RWANDA: Kuki ubujurire bwa Aimable KARASIRA bwanzwe?

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Kuva tariki ya 31/05/2021 kugeza tariki 31/08/2021, amezi atatu arashize, Karasira Aimable Uzaramba afunze. Kuva icyo gihe, yakomeje kuburana gufungurwa by’agateganyo ku mpamvu cyane cyane z’uburwayi. Ikirego cye cyaranzwe, arajurira, none n’ubujurire bwe bwanzwe! Kuki gufungurwa by’agateganyo bye byangwa?

Twakwanzika twibutsa ko Bwana Karasira Aimable Uzaramba (turakoresha Karasira gusa) yafunzwe tariki ya 31/05/2021, ubwo we ku giti cya yitabye Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’uko itsinda ry’abahezanguni ryitwa “Umurinzi Initiative”, rihamagariye abantu gusinya inyandiko isaba inzego za Leta gufata Karasira Aimable, ngo agakurikiranwe ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu biganiro anyuza ku muyoboro wa YouTube we witwa “ Ukuri mbona”. Ubu twandika iyi nkuru, amezi atatu arashize, Karasira ari kurya uburoko nk’uko bivugwa hanze aha.

Karasira nk’umuntu wize, tariki ya 31/05/2021 yitabye RIB, ntiyataha, ahubwo atangira kuregwa ibyaha bitatu byaje kwiyongeraho icya kane cy’umutungo, cyateye benshi urujjijo no guha urwamenyo Ubutabera bw’u Rwanda. Ibyo byaha aregwa ni:

  • Guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
  • Guha ishingiro Jenoside
  • Kubiba amacakubiri
  • Kugira umutungo udafitiwe ibimenyetso by’aho uturuka.

Ibi byaha byose Karasira n’abamwunganira barabihakana avuga ko nk’umututsi warokotse Jenoside atarota ayihakana cyangwa ngo ayihe ishingiro. Avuga ko azira akarengane gaturuka ku kutarya iminwa mu kuvuga ko abayeyi be n’abandi  bavandimwe be bishwe n’abari abarwanyi ba FPR-Inkotanyi mu rugomba rwo gufata u Rwanda. Anenga bikomeye imigenzereze y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi avuga ko butitaye kuri rubanda rugufi. Avuga kandi ko yafungwa atafungwa atazigera atezuka ku murongo we wo kwamagana icyo yita akarengane.  Mu iburana rye ryose Karasira yakomeje kuvuga amagambo aremereye cyane.

Abamwunganira mu mategeko aribo Evode Kayitana na Gatera Gashabana, bakaba buri gihe babwira Inkiko, ari Urwibanze n’Urwisumbuye za Nyarugenge Karasira aburaniramo, ko icyemezo cyo kumufunga cyirengagije impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije. Abamuburanira bibutsa iteka ko inzobere yagaragaje ko Karasira yatangiye kwivuza mu 2003. Bakavuga ko bishingiye ku mateka yanyuzemo, kumufunga birushaho kumuhungabanya. Abanyamategeko bakavuga ko mu byaha aregwa nta na kimwe cyakagombye gutuma akurikiranwa afunze mbere y’urubanza mu mizi, bityo bakamusabira kumurekura, agakurikiranwa ari hanze. Ubushinyacyaha bwo bugaragaza ko  nubwo Karasira koko afite ubwo burwayi, muganga yagaragaje ko uburwayi bwe butigeze bumubuza ubushobozi bwo gutekereza, ko rero ibyo yakoraga byose yabaga afite ubwenge.

Ikirego cy’Ubujurire rero ku cyemezo cyo gufunga Karasira by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, cyashyikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, kikaba kimaze iminsi kiburanwa. Kuri uyu wa 26 Kanama 2021, Urukiko Rwisumbye rwa Nyarugenge rukaba rwanze ubu bujurire bwa Karasira, rutegeka ko agomba gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi. Karasira akaba yatangaje ko atiteguye gukomeza urubanza rwe

Nk’ibisanzwe Karasira ahakana ibyaha bye, akavuga ariko ko n’ubwo yavuze ukuri kutari ngombwa kuvugwa. Agakomeza avuga ko uretse n’ibyo by’uburwayi ko n’amagambo ye ntaho ahakana Jenoside kuko yayirokotse, ko nta n’amacakubiri yateje nk’uko abiregwa. Bityo ahubwo akemeza ko ari imfungwa ya politiki kandi ko yumva azakomeza kubizira kuko atazigera ahindura umurongo we wo kurwanya akarengane no kujora ibidakorwa neza. Mu bujurire bwe Karasira avuga ko asanga mu Rwanda nta “Butabera” buhari ko ahubwo, akoresheje umukino w’amagambo, ko hari “Ubutareba”; agashimangira ko azakomeza kubivuga atyo.

Umucamanza avuga ko Karasira akekwaho ibyaha by’ubugome n’ubwo avuga ko yabiterwaga n’agahinda gakabije. Bityo rero ashingiye ku ngingo z’amategeko zireba n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, umucamaza yibukije ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho ibyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko ukurikiranywe ashobora kuba koko yarakoze ibyaha. Yemeje ko kuri Karasira hari ibyagezweho bihagije bituma akekwaho ibyo ubushinjacyaha bumurega. Bito rero ngo ashingiye ku buremere bw’ibyaha aregwa kandi ko aramutse afunguwe by’agateganyo yakomeza kubikora no kubikwirakwiza muri rubanda, na cyane ko aburana avuga ko ari imfungwa ya politiki ari ngombwa ko akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Bityo rero nyuma y’iryo sesengura umucamanza Dativa Mukamana yategetse ko icyemezo cyafashwe ku rwego rwa mbere mu Rukiko Rwibanze rwa Nyarugenge gihama uko kiri. Yemeza ko Karasira akomeza gufungwa by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Karasira we akaba avuga ko atazaburana urubanza mu mizi, ko byaba ari uguta igihe.

