Dr Bizimana yasabye ko muri Diaspora hongerwa imbaraga mu kurandura abakwirakwiza imbuto mbi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Abadepite bahagarariye ishyaka FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga amategeko y’u Randa bagize umwiherero w’umunsi umwe, bahabwa umurongo wo kugenderaho ngo FPR ikomeze imigabo n’imigambi yayo. Uyu mwiherero ukozwe mu gihe abadepite basigaje umwaka umwe n’amezi make ngo basoze manda yabo, ariko ibiganiro bikaba biri muri gahunda yaguye yo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024.

Abadepite ba FPR Inkotanyi bari babukereye i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka, buri wese mu mwambaro ufitanye isano n’ibirango bya FPR. 

 

Uyu mwiherero w’abadepite bakomoka muri FPR Inkotanyi wari ukuriwe na Ngarambe François Xavier Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, mu guha inyigisho n’amabwiriza abadepite ba FPR kaba yabifashwagamo na Dr Jean Damascène Bizimana , uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano mboneragihugu, hamwe na Madame Eda Mukabagwiza, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Francois Ngarambe yabibukije gahunda ya Ndi umunyarwanda, avuga ko isa n’igenda itakaza ingufu zayo kuko batakiyikorera ubukangurambaga bukwiye. Yagize ati “ Mwabishaka mutabishaka, mugomba kurangwa n’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ndi umunyarwanda igomba kubabera impamba ya buri gihe… FPR igomba guhora ku isonga rya byose, igaha abandi umurongo kandi  bose bakawukurikiza”.

Umunyamabanga Mukuru wa François-Xavier Ngarambe yanenze Abadepite b’ishyaka rye kujenjekera abayobozi batuzuza inshingano cyane cyane abaminisitiri, yibutsa abo badepite ko bafite inshingano zabo zibaha ububasha bwo kugenzura Guverinoma no gukuraho icyizere abo bibaye ngombwa.

 

Aba badepite baganiriye kandi ku bibazo binyuranye birimo inyerezwa ry’umutungo wa Leta, n’uburyo imyanzuro ifatwa yajya ishyirwa mu bikorwa mu buryo bukosora ibitanoze. Ni nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Obadia BIRARO Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta wavuze ko abona nta kintu kinini gifatika gikorwa ku kurinda umutungo wa Leta uhora unyerezwa, kandi ngo adahwema kugeza ku nteko aho ibibazo by’inyerezwa ry’imari ya Leta biba byiganje.

Mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe n’inshingano Mboneragihugu Jean Damascène Bizimana, yagarutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside imbere mu gihugu no hanze yacyo. Yifashishije ingero zinyuranye yavuze ko imbere mu gihugu ingengabitekerezo igihari, ariko ko idafite ubukana n’ingufu nyinshi nk’iri hanze yacyo. Ibi akaba yavuze ko biterwa no kuba mu gihugu imbere hari amategeko, ingamba n’ibihano ku bagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside, ariko hanze bakaba bakomeza kwidegembya ngo no kuyikwirakwiza mu rubyiruko, ibyo yise gukwirakwiza imbuto mbi, akanasaba ko hashyirwa imbaraga nyinshi mu kurandura abo bakwirakwiza iyo mbuto mbi.

Ahareye kuri izi mpungenge, Minisitiri bizimana yagize ati : “Hakenewe ko muri diaspora tuhashyira imbaraga kugira ngo abana b’Abanyarwanda bahakurira bamenyeshwe ukuri kw’igihugu, amateka yacyo n’imiyoborere yacyo kuko ayo mateka barayabeshywa”.

 

Minisitiri Jean Damascène Bizimana yasabye abadepite ba FPR gukoresha inzira za dipolomasi na lobbying kugira ngo ibihugu byose bifitanye umubano n’u Rwanda bishyireho amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati: “Niba kandi guhakana  cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi bifatwa nk’icyaha ku Isi yose, kuko iyakorewe Abatutsi yo idahabwa ko gaciro?”

Mu bindi  biganiro byatanzwe harimo icya politiki y’u Rwanda ku bubanyi n’amahanga, cyatanzwe na Clémentine Mukeka, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, watanze ishusho y’uko u Rwanda rubanye n’amahanga, agasobanura ko nta kibazo na kimwe bafitanye n’amahanga ya kure, uretse ngo agatotsi gato kakiri mu mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bimwe. 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko ngo umushinga wa gariyamoshi hagati ya Tanzania n’u Rwanda wamaze  kunozwa, avuga ko na za ambasade z’amahanga zikomeje gufungurwa mu Rwanda ku bwinshi, atanga urugero rw’iya Mozambique iherutse gufungurwa, kandi ngo bikaba biri cyane mu nyungu z’u Rwanda.