Kwamagana iyicwa rya bwana Karemangingo Revocat

Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka (ARC – RAC) rwamaganye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byiganjemo ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda b’impunzi mu bihugu bitandukanye bikomeje gukorwa na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR – Inkotanyi.

Bwana Karemangingo Revocat wishwe arashwe kw’italiki ya 13 Nzeli 2021 hafi y’iwe murugo. Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka (ARC – RAC) rurihanganisha umuryango we, inshuti n’abavandimwe be ndetse n’impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique.

Turamenyesha ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ko nyuma yuko akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzirwa bwa kiremwamuntu (1 février 2021) gasabiye Leta y’u Rwanda kwikosora mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu, iyi leta itigeze yikosora, ahubwo akarengane kiganjemo ubwicanyi karushijeho kwiyongera.

Turakomeza gushishikariza abanyarwanda gukomeza guharanira no kurengera uburenganzira bwabo. Tuboneyeho kandi kunenga bikomeye imiryango mpuzamahanga ikomeje imikoranire na Leta y’u Rwanda ndetse ikomeje kurebera ibikorwa nk’ibi ikirebera kuruhande. By’umwihariko, turashishikariza ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi gushaka uburyo umutekano w’impunzi warushaho kwitabwaho no kwamagana leta nk’iy’u Rwanda zihiga bukware abaturage bazo bahungiye mu bindi bihugu.

Ottawa, 15 Nzeli 2021

Umuvugizi w’Urunana Nyarwanda ruharanira Impinduka

Achille Kamana

[email protected]