Ikigaragarira buri wese muri uru rubanza harimo gushaka kumvisha no kwigizaho nkana Karasira, kuko niba umuganga avuga ko afite ikibazo cy’agahinda gakomeye yagera aho akavuga ko ibikorwa akurikiranyweho byo bitarebwa n’ako gahinda, biragaragara ko yabisabwe na Leta. Keretse uwo muganga niba yemeza ko iyi ndwara y’agahinda gakabije itagira icyo ihindura ku mitekerereze y’umuntu, bikaba rero icyo gihe itakagombye no kwitwa indwara. Ikindi ni uko twese tuzi abantu benshi bafite iyi ndwara. Ni abantu bo guhora hafi, si abo kujyana muri gereza!  Byaba bibabaje kandi niba uwo muganga atazi ko izi ndwara zituruka ku byo abantu baba baranyuzemo bigera ubwo baturika, bakavuga ibitavugwa cyangwa bakajunjama, bakiruka ku musozi cyangwa se bakihisha, bakarira, gakarwana… Ibyo byose nibyo bigaragaza ko umuntu yarwaye. Karasira we rero uburwayi bwe bwagaragaye mu kuvuga ibyamubabaje birimo iyicwa ry’umuryango we w’Abatutsi n’abavugaga ko baje kubohora Abatutsi ingoma y’Abahutu yabatsikamiye. Nkaba mbona ahubwo ko Leta y’Ubumwe yarikwiye gushaka abantu benshi bize iby’ubuzima bwo mu mutwe, bagakwirakwizwa hose nk’uko hari abajyanama b’ubuzima, kuko umuryango nyarwanda warakomeretse, urashenguka. Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yarebye uruhande rumwe gusa rw’Abatutsi barokotse Jenoside, ibaha byose, irababembereza nk’uhoza umwana w’uruhinja. Nyamara Abahutu bishwe za Byumba, za Mutara, za Nyacyonga, za Kibeho, Abahutu birukanse iyo za Zayire yose na Tingitingi munsi y’amasasu y’Inkotanyi, abo bagiye bicira abavandimwe ku misozi yose y’u Rwanda abana bareba aho bihishe mu bihuru, muri za parafo n’ahandi, abafunzwe bamwe bazira munyumvishirize cyangwa imitungo, ayo mamiriyoni y’abantu barokotse ibyo bintu, bakeneye ababitaho. None mu gushaka kunga abanyarwanda no gusesengura ikibazo umuryango nyarwanda ufite, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (Keretse niba ari ubumwe bundi tutazi buba buvugwa), yimitse umuhezanguni Bizimana Jean Damascène wirirwa avuga ko Abahutu bose ari interahamwe z’abicanyi, ko nta Muhutu wemerewe kurira cyangwa gushyingura abe azi neza aho bajugunywe n’Inkotanyi. Ko kubikora, yewe no kubivuga nka Karasira, ari ukurenga umurongo utukura! Buriya ni uko Leta itabizi, cyangwa irabizi ni ukubyirengagiza, harya kwica umugabo ukagira umugore Visi Meya, Depite cyangwa ibindi, abana barabanje kujugunyirwa MINALOC, ibaha amakaye atatu ku mwaka, abana b’abakobwa birwanaho mu bihe byabo, mu gihe abandi FARG ibaha umuzingo w’ibikoresho, abo barwayi iba irema mu muryango irabazi? Gufata umuntu ugafunga umubyeyi umubyara cyangwa umuvandimwe we ukamukatira burundu y’umwihariko, warangiza ukamugira Minisitiri cyangwa se Meya, akicarana n’Inkotanyi nka Kabarebe cyangwa Ibingira bivuga ibigwi aho bari hose by’abantu bishe babaze uhereye no ku Bihaye Imana ba Kabgayi, uwo muntu uba ukeka ko utamugize umurwayi? Harya abo bapfakazi n’imfubyi nka Karasira cyangwa Shyaka Gilbert wa Byumba, n’abandi benshi, babonaga basosoka mu nzu y’amabati icumi nazo bubakiwe muri gahunda yo kwivana mu kimwaro cyo gusumbanya Abanayarwanda yiswe “Urabeho Nyakatsi”, mu gihe abandi bapfakazi nk’abo, izindi mfubyi nkabo basohoka mu mazu y’imitamenwa, abo barwayi uzabashyira he koko Rwanda, umunsi bizabagangurira icyarimwe? Ese igisubizo kuri uyu muryango nyarwanda wakomerekejwe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ni gereza? Ese abantu bo kunga Abanyarwanda koko ni  Bamporiki ni Bizimana Jean Damascène bashyize inda imbere y’umutima? Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yakagombye gushaka umuti nyawo wo kuvura u Rwanda, ariko igahera ku  bayobozi (Chauffeurs) nk’abo tuvuze haruguruguru; bitabaye ibyo aho baganisha u Rwanda ni munyenga. Naho Karasira ni inyenyeri yagezweho n’urumuri mbere, aribwo butwari, iramurika; inyenyeri zitaramurika ni uruhuri rwazo. Ubwo rero nibagure gereza! Ariko rero ibyiza ni ukumurekura ibibazo by’u Rwanda bishakirwe Gacaca nyayo, bigacocwa, hakaba gusasa inzobe, by’umwihariko bagaca inzigo iri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kutabikora gutyo ni ugukora ubusa nk’umwana…