FPR NK’UMUSHORAMALI MU BIKINGI I BRAZZAVILLE

Jack Kayonga uyobora Crystal Ventures na Denis Christel Sassou Nguesso, Ministre ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri Congo Brazzaville

Yanditswe na Albert Mushabizi

FPR-Inkotanyi, nk’ishyaka riyoboreye u Rwanda mu biganza bwite bya Prezida KAGAME; igeze kure umugambi mushya wo kwigarurira ubukungu bw’ibihugu by’Afrika by’iyo gihera; nyuma yo kunanirwa imyitwarire nk’iya ba mpatsibihugu mu bihugu bituranyi. Ngiyo FPR muri Mozambike no muri Centrafrique mu mirwano mu buryo butavugwaho rumwe, ngiyo FPR muri Congo Brazza-Ville, mu buhahirane bwari bwatangiye nk’ubusanzwe hagati y’ibihugu, none bikaba bigeze kuri mafia ya burundu…! Nyamara inkuru iva Brazza-ville iyo, ikaba ari umushinga w’ishoramali karundura rya ya Kampani/Sosiyete ya FPR ‘Crystal Ventures’ isanzwe yihariye ubushabitsi mu nguni zose z’igihugu cy’u Rwanda, nk’iyihahiye icyo gihugu mu icyamunara… Ni koko uyu mushinga karundura w’ishoramali ntushirwa amakenga…

Nk’uko tubisoma  mu kinyamakuru Financial Afrik, ku itariki ya mbere Ukwakira, umunsi usobanuye byinshi kuri FPR-Inkotanyi, nibwo na Sosiyeye y’iri shyaka yatangaje ishoramali karundura muri iki gihugu cya Congo-Brazzaville, aho bakonze igikingi kingana na 65km2, mu Icyanya cy’Inganda cya MALOUKOU, aho ni nko muri km 70 uvuye mu murk mukuru wa Brazzaville. Byumvikane ko ingano y’icyo gikingi itajyaga gukwira mu mujyi rwagati! Iri shoramali ngo rikaba rizabanzamo millioni 100 z’amadolari zo kubanza kubaka ibikorwa remezo by’icyo gikingi birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi… Nyuma hakaba hateganywa gushorwamo izindi miliyoni 100 na none ku ikubitiro ry’ibikorwa zo kubaka Icyambu cyo ku butaka (Port Sec), kubaka umujyi mushya, ndetse n’icyanya cy’amashuri! 

Ibi uwabivunagura mu ishoramali rigezweho, ni nko gufata ahantu hari hasanzwe ari ikigunda, hagakorerwa inyigo yo kuhahanga umujyi mwiza w’ibikorwa remezo, hagatunganywa ibikorwa bikomeye (icyambu cyo ku butaka,  Urwunge rw’ibigo by’amashuri atandukanye, umujyi wo guturamo…) bizatuma hitabirwa gutura mu buturo bwiyubashye kubera akazi n’ubushabitsi… Ku buryo nka nyuma y’igihe gito ushobora kuhagera utahaherukaga, ugasanga umujyi washoboraga nko kwirema mu myaka nk’ijana utunganije mu buryo bunoze, mu biganza by’umushoramali umwe nk’akanya ko guhumbya! Ibikorwa remezo (imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro…) n’ibigo by’ubucuruzi, ibibanza byo guturamo byiyubashye, amahoteli… byose ukabisanga mu maboko y’umushoramali umwe! Iri shoramali ubusanzwe rimenyerewe mu bihugu biteye imbere, rigakunda cyane kuba umwihariko w’amasosiyete y’imiryango y’abaherwe, ikomoka mu bihugu bikungahaye kuri peteroli!

CRYSTAL VENTURES Sosiyete ya FPR-Inkotanyi yafashe Abanyarwanda ho ingwate; iha Prezida KAGAME kwitwara nk’umushoramali ucuruza u Rwanda, aho kuba Prezida warwo!

