Dr. Emmanuel Ugirashebuja wasimbuye Busingye muri Minisiteri y’Ubutabera ni muntu ki ?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17/8/2021 ryavuze ko Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera ndetse akaba n’intumwa nkuru ya Leta, akaba yasimbuye kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kuwirukanwaho nyuma y’imyaka umunani yari awumazeho.

Dr Ugirashebuja w’imyaka 45 y’amavuko, yavukiye i Nairobi ku wa 25 Ukuboza 1976, Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh.

Mu 2010-2011, yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, iya Edinburgh n’iya Dar es Salaam ndetse yanigishije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n’irya Gipolisi mu Rwanda riri mu Karere ka Musanze.

Mu  2013, Dr Ugirashebuja yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw’Ubujurire [EACJCourt Appellate Division] hanyuma mu 2014 yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) uyu mwanya yawumazeho imyaka irindwi.

Yabaye  kandi umuyobozi w’Ishuri ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda (2009-2014) ndetse yanabaye Umujyanama mu by’Amategeko wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga hagati ya 2001-2003.

Uyu mugabo kandi yabaye umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Ubucamanza n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha. Mu 2009 yagizwe Umujyanama mu by’Amategeko mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije “Rwanda Environment Management Authority (Rema).

Ategerejwe n’akazi katoroshye

Icyegeranyo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB cyakozwe 2020 kigaragaza ko Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda ari rumwe mu nzego zigaragaramo ruswa n’akarengane mu mitangire ya serivisi.

Ibi bikiyongeraho ikibazo cyo kuburirwa irengero kuri bamwe mu banyarwanda, impfu za hato na hato mu magereza ndetse no muri za kasho za polisi, abafungwa badafite dosiye, abarangiza igifungo bagakomeza gufungwa, n’ibindi bibazo bitandukanye.

N’ubwo bivugwa mu magambo gusa ko ubutabera bwigenga, Dr Ugirashebuja afashe iyi Ministeri asangamo ikibazo cya Paul Rusesabagina gisa nk’ihwa mu kirenge cya Leta y’u Rwanda, hari imanza zishobora kuzamugora zirimo iz’impirimbanyi nka Aimable Karasira, Idamange Iryamugwiza, Dr Christopher KAYUMBA ndetse n’izindi mpirimbanyi zishobora gufungwa mu minsi ya vuba dore ko bimaze kugaragara ko n’ubwo RIB n’izindi nzego bagerageza gucecekesha abantu ariko buri munsi hagaragara abantu bashya baza basa nk’abatera ikirenge cy’ababa bafunzwe.

Ukurikije uburambe ndetse n’ubunararibonye uyu mugabo afite mu rwego rw’ubutabera, mu gihugu gifite ubutabera bwigenga yatanga umusaruro. Ariko se azabishobora?