Nairobi: Umunyakenya wahunze u Rwanda yafashwe nyuma y’imyaka cumi!

Nathan Loyd Ndung’u

Yanditswe na Arnold Gakuba

Inkuru dukesha “The Easter African” yo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, ni iya Nathan Loyd Ndung’u, umucuruzi w’Umunyakenya, ushakishwa na Leta y’u Rwanda, akaba aregwa uburiganya na Leta y’u Rwanda, watawe muri yombi na “Interpol” (Urwego rushinzwe ibyaha byambukiranya imipaka) i Nairobi. Azakomeza gufungwa kugera ku wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022, igihe hagitegerejwe ko afungurwa by’agateganyo. 

Nathan Loyd Ndung’u, ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatawe muri yombi igihe yageraga ku kibuga cy’indege i Nairobi avuye muri Amerika, maze agezwa mu rukiko rw’i Nairobi ku wa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022. 

Ubushinjacyaha buyobowe na Catherine Mwaniki, bwasabye ko Nathan Loyd Ndung’u afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi yo mu gihugu imbere mu gihe cy’iminsi 21, mu gihe hagitegerejwe ko u Rwanda rusaba ko yoherezwayo.

Nyamara ariko, abunganizi mu by’amategeko ba Bwana  Nathan Loyd Ndung’u, aribo Cliff Ombeta na Danstan Omari, bo siko babibona, arasaba ko yarekurwa by’agateganyo. 

Nathan Loyd Ndung’u, bivugwa ko yatorotse u Rwanda, akaba ashakishwa na Leta y’u Rwanda kandi akaba asabirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuriganya no kunyereza imitungo. Bwana Nathan Loyd Ndung’u yaburanishijwe n’inkiko z’u Rwanda adahari, maze ahamwa n’icyaha. Yakatiwe ku itariki ya 27 Nzeri 2012.

Bwana Nathan Loyd Ndung’u yatangiye gukurikiranwa ku itariki ya 18 Ukwakira 2011, ariko ahita ahunga u Rwanda. Nyuma yaje gushyirwa ku rutonde rw’abashakishwa na “Interpol” muri 2012. 

Madamu Catherine Mwaniki ntiyigeze yemera ko arekurwa, kuko ngo ashobora guhita ava muri Kenya kandi impapuro zisaba ko atabwa muri yombi zigifite agaciro. 

Ubushinjacyaha bwavuze ko, kubera ko Nathan Loyd Ndung’u afite ubwenegihugu bubiri, agomba gusubira muri Amerika. Nathan Loyd Ndung’u yabwiye urukiko ko u Rwanda nta masezerano rufitanye na Amerika yo kohererezanya abantu.

Ku itariki ya 4 Gashyantare 2022, nibwo mu rukiko rukuru rwa Milimani, umucamanza mukuru, Bernard Ochoi, azacira urubanza ku busabe bwa Nathan Loyd Ndung’u.