DR Congo: UPDF na FARDC zafashe icyerekezo gishya mu kurwanya ADF

Yanditswe na Arnold Gakuba

Muri ino minsi, ingabo za Uganda (UPDF) n’iza DR Congo (FARDC) zafashe icyerekezo gishya mu gukorwa mu kurwanya inyeshyamba za ADF zihishe mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru “Nile Post” na “Eagle Online” byandikirwa muri Uganda, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022. 

Ibyo binyamakuru biremeza ko hari ingabo za UPDF zinjiriye ku mupaka wa Lubiriya-Kasindi zerekeza muri DR Congo muri gahunda yo kurwanya ADF maze zikakirwa n’iza FARDC zigomba gufatanya. Ibyo ngo bikaba byashimishije cyane abanyekongo batuye muri ako gace. 

Iki cyerekezo cya kabiri cyo kurwanya ADF cyafunguwe nyuma y’uko mu cyiciro cya mbere abarwanyi ba ADF 62 bishyikirije ingabo za UPDF n’iza FARDC kandi ibirindiro byinshi bikomeye bya ADF bikaba byarafashwe harimo n’icy’ingenzi cya Kambi  Ya Yua nk’uko bitangazwa na Maj. Mugisha. 

Ingabo za UPDF ziyobowe na Col Christopher Columbus Tumwine, Komanda wa Brigade ya 222, zafunguye irindi rembo ryo guhangana n’inyeshyamba za ADF zikinyanyagiye mu burasirazuba bwa DR Congo. Kuri gasutamo ya Lubiriya, izo ngabo zakiriwe na Col Endubu Madawa Danny, uyoboye igikorwa “Shujja” ku rugande rwa DR Congo. 

Mu rwego rwo kongera ingufu igikorwa cya “Shujja”, mu cyumweru gishize, abasirikare 420 ba UPDF bari mu myitozo yo kurwanira mu misozi mu ishuri ry’imyitozo riri Karugutu bashoje imyitozo yabo. 

Mu kuganiriza abaturage bari Lubiriha, Col Christopher Columbus Tumwine yagaragarije abari aho ko yishimiye uburyo bakiriwe maze asaba abanyekongo gukomeza gushyigikira igikorwa “Shujja” bagaragaza aho abarwanyi ba ADF baherereye kandi bitandukanya nabo. Yagize ati: “Iminsi yo guhashya iterabwoba rya ADF irabarirwa ku ntoki. Ndabagira inama yo kuyamanika bagategereza imbabazi tuzabaha. Tuzabahiga aho bari hose, haha kuri uyu muhanda cyangwa mu midugudu. Tuzafatanya n’ingabo za FARDC ndetse namwe mwese”.

Col Endubu Madawa Danny we yabwiye abari aho ko igice cya kabiri cy’igikorwa “Shujja” kizibanda cyane ku mutekano wo kubaka umuhanda, ariko kandi banakomeza kurwanya ADF muri ako gace. Yagize ati: “Mu nama y’abajenerali babiri yabereye muri Hoteli Kasindi, ingabo zihuriweho ziyemeje kuza ino ngo zihige abarwanyi ba ADF bahari kandi zirinde imirimo yo kubaka umuhanda Kasindi-Beni-Butembo.” Iyo nama yahuje Maj. Gen. Bombelle Camille Ehola na  Maj. Gen. Kayanja Muhanga, ku ya 15 Mutarama 2022, ikaba yari igamije gufungura icyerekezo gishya cyo kurwanya ADF no kurinda ibikorwa byo kubaka umuhanda Kasindi-Beni- Butembo. 

Mu baturage bo mu gace ka Kasindi  bishimiye kuza kw’ingabo za “Shujja” zihuje iza UPDF na FARDC bakagira icyo bageza kuri izi ngabo no kuri bagenzi babo harimo Muhammed Wulimwengo w’imyaka 37 akaba atuye mu kajyi ka Kasindi, Paskal Shalikula w’imyaka 42, umuhinzi utuye mu mudugudu wa  Kalembo, Jesline Kolongo w’imyaka 24 na Silver Kahindo w’imyaka 29.

Abo baturage bose bishimiye kuza kw’ingabo zihuriye mu gikorwa “Shujaa”, bavuga ko barambiwe ubwicanyi bwa NULU (ADF) iza igashimuta kandi ikica abaturage b’inzirakarengane. Bagaragaje ko izo nyeshyamba zibabuza gukora imirimo yabo y’ubuhinzi kuko baza babatera ubwoba. Bamwe muribo basabye ko umupaka ya DR Congo na Uganda wafunzwe kubera icyorezo cya Kovidi-19 wafungurwa bagashobora guhungira muri Uganda banyuze ku mupaka.