Iyi CRYSTAL VENTURES Limited, ni Company iyobowe mu minsi ya None na Jack KAYONGA, ikomoka ku yindi na none yari iteye nkayo yitwa TRISTAR,  yashinzwe na FPR-Inkotanyi ikigaruririra u Rwanda mu w’1995; hagamijwe kwikubira amasoko y’imirimo na servisi byose bya Leta  kuva icyo gihe, ku bushobozi bwavaga ku nkunga zasukiranyaga n’amahanga yari ashishikariye gufasha u Rwanda, nk’igihugu cyafatwaga ko kiri gutangirira kuri zero. 

Iyi TRISTAR rero ikaba yaraje guseserezwa muri CRYSTAL VENTURES Limited, hagamijwe ahanini gukwepa ibirarane by’imisoro itigeze isorera igihugu, yo ubwayo n’amakampani ayibereye amashami mu ngeri z’ubushabitsi zitandukanye (INYANGE INDUSTRIES, NPD LIMITED, BOURBON COFFEE, ISCO SECURITY, RULIBA CLAYS, REAL CONTRACTORS, E.A GRANITE INDUSTRIES, NEXUS, SEAL, STONE CRAFT,  inganda z’ibyayi, inganda z’ikawa n’ibigo byinshi byahoze ari ibya Leta bikegurirwa abikorera byahawe Crystal Ventures ku buntu cyangwa igiciro cyenda kunga n’ubusa), zitashoboraga kuvangirwa muri kampani/sosiyete imwe, no mu buryo bwo kujijisha ko amasoko ahabwa amasosiyete atandukanye. 

Uku guseserezwa mu yindi nshya byari bigamije kandi, ubwambuzi no kuburizamo amasezerano y’ubuhendanyi yari yaragiranye n’abafatanyabikorwa, buzuyemo amasosiyete y’abanyarwanda basanzwe mu gihugu, aha ikaba yaratinyaga kwishyuzwa ibikorwa remezo cyangwa imitungo yimukanwa (amamashini) by’amasosiyete yari yahunze intambara, arimo kugaruka mu gihugu.  Iri seswa ryari rigamije uburyo bwiza bwo kuyobya uburari, ibihombo yajyaga kugira bishingiye ku bukemurampaka ku mikoranire yari yaragiranye n’ibindi bigo, igihugu kikiri mu kavuyo k’amategeko atarasobanuka, ishingiye ku bucuruzi bwuzuyemo uburiganya n’ubwambuzi.

Umutungo CRYSTAL VENTURES ijya gukondamo ibikingi i Brazaville n’ahandi iwukomora he ?

Nyuma yo kuba ariyo sosiyete yihariye amasoko y’imirimo ya Leta na servisi mu gihugu, n’ay’imiryango mpuzamahanga ikorera mu gihugu, n’ibindi bigo by’ibinyamahanga bikorana na Leta nka za Ambasade; CRYSTAL VENTURES mu mashami yayo atabarika y’amasosiyete ayihuriyemo ifite n’andi mayeri y’indonke… Izo ndonke zikubiye mu kurigisa imisoro, ikingiwe ikibaba n’ibikomerezwa bya FPR biganje mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, ndetse no gusonera ibyo itumiza mu mahanga yabyambitse isura mpimbano y’ibyinjira bigamije kuzahura igihugu (nko mu buhinzi, ubwirinzi, imfashanyo, ibihangana n’ibiza…) bitagize aho bihuriye n’ubucuruzi, kandi igakwepa n’izindi nshingano yakagiriye abakozi bo hasi yigwijemo nk’ubwishingizi, amafaranga y’ubwiteganyirize, kuvuzwa… 

Iyi sosiyete ivugwaho n’ubundi buriganya bwo gupatanira imirimo ya Leta ku biciro byiza, maze nayo igahindukira iyo mirimo ikayikoresha ba Rwiyemezamirimo basanzwe, bo mu gihugu ku gaciro gato katazatuma babasha guhemba abaturage bazaha imirimo! Niyo ya marira ahora yumvikana mu gihugu, y’Abanyarwanda ba nyarucari bambuwe na ba Rwiyemezamirimo, barangije no kumurika imirimo yabo, ababakoreye imirimo y’amaboko bagasigara baririra mu myotsi!

