DR Congo: Ibitero ku barwanyi ba ADF birakataje, Ingabo zirasabwa kurinda abasivili.

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ingabo za Uganda (UPDF) zifatanije n’iza DR Congo (FARDC) zikomeje kotsa igitutu abarwanyi bo mu mutwe wa ADF ari nako zibatsimbura mu birindiro byabo. Amakuru dukesha ibinyamakuru “Daily Monitor” na “Chimpreports” yo kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021 arerekana ko Ingabo za Uganda zimaze kwinjira ku gice kigera ku birometero 150 kandi zikaba zimaze kubohoza abagera kuri 30 bari barashimuswe. Hagati aho, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Amnisty International” urasaba Ingabo za Uganda kurengera abasivili no kwita ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu aho bagabye ibitero hose ku mutwe wa ADF.

Ingabo za Uganda (UPDF) zagiye mu burasurazuba bwa DR Congo (Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru), ubu zifite ahantu hangana n’ibirometero 150. Amakuru agera ku kimyamakuru “Chimpreports” avuga ko izo ngabo zikomeje kurasa amabombe aremereye zigamije gusenya ibirindiro by’abarwanyi b’umutwe wa ADF.

N’ubwo DR Congo na Uganda bitaratanga ishusho y’uko ibintu bihagaze muri ibyo bitero,  amakuru y’ibanze yemeza ko abagera ku majana mu barwanyi ba ADF bamaze kugasiga agatwe. Amakuru aturuka muri DR Congo yo aragira ati “Tumaze kwica benshi nk’uko muzabibona mu makuru tuzatangariza itangazamakuru“. 

Ikinyamakuru “Chimpreports” cyifuje kumenya uko Ingabo za Uganda na DR Congo zifasha abasivili cyane ko bizwi ko abarwanyi ba ADF bivanze mu baturage. Cyashubijwe ko abasivili badashobora kuba hamwe by’abarwanyi ba ADF kuko ngo babagirira nabi cyane bakanabakorera ibyamfurambi. Bityo ngo abasivili bahungira muri Uganda cyangwa mu yindi mijyi yo muri DR Congo aho bizeye umutekano. Kugeza ubu, ngo abasivili bagera kuri 30 bari barafashwe bugwate mu mashyamba bamaze kugera ku ngabo za Uganda na DR Congo

Ibitero by’indege n’imbunda ziremereye bigabwa ku barwanyi ba ADF byatangiye ku ya 30 Ugushyingo bihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza DR Congo. Sarah Jackson, umuyobozi wungirije wa Amnesty International muri Afurika y’Iburasirazuba aragira ati: “Ibintu bikomeje kuba bibi mu burasirazuba bwa DR Congo, mu gihe ingabo za Congo ndetse na Uganda zikomeje kurwanya imitwe yitwaje intwaro. …byatumye abaturage babigwamo cyangwa bagirirwa nabi.” Bityo arasaba abayobozi b’izo ngabo gufata ingamba zose zisabwa n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu mu rwego rwo kurinda no kwirinda kugirira nabi abaturage muri iki gikorwa.

Agendeye kubyabaye hagati ya 1998 na 2003, Sarah Jackson aragira ati: “DR Congo ifite inshingano zo gukora iperereza ku ihohoterwa iryo ari ryo ryose rivugwa ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bwa muntu ku butaka bwayo, harimo n’ingabo zayo, mu gihe Uganda igomba gukora iperereza ku birego byose by’ihohoterwa byakozwe n’ingabo zayo“. Avuga kandi ko kurengera abaturage no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bigomba kuba ishingiro ry’ibikorwa by’ingabo za Uganda n’iza DR Congo. Ati “Abana, abantu bakuze, ababana n’ubumuga ndetse n’abimuwe mu gihugu bagomba kurindwa.” Yongeyeho ati: “Abayobozi bagomba kandi kwemerera abakora ibikorwa by’ubutabazi, abanyamakuru ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu gukomeza gukora imirimo yabo nta nkomyi.”

Igikorwa gihuriweho n’Ingabo za Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC)  cyiswe, “Operation Shujja” kiyobowe na Maj Gen Kayanja Muhanga. UPDF ivuga ko izibanda ahanini ku guca intege inkambi z’abanzi ziherereye muri Yayuwa, Tondoli, Beni ya 1 na Beni ya 2. Gen Muhanga yagize ati: “Ku rwego rwa tagitiki twagize imikoranire myinshi n’abayobozi ba FARDC mu nzira iganisha ku buryo igikorwa cyo kurwanya iterabwoba rya ADF cyakorwa.” Gen Muhanga yatangaje ko iki gikorwa kizajya gisubirwamo buri mezi abiri mu rwego rwo gugirango bace intege burundu abarwanyi ba ADF kandi barandure intambara n’ubwicanyi bw’inzirakarengane.

Gen Kayanja Muhanga yasabye Abagande n’Abanyekongo kugira icyizere muri UPDF kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke muri utwo turere nyuma yo gukuraho burundu umutwe wa ADF. Bivugwa ko ubu, ingabo za UPDF zifite icyicaro mu mudugudu wa Mukakati, uri nko mu birometero 18 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho Gen Muhanga yashinze ikigo giturukamo ibikoresho byo kugaba ibitero ku barwanyi ba ADF.

Twibutse ko ADF ari umutwe w’inyeshyamba washingiwe muri Uganda mu myaka ya za 90, wahungiye mu burasirazuba bwa DRC, ukaba ugaba ibitero ku baturage mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri bihana imbibi na Uganda. Nk’uko imiryango itegamiye kuri leta ibivuga, byibuze abantu 6,000 bamaze kwamburwa ubuzima na ADF muri kariya gace kuva mu 2013.

N’ubwo kuva muri Gicurasi 2021, Perezida wa DR Congo Tshisekedi yashyizeho ibihe bidasanzwe mu majyaruguru ya Kivu na Ituri, agaha ingabo n’abapolisi ububasha budasanzwe bwo gufasha guhagarika ibitero ku basivili no kumenesha imitwe yitwaje intwaro, irimo na ADF, ibitero by’iyo mitwe byakajije umurego mu mezi ashize, aho abasivili barenga 1,200 bishwe nk’uko bitangazwa na ‘Kivu Security Tracker“, naho abandi ibihumbi icumi bagakurwa mu byabo, nk’uko bitangazwa Loni.

ADF iherutse kwigamba ko ifatanije n’umutwe mpuzamahanga w’iterabwoba wegamiye kuri Leta ya Kisilamu (ISIS) wavuze ko ari wo nyirabayazana w’ibitero byinshi byagabwe muri Uganda mu Kwakira no mu Gushyingo 2021. Nyamara ariko, abayobozi ba Uganda bakaba bashinja ibyo bitero  Umutwe wa ADF. Ibi akaba aribyo byatumye Leta ya Uganda isaha iya DR Congo ko bafatanya bakarandura burundu indiri z’imitwe y’iterabwoba iri muri DR Congo cyane cyane mu burasurazuba bw’icyo gihugu.