazani yabo uyasanga no mu zindi sosiyete za RPF :

– Tariki ya 5/04/2017 nibwo John Mirenge wari umuyobozi mukuru (Directeur général / Chief Executive Officer) wa « RwandAir » yirukanywe kuri uwo mwanya asimbuzwa byagateganyo na colonel Chance Ndagano wari usanzwe ari umucamanza mukuru mu rukiko rwa gisirikare (Judge of the High Military Court) ;

– Naho Jean-Paul Nyirubutama nawe wari umuyobozi mukuru wungirije (Directeur général délégué, chef de l’exploitation et gestionnaire responsable / Deputy Chief Executive Officer, Chief Operating Officer and Accountable Manager) nawe kuri uwo munsi yasimbuwe na lieutenant-colonel Silver Munyaneza. Jean-Paul Nyirubutama yagizwe Member Board of Directors wa « RwandAir ».

FFlavien Lizinde (FlavLiz)

Bruxelles, 30/05/2017