DUFATANE URUNANA, TWIRINDE INZANGANO, DUHARANIRE KUBOHOZA URWATUBYAYE

Banyarwanda ,

Banyarwandakazi,

Mpunzi dusangiye umubabaro,

Namwe nshuti z’u Rwanda;

 

Maze iminsi nkurikirana ibibera kumbuga z’ibinyamakuru, kubigendanye n’uko abanyarwanda bashyira hamwe, maze bagatabara imbaga Imaze gutikizwa na Kagame Paul na FPR ye;

Mbere ya byose ndabanza gushimira abantu bose bagize igitekerezo cyo gushyiraho imbuga zitandukanye abantu bakagaragaza ibyo batekereza, ibyo bashima n’ibyo bagaya. Sinabura gushima by’umwihariko abagize igitekerezo cyo kwigomwa bagashyiraho ama radio atandukanye kugirango nibura abantu batandukanye abadashoboye gusoma , nibura bumve. Ibi byose bigaragara uburyo Impunzi zinyotewe no gutaha murwatubyaye, ndetse no kugirango amakosa yakozwe atazongera kubaho; Aha navuga nk’amaradiyo IJWI RYA RUBANDA, ITAHUKA, IMPALA, ibinyamakuru nka The Rwandan, ikaze Iwacu, Rwandinfo de Kanyamibwa, le Prophet, Imirasire, Umuvugizi….  n indi miyoboro ifasha abantu kwisanzura;

N’ubwo bimeze gutyo ariko ntabyera ngo de, kuko nubwo abenshi bari mumurongo wo kubaka no gushaka uburyo abanyarwanda basubirana ubwigenge, hari byinshi byo kugawa ndetse nkaba mbona bikwiye ko abantu bakwibagirwa ibyahise, tukubaka ejo hazaza. Gusebanya ntibyubaka ahubwo biteza Kagame umulindi. Nagerageje gusesengura inyandiko zabamwe, nkibaza niba abantu bakibuka ibyakera byahise, kubabarirana bikaba bitabaranga, nkibaza ko urugendo rwaba rukiri rurerure.

Aha si ngamije kugira uwo nibasira kukotugiye tubwizanya ukuri ariko tukirinda amaranga mutima, nibyo byiza kandi niyo ntwaro ibereye abanyarwanda.

Ntabugabo  butisubiraho ! kandi iyo ubashije kumenya aho byapfiriye ukabikosora ntakobisa, kuko iryokosa ntirigaruka ukundi! Muri experience uba afite akarusho kuko uzi aho bipfira naho byakirira.  Mu minsi ishize, hatambutse inyandiko nyinshi zibasira bakuru bacu batubanjirije inzira ya politiki (Nyakubahwa Twagiramungu Faustin, Dr Anastase Gasana, Nsengiyaremye Dismas,Gen Habyalimana Emmanuel,.. n abandi ntashatse kurondora aha nkuko mwagiye mubisoma)

Nemera ntashidikanya ko Faustin Twagiramungu, Dr Anastase  GASANA, Gen Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa, n abandi buri wese kuruhande rwe bafite byinshi bazi kungoma ya FPR, abahunze mbere batabashije kumenya, kandi kubashaka inzira yo gukuraho ingoma y’igitugu kubwanjye ndabona babaha icyerekezo cyatuma utambuka udatsikira.

Reka mvugane na Lyamugoye nabandi batsimbarara kuma  kosa yakera, kumateka yaranzwe nigihu cyumwijima (aho bamwe mubanyapolitike batavumbuye ikinyoma cya FPR namayere yayo mbere yo gufata ubutegetsi kungufu, ubwo bisangaga basubiranamo ngo barahanganye muri politike kandi  FPR ariyo yabahanganishije, mwarimbagurana ikicinya icyara! ) reka mungero nyinshi cyane ntangemo urugero rumwe gusa wenda ruto:

Mumezi abanza yumwaka wa 1994 Umuyobozi w’ishyaka PSD Eng Felicien GATABAZI yarasiwe iwe Kimihurura  avuye kukazi bikozwe na FPR kuri operation  yari iyobowe na KARENZI KARAKE ubu ni Lt Gen muri RDF,FPR ikwirakwiza propaganda hose ngo aba CDR nibo bishe Bwana Gatabazi  ngo bamuziza ko Atari intagondwa (Mugihe ahubwo bivugwa ko yishwe kuko yabangamiye umugambi wa FPR nabandi babyumvaga kimwe  wo kwikiza President HABYALIMANA Juvenal yishwe).