 Ahandi umutungo uhoraho kandi winjira ubutitsa wa CRYSTAL VENTURES ukomoka, ni mu busahuzi bw’igihugu bwuzuye amayeri menshi! Isosiyete yakagombye kuba ifite abanyamigabane kandi bazi neza icyo babitsemo; buri Munyarwanda wese afitemo umutungo yashyizemo ku ngufu, kandi adafiteho uburenganzira. FPR ikaba yarabinyujije mu kuyita iy’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ishyaka yo yita “umuryango”, kugira ngo utaririmo agashaka no kwanga kuriha umusanzu abe nk’aho yisohoye mu muryango nyarwanda! Kuvuga ko utari mu “umuryango” wenda ushaka kudakatwa umusanzu w’”umuryango” ku mushahara wawe, ni ukwikururira akaga mu gihugu cy’u Rwanda rw’Inkotanyi! Ushobora gukuriramo kubura akazi, kuburabuzwa, guhomberezwa business, kandi icyo gihe ugahozwa ku ijisho nk’umwanzi w’igihugu.

Mu gihe imisanzu y’iri shyaka itangwa ku gahato, wabishaka utabishaka, ndetse nk’abafite imishahara bo bakaba barakunze kwinubira ko, bakatwa imishahara nk’imisanzu y’icyitwa “umuryango” kandi batari no muri politiki cyangwa se babarizwa mu yandi mashyaka ya Politiki bigatanga ubusa! Aha kandi umukozi wo mu gihugu yongeraho n’ikindi gihombo cy’uko, ubwiteganyirize bwamaze kuyoberezwa muri iyi sosiyete, ku buryo waba wariteganyirije, witeganyiriza cyangwa utarabyigeze, mu gihe kiri izina byose bizaba bingana! No mu Abacuruzi, abayobozi b’ibigo byigenga, nk’amatorero n’amashyirahamwe atagengwa na Leta ni uko! Ibi kandi bikaba binagendana n’umusanzu w’Agaciro Development Fund, ikigega nacyo kitagira indiba, kandi kigahora gitoreza imisanzu yo kumena muri Crystal Ventures.

 Waba umusanzu w’”Umuryango” waba n’uw’Ikigega Agaciro, nta munyarwanda n’umwe ufite uburenganzira bwo kwigenera ingano akwiye gutanga; yewe n’ibigo byabigerageje byahahuriye n’ingorane! Urugero rw’Ikigo cyahahuriye n’izo ngorane ni Itorero ry’Abadiventitse ry’i Gitwe na Kaminuza yacyo yarindagijwe ubu ikaba igeze ku buce; ibyo bikaba byaratanzwe mu buhamya bw’abatangazaga icyo Pasiteri Gerard URAYENEZA azira mu kuri kwamye, aho kuba ibyo ahimbirwa ngo akunde yegezweyo, noneho ibigo yashinze kandi yari ayoboye babihindure akarima k’”Umuryango”! Icyakora Abanyarwanda bari muri Diaspora bo batabarizwa muri FPR, bo batanga mu AgDF ku bushake bwabo, kandi bagatanga uko babyifuza!

Umutungo bwite wa CRYSTAL VENTURES ni ibanga rizwi na bake, si uw’Abanyamuryango ba FPR cyangwa se abatanga mu AgDF! N’abayigenera agaciro ka Miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika ni ukugenekereza gusa!

Ni umuco umenyerewe mu Rwanda ko umutungo bwite w’”Umuryango” ndetse n’uwa ”AgDF”, ibigega bitagira indiba CRYSTAL VENTURES ivomamo ubutitsa, itazwi na gato! Uwo muco wa gikotanyi niwo wakurikiranye na CRYSTAL VENTURES, ntawe uzi umutungo nyakuri w’iyo sosiyete, amakonti yayo, ndetse hari n’imirimo n’ibikorwa by’iyi sosiyete biba ari ibanga, ari rya banga rizwi na bake, byazaba ngombwa ko utagikwiriye kugira icyo umenya, mbese utakibarizwa muri abo bake, ukamburwa ubuzima, ngo iryo banga ujye kubikanwa naryo ikuzimu. Ibi byarahwihwishijwe ku rupfu rwa Honorable Aloyisia INYUMBA, hanugwanugwa ko ari we waba yaraherukaga kumenya ingano bwite y’umutungo w’”Umuryango”, n’ubwo ngo yari amaze imyaka iri hagati y’5 n’10 atakirekuriwe ayo mabanga. N’urupfu rwe rukaba rwaraketswe inkomoko yo kuba hari byinshi yari azi ku  bushabitsi bw’”Umuryango”.

