Impuguke za Uganda zibona gute kwinjira kw’ingabo z’icyo gihugu muri RD Congo?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ni ibihe bisobanuro bitangwa n’impuguke zo muri Uganda ku mpamvu ingabo za Uganda (UPDF) zagiye mu burasirazuba bwa Congo kurwanya abarwanyi ba ADF? Ikinyamakuru “Daily Monitor“, cyaganiriye na namwe mu mpuguke, maze kuri uyu wa 1 Ukuboza 2021, gisohora inkuru ibiva imuzingo. 

Muri iyo nkuru, impuguke zitandukanye zasabye igisirikare cya Uganda gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, zigatandukanya abasivili n’inyeshyamba mu bitero byazo zirimo kugaba ku barwanyi n’Umutwe wa ADF mu burasirazuba bwa Congo, ndetse no kutishora muri politiki y’ibanze cyangwa gusahura umutungo wa DR Congo.

Ibyo, impuguke mu by’umutekano zabitangaje ubwo zatangaga ibitekerezo bishyigikira ko ingabo za Uganda zinjiye muri DR Congo, mu rwego rwo guhashya abarwanyi b’umutwe wa (ADF), Leta ya Uganda ishinja kuba baragabye ibitero byinshi by’amabombe muri Kampala, mu nkengero zayo ndetse no mu tundi duce tw’igihugu cya Uganda mu minsi ishize kandi bakaza no kubyigamba.

Amakuru y’uko ingabo za Uganda ( UPDF) zatangiye kugaba ibitero by’indege mu burasirazuba bwa DR Congo yatangajwe ku itariki ya 1 Ukuboza 2021. Ibi byabaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa ibisasu by’ubwiyahuzi byibasiye umurwa mukuru wa Uganda, Kampala, bivugwa ko byakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa ADF. Ibyo byatumye havuka impaka nyinshi, kandi bikaba bivugwa ko bishoboka ko hashobora no kugabwa ibitero byinshi byiyongera kubyo uwo mutwe umaze kugaba. 

Ese impuguke zibibona gute?

Solomon Asiimwe, umwarimu w’Ububanyi n’Amahanga n’Umushakashatsi mu by’umutekano, yavuze ko mu gihe ibyo bitero byaba bifitanye isano n’ibitero by’iterabwoba, guverinoma ntacyo ishobora gukora ku gututumba k’umutekano muke muri DR Congo. 

Solomon Asiimwe yagize ati: “Perezida afite inshingano zo kurinda umutekano wa Uganda imbere mu gihugu cyacu, ariko bigaragaye ko adashobora kurinda umutekano wa Uganda adakuyeho inyeshyamba zifite indiri muri DR Congo, kandi ariho zashinze ibirindiro zigakora ibikorwa byo kwigomeka, Uganda ifite uburenganzira bwo gukurikirana abo bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi”. Yongeyeho ati: “Turi mu ntambara na ADF… Uganda ifite uburenganzira bwo kwirwanaho, igakurikirana umwanzi mu maguru mashya. Uganda yemerewe gukurikira umwanzi wayo aho yaturutse nubwo DR Congo yaba itarayemereye…

Mwalimu Asiimwe yavuze ko igikorwa cyo kurwanya ADF gihuriweho n’akarere cyarushaho kugira akamaro mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RD Congo, akaba abona ko abaturanyi babitesheje agaciro kubera inyungu zabo bwite. Yagize ati: “Akarere kagomba gukorera hamwe. Ntushobora kurwanya iterabwoba wenyine nka Uganda“. Nyamara yongeraho ko Uganda yasanze muri RD Congo hariyo indiri y’iterabwoba, bityo ntishobora gutegereza ko abandi bajyayo ngo nayo ibone kujyayo. Ml

Mu kiganiro cyihariye, Phillip Kasaija, umwarimu mukuru muri Kaminuza ya Makerere, akaba ari intiti mu mibanire n’umutekano mpuzamahanga, yagize ati: “Impamvu yo kwinjira kw’ingabo za Uganda (UPDF) muri DR Congo  irahari, kubera ko hari imbaraga mbi ku butaka bw’icyo gihugu.Yongeyeho ati: “Guverinoma izi aho abarwanyi ba ADF bafite ibirindiro, iperereza ryerekanye ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano bifitanye isano n’Umutwe wa ADF; bityo, Uganda ifite uburenganzira busesuye bwo kohereza ingabo zayo zikambuka umupaka zikajya muri DR Congo.

Phillip Kasaija yavuze ko Uganda idashobora kurebera, mu gihe akarere k’ibiyaga bigari kahindutse ihuriro n’indiri by’inyeshyamba n’iterabwoba. Yagize ati: “… Iki ni ikibazo cyo mu karere. Hari yashyizweho umukono n’ibihugu byombi kandi hari aho ayo maseserano avuga ko bagomba guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke… gusa iyi gahunda y’ibihugu ntikuraho gahunda y’akarere.

Izo mpuguke zakomeje zasabye igisirikare cya Uganda gukomeza kuba abanyamwuga, gutandukanya abasivili n’abarwanyi mu gihe cy’imirwano no kutishora muri politiki y’ibanze cyangwa gusahura umutungo wa DR Congo nkuko byagenze mu biitero byabaye kuva muri 1996 kugeza muri 2003.

Mu gusoza, twibutse ko izi mpuguke zagarutse cyane ku kibazo cy’uko ibihugu by’abaturanyi, aha u Rwanda akaba arirwo rutungwa akatoki cyane, byatereye agati mu ryinyo ku kibazo cyo kurwanya iterabwoba mu karere. Kuva ingabo za Uganda (UPDF) zajya muri DR Congo, Leta y’u Rwanda yo iti “cwe“. Nyamara ariyo ihora ivuga ko ihangayikishijwe n’umutekano wo mu karere. Ese iryo ceceka rihishe iki? 

Ikindi cyagarutsweho n’izo mpuguke ni ukuburira ingabo za Uganda, ziri ubu muri Congo, kudakora nk’ibyo abaturanyi babo bakoze muri DR Congo hagati ya 1996 na 2003 – kandi bikaba bigikomeza na magingo aya. Twibutse ko iki ari igihe u Rwanda rwari rwarayogoje DR Congo, rwitwaje ko rukurikiranyeyo interahamwe, nyamara ari ibya nyirarureshwa. Raporo zitandukanye zirimo n’iy’Umuryango w’Abibumbye yiswe “Rapport Mapping” zikaba zaragaragaje ko ingabo z’u Rwanda zahohoteye inzirakarengane z’abasivili, zivanga mu buyobozi bwite bwa Congo kandi zisahura ku buryo bw’indengakamere umutungo wa Congo. Ibyakozwe n’icyo gihugu muri DR Congo, ndetse na n’ubu bigikomeza,  ni agahomamunwa!