LONI-NIJERI: Repubulika ya Nijeri yemeye guhagarika Iteka ryo kwirukana Abanyarwanda 8!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Kuva ku ya 27/12/2021, Abanyarwanda 8 bimukiye ku butaka bwa Nijeri nyuma y’amasezerano hagati ya Nijeri na Loni, bari mu gihirahiro nyuma y’icyemezo cyo kwirukanwa cyatanzwe na Guverinoma yabakiriye ya Nijeri. Iki kibazo cy’Abanyarwanda 8 bagizwe abere cyangwa barekuwe n’urukiko rwa Arusha cyateje amadidane akomeye ya politiki n’amategeko hagati ya Nijeri na Loni, tutibagiwe ibihangange byivanzemo bishaka ko aba Banyarwanda boherezwa mu Gihugu cyabo u Rwanda.

Aba banyarwanda 8 ni abanyacyubahiro bakomeye bahoze ku butegetsi bwahiritswe na FPR-Inkotanyi mu 1994. Imyirondoro yabo ituma Kigali ikora ibikorwa bya diporomasi bihambaye, atari ku neza yo kubasubiza mu buzima busanzwe mu Gihugu cyababyaye, ahubwo ari ukubera impamvu za politiki ziremereye.

Abo Banyarwanda 8 ni:

1. Zigiranyirazo Protais: Ni muramu wa Habyarimana Yuvenali wari Perezida w’u Rwanda. Ni musaza wa Agatha Kanziga, umugore wa Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga « Z », bivugwa ko yari umunyagitinyiro kandi afite ububasha bwinshi. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri mu gihe cy’imyaka irenga 10. Muri 2008 yari yahamijwe ibyaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere;

2. Major François-Xavier Nzuwonemeye : Yari umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance);

3. Andre Ntagerura : Yabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Leta y’abatabazi mu 1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko aza kugirwa umwere mu bujurire mu mwaka wa 2006;

4. Prosper Mugiraneza : Yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta. Yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013;

5. Lt. Col. Anatole Nsengiyumva: Yari umukuru w’ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi;

6. Col. Alphonse Nteziryayo: Yahoze ari Perefe wa Butare;

7. Lt. Col Tharcisse Muvunyi: yabaye Umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare mu cyiciro cy’ibanze mu Mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (Ecole des Sous-Officiers);

8. Capt. Innocent Sagahutu: Yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance).

Ikibazo kirakomeye hagati y’izi mpande zombi zihanganye, LONI na Nijeri, ariko twavuga ko zitanganya imbaraga. Ku ruhande rumwe, hari Guverinoma ya Nijeri, itarashatse gutakaza inshuti yayo u Rwanda, irenga cyane ku masezerano ivuga ko ari impamvu z’ububanyi n’amahanga, itubahirije inzira ziboneka muri ayo masezerano. Ku rundi ruhande, hari Loni, yakangukiye hejuru iva mu kiruhuko cyayo, maze ikoresha intwaro zose z’amategeko kandi mu maso ya buri wese ubona zifite agaciro, kugira ngo irengere abo bantu batujwe mu buryo byemewe n’amategeko ku butaka bwa Nijeri. Ni yo mpamvu, ku ya 30 Ukuboza 2021, Inkiko mpanabyaha zasuzumye icyo kibazo ziga ku byifuzo by’abantu babangamiwe n’iyirukanwa bityo batanga ikibazo kuri Guverinoma ya Nijeri. Bityo rero, ku wa 31/12/2021, Umucamanza Uhoraho my Rugereko rwa Arusha, Joseph E. Chiondo Masanche, ku bubasha bwose yahawe n’umucamanza uyobora inkiko mpanabyaha i La Haye, Carmel Agius, aha Itegeko Guverinoma ya Nigeriya ryo guhagarika gushyira mu bikorwa Iteka ryo kwirukana aba Banyarwanda 8, mu gihe cyiminsi 30 y’akazi. Inyandiko isaba guhagarika iteka ryirukana abantu iteye itya:

GUSABA REPUBULIKA YA NIJERI GUHAGARIKA ITEKA RYIRUKANA ABANTU BIMUWE NO GUSABA IBISOBANURO

KU KIBAZO CYA

FRANÇOIS-XAVIER NZUWONEMEYE PROSPER MUGIRANEZA PROTAIS ZIGIRANYIRAZO ANATOLE NSENGIYUMVA ALPHONSE NTEZIRYAYO ANDRÉ NTAGERURA
[…]

_DUHAYE AMAMBWIRIZA UMWANDITSI yo kugeza iri Tegeko kuri Nijeri; _

DUHAMAGARIYE Guverinoma ya Nijeri gutanga, mu gihe cy’iminsi 30 y’akazi, uhereye igihe iri teka ritangiwe, ibisobanuro bigaragaza agaciro k’Itegeko ryo kwirukana abo bantu n’uko ryaba rihagaze mu kubahiriza amasezerano yo kwimura;

_ DUSABYE Nijeri guhagarika Itegeko ryo kwirukana no kwemerera abantu bimuwe kuguma ku butaka bwayo, hakurikijwe ibikubiye mu masezerano yo kwimuka, mu gihe hagitegerejwe ko hafatwa umwanzuro wa nyuma kuri iki kibazo;_

_DUTEGETSE Umwanditsi kugeza iri Tegeko ku bantu bose bimuwe, barimo Muvunyi na Sagahutu, no kubajyanama bose bemewe kubahagararira _

_ DUSABYE Umwanditsi kuzandika dosiye y’ibisobanuro mu gihe cy’iminsi 30 uhereye umunsi w’iri teka; na_

DUKOMEJE gukurikirana iki kibazo. ”

Dukurikije amakuru agera kuri The Rwandan, kandi aturuka ahantu hizewe, Guverinoma ya Niger, kuri iyi tariki ya 3 Mutarama 2022, yemeye Iteka ryatanzwe n’inzego z’umuryango w’abibumbye ndetse bityo ihagarika icyemezo cyo kwirukana abo bantu 8 mu minsi 30 y’akazi, kugira ngo habeho kungurane ibitekerezo kuri iki kibazo cy’’ingorabahizi . Abantu bamwe batangiye kwibaza niba impamvu za diporomasi zavuzwe na Nijeri ifata icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda nta mpinduka kizateza bityo aba Banyarwanda 8 bakajyanwa ahandi: haba mu Rwanda, cyangwa La Haye!