Ahandi bikaba bivugwa ko gutandukanya “Umuryango” na nyir’”Umuryango” Prezida KAGAME bishobora kugorana cyane! Uyu Nyir’”Umuryango” niwe ugena umenya ibi, n’udakwiriye kumenya ibi, akenshi kandi ngo ntiyatuma umenya byose! Muri make uba uzi iby’ishami iri n’iri, kandi mwazaba mutakijya imbizi, ukabihigirwa kubura hasi no hejuru. Uwashoboye kurokoka kubikanwa amabanga ashobora kuba azi ku mitungo y’”Umuryango” akenshi iba igoye gutandukanywa na “Nyir’Umuryango”, ni Ambasaderi Eugène Richard GASANA; bivugwa ko ayo mabanga abitse nk’uwakunze gukurikirana iby’umutungo (amakonti ya banki) w’urugo rwa “Nyir’umuryango” amuremereye cyane, kubera ko isaha ni isaha, abonywe urwaho yakamburwa ubuzima, ngo amabanga akunde abungwabungirwe i kuzimu, aho “Nyir’Umuryango” akubikana n’amabanga ye, akaba yizeye ko abitse ahizewe!

N’i Brazzaville bazi amateka ya CRYSTAL VENTURES, ndetse n’aho ikomora umutungo musahurano! 

Inkomoko y’umutungo w’igitangaza wa CRYSTAL VENTURES Limited ni ibisahurwa u Rwanda n’Abanyarwanda mu buriganya bufatiye ku miyoborere mibi y’igihugu; nk’uko twabisobanuye haruguru! Ibi rwose n’urubuga africawebnews.com rwabiteye imboni. Uru rubuga rukaba rwibaza ba nyiri sosiyete CRYSTAL VENTURES iva mu gihugu nk’u Rwanda, yaje gushora ako kayabo, kavugishije benshi! Uru rubuga ntirwabuze no gukomoza ku ishyaka FPR-Inkotanyi nka nyiri Isosiyete, ariko icyo rutazi ni uko iryo shyaka ryiyita “umuryango” rikokora Abanyarwanda rikabaka imisanzu ku ngufu yo kujya gushora ibitazabagarukira! Yewe n’abatanga ku ngufu mu AgDF nta burenganzira bafite ku ibyo banyagwa, na cyane ko na diaspora ikangurirwa iki kigega kitagira indiba yari izi ko kizakorera mu bwisanzure n’inyungu z’iterambere ry’ibanze.

Ba mutima muke wo mu rutiba nta bandi, ni abugururira FPR-Inkotanyi ngo babonye abafatanyabikorwa b’iterambere! Bazirikane ko ubwo imizinga izaba yavuyemo imyibano FPR-Inkotanyi imaze guhambirizwa, u Rwanda ruvuye ku ngoyi, iyo mitungo izajya mu maboko ya bene yo! Ba mutima muke wo mu rutiba, ni  “Inkotanyi”  zitajya zemera ko iryo zina ryamaze kwangirika nk’ayandi yose tuzi mu mateka y’igihugu cyacu… kubera ubujura n’amanyanga ryakoreshejwe, tutaretse no gushyira Abanyarwanda ku ngoyi! Maze bakaba badatinya kwibeshya ko “FPR-Inkotanyi” ngo ari ishyaka rizagangahurwa nyuma y’icyo bita “agatsiko”, ngo kaba konona system ya FPR-Inkotanyi itari mbi na mba!

Ba mutima muke wo mu rutiba nta bandi, ni abayobozi b’ibihugu bya Afrika bya kure y’imbibi z’u Rwanda bikururira Abayobozi b’u Rwanda rwa none tuzi, bamaze kunaniranwa n’ibihugu bituranyi! Aba bayobozi bakaba bazwiho guhirika ubutegetsi no kwivugana abakuru b’ibihugu, kwigarurira ibihugu no kugusha mu mitego abayobozi babyo no kubakeneka imivuno y’ahazaza badashobora guca iryera!