DR Congo: Museveni yiteguye guhiga ADF kugera ku wa nyuma, kurenga na Kisangani!

Perezida Yoweli Museveni wa Uganda

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru “Chimpreports” mu nkuru yacyo yo ku wa 31 Ukuboza 2021, perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagize icyo avuga ku basirikare ba Uganda babiri batakarije ubuzima mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse anatangaza ko mu bufatanye na Leta ya DR Congo, Uganda yiteguye gukurikirana inyeshyamba za ADF kugera Kisangani ndetse n’ahandi hose. 

Ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021, mu ijambo risoza umwaka yagejeje ku baturage Uganda ndetse n’isi yose, perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangaje ko benshi mu barwanyi ba ADF bamaze kwicwa nyuma y’uko bamwe muri bo bagaba ibitero by’amabombe byahitanye abagera ku munani harimo na batatu muri ibyo byihebe i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda.. 

Mu gikorwa gihuriweho cyo kurwanya inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa DR Congo, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC) zahuye n’ikibazo gikomeye cy’imihanda mibi. Perezida Museveni yavuze ko nyuma yo gusana umuhanda wa Semuliki, ingabo za Uganda zashoboye gufata ikigo cyo ku kiraro cya Semuliki mbere y’uko zifata Kambi Ya Yua nta mirwano ikanganye ihabaye. Museveni ati: “Muri ibi bikorwa byose, ingabo za Uganda (UPDF) nta musirikare n’umwe zahatakarije“. Yavuze ko abasirikare babiri bapfuye aribo Pte Lugingi Nicholas na Kapulyaka Mustafa byaturutse ku mpanuka. 

Umwe yishwe n’imbunda yo mu bwoko bwa RPG yamukomerekeje undi yicwa na MGLs yarashe ari rwagati mu biti. Perezida Museveni avuga ko bishoboka ko abo basirikare batari bahawe ibisobajuro bihagije by’uko bakoresha neza izo mbunda. Nyamara ariko n’ubwo abo basirikare bahatakarije ubuzima, Museveni yavuze ko yiteguye guhiga inyeshyamba za ADF kugeza ku wa nyuma.

Perezida Museveni yatangaje ko inyeshyamba za ADF nta yandi mahitamo zifite uretse kutamanika, zigashyira intwaro hasi, zikishyikiriza ingabo zishyize hamwe maze zikemera gusubizwa mu buzima budanzwe. Museveni yavuze ko abarwanyi ba ADF bakomekomeje kwica abaturage b’inzirakarengane muri Béni na Ituri. Yagize ati: “Ubu ibyihebe byahungiye mu baturage birimo kubica aho kubakiza“.

Kuri perezida Museveni, ngo Leta ya Uganda nihyemererwa, izahiga inyeshyamba za ADF kugera Kisangani ndetse no mu tundi duce twa DR Congo. Yakomeje kwemeza ko izo nyeshyamba nta yandi mahitamo zifite uretse kuyamanika zikishyikiriza abasirikare, maze abaturage ba DR Congo n’aba Uganda bakabona amahoro n’umutekano izo nyeshyamba nazo zigasubizwa mu buzima busanzwe aho bagirira ubuzima bwiza bafatanya n’abandi mu kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, aho kurya imitsi y’abaturage babambura utwabo ndetse n’ubuzima bwabo. 

Inyeshyamba za ADF zakoze ibikorwa by’urukozasoni, zambura kandi zica abaturage b’inzirakarengane imyaka myinshi muri DR Congo na Uganda, ubu zarahagurukiwe ku buryo budasanzwe. Ikigaragara ni uko, ku bufatanye na mugenzi we wa DR Congo, perezida Museveni wa Uganda yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango ikibazo cy’abarwanyi na ADF kirangire burundu, bwiza na bubi. Perezida Museveni yiyemeje kubakurikirana aho bazajya hose nibatemera ngo bayamanike, bishyikirize ingabo, maze basubizwe mu buzima busanzwe.