Victoire Ingabire ati “Nta ngengabitekerezo ya jenoside mfite, nta bwoba bwo gufungwa mfite, nta n’impamvu numva nafungwa.”

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu makuru yo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Mutarama 2022, Radiyo BBC Gahuzamiryango yaganiriye n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kigali, Umuhoza Victoire Ingabire, ku nyandiko yasohotse mu Kinyamakuru Igihe.com inenga imyitwarire ye. Iyi nkuru ikaba ivuga ko uwo munyapolitiki uyobora ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa na Leta, ngo ari “ntamunoza” kuko ngo kuva yava muri gereza, amaze guhabwa imbabazi na perezida Paul Kagame, imyitwarire yamuranze itabaye shyashya.

Iyo nyandiko y’igihe.com igaragaza ko Madamu Victoire Ingabire atarahinduka nyuma y’imbabazi yahawe ku byaha yafungiwe bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside. Nyamara ariko uwo munyapolitiki we siko abibona, ngo ibyavuzwe bigamije kumwangisha rubanda, nk’uko yabitangarije BBC Gahuzamiryango.

Madamu Victoire Ingabire, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango, mu ijwi ritomoye yagize ati “Iyi nkuru nayibonye. Nayivugaho mu ngingo enye.

Ku kijyanye n’imbabazi yasabye, Victoire Ingabire avuga ko mu nyandiko yanditse asaba imbabazi yavuze ko uwakomekejwe n’amagambo ye amusahye imbabazi, yaba ari perezida wa Repubulika cyangwa se yaba umunyarwanda wundi uwo ariwe wese. Aragira ati: “Ayo magambo nijye wayiyandikiye. Ese imbabazi ashaka ko nsaba, aragirango nzisabe nte?”

Umunyamakuru yamubajije niba yarandikiye perezida wa Repubulika asaba imbabazi. Victoire Ingabire yashubije ko aribyo koko, ko kugirango afungurwe yandikiye perezida wa Repubulika asaba imbabazi, aho yavuze ko umunyarwanda waba yarakomerekejwe n’amagambo yaba yaravuze yamubabarira. Yongeyeho ko muri politiki akora, usibye amadisikuru avuga cyangwa inyandiko akora, nta muntu yishe cyangwa uwo yagiriye nabi. Bityo uwaba yarababajwe n’ibyo yavuze, amasabye imbabazi. 

Umunyamakuru ati: “Iyo umuntu ajya gusaba imbabazi, asaba imbabazi z’ibyaha yakoze. Wari wahamijwe ibyaha birimo n’ingengabitekerezo. Ibyo nibyo wasabiraga imbabazi rero?

Victoire Ingabire yasubije ati: “Nagirango mbwire abantu ko nta ngengabitekerezo ya jenoside mfite“. Yavuze ko yabonye n’uwanditse inkuru yasohotse mu igihe.com abigarikaho, ariko yavuze ko aherutse no kubigarukaho mu ijambo yavuze yifuriza abantu umwaka mushya, ko kwirirwa bakandagiza abantu ngo bafite ingengabitekerezo bidakwiriye mu Rwanda. Madamu Victoire Ingabire yavuze ko nta cyaha cy’inkomoko kiri mu Rwanda. Yashimangiye ko niba abantu badashaka kumva ibitekerezo umuntu atanga, batagombye kuvuga ko afite ingengabitekerezo ya jenoside. 

Umunyamakuru abwiye Victoire Ingabire ko ngo bavuga ko afite ingengabitekerezo ya gihutu, yagize ati: “Abo bantu bafite amacakubiri muri bo ateye ubwoba.” Ku bijyanye n’ibyabereye i Kirehe, yasobanuye ko byaburanyweho muri RNC bavuga ko batazongera gukora inkuru badafitiye gihamya, kandi avuga ko yasabye RIB ko ikurikirana abayobozi bashutse abaturage ngo bavuge amagambo arimo amacakubiri, ariko ntibigeze babikora. 

Ku bijyanye n’ibivugwa ko Victoire Ingabire yakoranije inama ashaka guhura n’abantu b’abahutu gusa, yavuze ko yasabye RIB ngo ikurikirane abantu bo mu nzego z’ibanze bashutse abaturage ngo bavuge ibintu bitigeze bibaho, ariko RIB yatereye agati mu ryinyo. Aragira ati: “Kuba igihe.com kibigarukaho, iyo ni poropagande yo kugirango banyangishe rubanda”. Yavuze ko harebwa ibitekerezo bitangwa n’abaturage kuri iyo nkuru, ko abayanditse ntacyo bageraho. Bivuga ko abaturage babibona bitandukanye n’uko abanditse iyo nkuru babibona.

Ikindi Victoire Ingabire yagarutseho ni inyandiko yatangaje muri Al Jazeera. Yavuze ko muri iyo nyandiko agaragaza ko ibibazo byo mu Rwanda igihe bitarakemuka, akarere k’ibiyaga bigari kazahora gafite ikibazo. Aragaragaza ko ubu umupaka w’u Rwanda na Uganda ndetse n’uw’u Rwanda n’u Burundi bifunze, kubera ko Leta ya Kigali ivuga ko ngo ibyo bihugu bishyigikiye abatavuga rumwe nayo bashaka gukoresha intwaro bagakuraho ubutegetsi. Aragira ati: “Icyo ni ikibazo cya politiki iri imbere mu gihugu cy’u Rwanda“. 

Akomeze avuga ko icyo kibazo kitazanakemuka kitanyuze mu biganiro nk’uko yabigaragaje muri nyandiko yatangaje muri Al Jazeera. Aragira ati: “Ntabwo mbona ibitekerezo ntanga mvuga ngo ibibazo abanyarwanda dufite tubishakire imiti tuganira, abantu bavuga ngo ni uguhangana.” Akomeza yemeze rwose ko ibyo atari uguhangana, ahubwo ko ari ugutanga inzira nziza y’amahoro abanyarwanda banyuramo ngo bakemure ibibazo bafite, basegasira ubyagezweho ngo bategure ejo hazaza.

Victoire Ingabire abajijwe niba nta mpungenge cyangwa ubwoba afite bw’uko yasubizwa muri gereza, kuko bimwe mu byatumye afungwa bwa mbere harimo n’amagambo yashijwaga, bavuga ko atanya abanyarwanda none bikaba byongeye, yagize ati: “Ubwoba bwo gufungwa ntabwo. Nta n’ubwo mbona impamvu bamfunga.” Yongeye gusobanura ko ibya Kirehe, iby’ingengabitekerezo ya jenoside, ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu yabibajijweho na RIB bihagije. Kuba ubu atakibibazwa, kuri we ngo ni uko izo nzego zamaze kubona ko ibyo byose nta shingiro bifite. 

Mushobora kumva icyo Kiganiro hano hasi: