Pierre Damien Habumuremyi mu mazi abira! Yaba azira umuhungu we?

Pierre Damien Habumuremyi n'umwunganira mu rukiko.

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya icyaha cy’ubuhemu Dr. Habumuremyi Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda. Yasabiwe guhamywa iki cyaha nyuma y’aho umuhungu we avugiye ko Se yafashije Perezida Kagame kwiba amatora, akibaza impamvu yamuhembye umunyururu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki 27/11/2020 rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rukamuhanaguraho icyaha cy’ubuhemu rukamukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu, no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 z’amafaranga y’u Rwanda.

“Ubujurire bwa Dr Damien nta shingiro bufite”

Ijambo ryabanje guhabwa Ubushinjacyaha ngo buvuge ku bijyanye n’ubujurire bwa Dr Pierre Damien Habumuremyi, no kuri sheki zifite agaciro ka miliyoni 178 z’amafaranga y’u Rwanda buvuga ko zitazigamiye yatanze mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Dr Habumuremyi yagiye atanga izo sheki aziha abantu mu bihe bitandukanye, kandi azi neza ko nta mafaranga yari afite kuri konti ye. Bityo ko butemeranya na Dr Habumuremyi ko yatanze izo sheki abo azihaye bazi neza ko guarantee, (garanti) buhereye ku kuba iyo izo sheki ziba ari garanti, abo yazihaye batari gusubira inyuma ngo bamurege.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butigeze burega Dr Habumuremyi ko ahubwo yarezwe n’abo yahaye Sheki, bityo mu rubanza bukaba ari bo buhagarariye.

Ubushinjacyaha buti “Turifuza ko igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kigumaho, akakirangiriza muri Gereza kuko uregwa atigeze anagaragaza kwicuza.”

Ubushinjacyaha bwahise busaba ko icyaha cy’Ubuhemu yagizweho umwere mu Rukiko rw’Ibanze, Urukiko Rwisumbuye rwakimuhamya na cyo akagihanirwa.

Dr Habumuremyi  yatawe muri yombi mu ntangiriro za Nyakanga 2020. Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo Gutanga sheki zitazigamiwe n’icy’Ubuhemu. Urubanza rwe ruzasomwa ku wa 29/09/2021.

“Yagufashije kwiba amatora…none arafunzwe”

Tariki 22/7/2021, Umwe mu bahungu ba Habumuremyi witwa Mucyo Apollo, ukoresha izina rya ‘UPLOW’ kuri Instagram, yanditse amagambo akomeye ashobora kuba yabaye intandaro yo kumushinja icyaha yari yagizweho umweru n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Icyo gihe Mucyo yaranditse ati “Ni gute ibi bishobora kuba ? Ni gute ushobora kudukorera ibi ? Papa wanjye yatangiye igihugu cye atizigama kandi yitangira n’abaturage[…] yagufashije kwiba amatora ego ! Nari mpari kandi byose narabyiboneye.”

Yarakomeje ati “Yabaye umuntu w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu cyacu, yabaye kandi azahora ari umuntu ukora cyane wigeze ugira mu ikipe yawe [mu bantu ukoresha].” None arafunzwe ? Ku birego bito bidasobanutse… kuva mu 2014 guverinoma yawe yagiye iza mu muryango wacu, batubaza ibijyanye n’imitungo yacu twanagize mbere y’uko utangira guha Papa wacu iyo myanya mu buyobozi. Ariko uburyo yafunzwe kubera ibirego bifitanye isano n’uko yashinze Kaminuza ? Agerageza kwigisha abana bato.”

Dr. Habumuremyi yahuriye he no kwiba amatora?

Uyu mugabo ukomoka mu cyahoze ari Perefegitura Ruhengeri mu cyahoze ari Komine Ruhondo, mu mwaka wa 2003 kugeza mu 2008 niwe wari umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’amatora ‘NEC’ bivuze ngo niba ibyo umuhungu we Mucyo avuga ari ukuri,  amatora ya Perezida wa Repuburika yabaye mu 2003 agatsindwa na Paul Kagame yabayemo uburiganya.