DOSSIER Y’INDEGE ITUMYE ABICANYI BIKIRIGITA BAGASEKA BAJIJISHA ABAMBARI BABO.

Akishuli Abdallah

Dossier criminel igira ibice 3 by’ingenzi. Ibyo bikaba bikubiye mu migendekere y’iburanisha n’imanza aricyo bita procédure pénal.

1- Enquête (Iperereza) ikorwa n’umucamanza ufite ububasha bumuha ubwigenge busesuye ariyo mpamvu bamwita umucamanza wigenga / juge indépendant bita juge d’instruction. Akora iperereza yifashishije inzego z’ubugenzacyaha agatumiza akoresheje Convocation cyangwa mandat d’arrêt abantu bose barebwa n’iyo dossier. Abaregwa cyangwa abakekwa,abarega cyangwa abakoreweho icyaha ( victimes) n’abatangabuhamya. Twibutse ko umwihariko wa dossier pénal / criminel atari ngombwa ko hagira utanga ikirego . Inzego z’ubutabera ubwazo zirihagije kugirango zikurikirane abagizi ba nabi. Iyo juge d’instruction arangije umurimo we amaze kubona ibimenyetso bihagije bishinja abakekwa ,afunga/ ahagarika enquête ( clôture d’enquête ) bisobanura ko dossier iba ifite ibimenyetso byuzuye biyiganisha ku iburanishwa. Ubwo we akaba arangije umurimo we. Aribyo byabaye ku mucamanza wakoraga iryo perereza
UBU NONEHO DOSSIER IGEZE MURI PARQUET

2- Parquet: iyo juge d’instruction arangije umurimo we afunga dossier/ ahagarika enquête agashyikiriza iyo Dossier Parquet akaba ariyo itanga ikirego murukiko rubifitiye ububasha arirwo:

3- Cours d’assise/ cours pénal ( Urukiko mpanabyaha rushinzwe dossier Criminel ) urwo rukiko iyo rumaze kwiyambazwa na Parquet nirwo ruburanisha abaregwa. Iyo banze kwitaba Urukiko hifashishwa Mandat d’arrêt international / international warrant bagafatwa kungufu.

Mumagambo make Procedure ntiyahagaze ahubwo yateye indi ntambwe isatira iburanishwa 

AKISHULI Abdallah