Iki gihuha cyageze kuba KOMBOZI bahita birara mumuhanda Butare –Kigali batemagura ibiti byo kumuhanda barundamo ngo CDR yabiciye umuntu. Mukwihimura, ubwo umuyobozi wa CDR yavaga I Cyangugu yerekeza Kigali ageze I Butare nibwo nubundi inkotanyi ziyoberanyije mu Bakombozi zamugoteye  i Mbazi ,atabaza Gendarmerie yi Tumba, Maj HABYARABATUMA ananirwa gutabara mukirometero kimwe  mugihe cyamasaha atandatu yose (yagoswe saa9h yicwa saa 15h) Col GATSINZI  Marcel wari Comdr ESO et Comdr de Place (jye yaranyoboraga) arinumira atarukuvugako atarazi ibirigukorwa icyogihe, umuntu yicwa atyo . abakombozi barihoreye!!!Urwango rukomeye nogucikamo ibice kwabahutu namashyaka bisangagamo!!!byiyongera ku  ikibazo cyuturere cyari gisanzwe ,igihugu gikwira akavuyo,urwikekwe  kwishishanya n’ubwoba biriyongera  nubwo bitari shyashya guhera FPR yatera igihugu) ndetse bigera no mubaturage bohasi aho umuntu yafataga urugendo agiye nko kwisoko bikamusaba kwitwaza amakarita y’amashyaka arenze abiri kugirango nagera mubakombozi abe umukombozi ,nagera muba JDR yitereremo ,Munterahamwe naho gutyo, Atari ukubera ko ari umwe muribo ahubwo ari ukurengera ubuzima bwe.Uru rugomo rwadutse murubyiruko rwamashyaka nirwo rwabaye intsinzi ikomeye yambere ya FPR kuko kutavugarumwe karwo ,kudasobanukirwa igihugu no kugikunda ibyaribyo, gucagagurana no gusebanya no kwiyumva muturere by’abakuru bayomashyaka byatumaga baba imvugabusa mumahanga mugihe  FPR yo yabaga yabonye icyo kubavuga muri ayo mahanga!!! byaje kugeza FPR kungoma batabizi.

Cyakoze rero! FPR yabahaye isomo kuko yaberetse ko burya ikibazo twari dufite Atari icyuturere ,amoko,amashyaka nibindi,ahubwo ko twitiranyije Igihugu nishyaka cyangwa umuntu1

Ari babandi bihoreye navuze haruguru ari nababandi biciwe umuyobozi mwiryo hora ,aba power nabatari aba power  mumashyaka nka M DR naPL  abitwa modelé nabatitwabo  mumashyaka nka MRND , CDR nayandi yahozeho  nka PDI,PDC,PECO  ,abahunze nabatarahunze uwitwa umuhutu wese Yiswe interahamwe ,baricwa nkibimonyo nyuma yo gukubitwa nkizakabwana,abasigaye barundwa mumagereza no mudusho tutazwi aho bicirwaga hagasaguka mbarwa nabwo  kubwitange bwa CICR   I yashakishije  udusho tutazwi kandi ikazenguruka amagereza ibarura itanga ikarita kumuntu yabaruye ,kugirango izabone uko imukurikirana kuko imfungwa nazo zakurwaga mumagereza zikajyanwa kwicwa  nijoro (Urugero:nka Gereza ya Karubanda uretse ibyobo babahambyemo biri muri gereza hagati na amagufwa bagerageza guhisha yubakiweho igikuta ahagana kurugi rushya rwinjira muri gereza ya Huye  ,mrutoki rwayo narwo rufumbiwe nuduhanga twimfungwa .Burimwaka mukwa kane bategeka infungwa zikayoraho amagufwa bakayajyana murwibutso rw’umurenge wa Ngoma,bayita ayaba tutsi bavumbuye  Atari yarabotse ngo ashyingurwe mucyubahiro. IBI NABIHAGAZEHO )

Abiyumvaga ko barenganyijwe,abumvaga ko ntacyo bitwaye,abumvaga ko ibiri kuba  ntangaruka bizabagiraho ,nabaturage bo hasi batabashaga kumenya situation ,abategetsi baba civils naba Gisirikare ,Utarishwe yarafunzwe (Maj Habyarabatuma),udafunze yari umuyobozi yabaye ikigarasha kuko role mumukino yakinishwaga yarangiye(Gen Marcel GATSINZI),Gen Maj Laurent MUNYAKAZ I Yansize  i Bulonge( Bukavu )amaze kudukoresha inama aducira amarenga ko azitahiratubyita urwenya! ,bucya mwumva I Kigali  bamwakirije umugore ngo  yafatiye kungufu mumodoka  muri94,ariko ntibahita bamuta mukagozi kuko role ye mumukino yagombaga gukina yari itararangira (guhamagarira abandi ba FAR  bahunze gutahuka nkuko nawe yatahutse ndetse akaba agikomeje imirimo ye. Yagombaga kuba Comdr wigikingirizo mubitero bya FPR byahitanye imbaga yabaturage ba Ruhengeri na Gisenyi ).Aho arangirije cyo FPR yari imutezeho bamuta muri gereza  ya ya gisirikare ku Murindi maze bamukatira izo gupfa eshatu zaje guhindukamo burundu eshatu ubwo igihano cy’urpfu cyitwaga ko kivuyeho ,asigara ajurira izo burundu atsinda imwe imwe bigera aho asigarana imwe gusa bakyimuhezaho .Yaje kwimurirwa muri gereza ya gisivile Kimironko aho yaje kwicwa arozwe numutekinisiye muri uwo mwuga Gen Jacque NZIZA ngo atazagira icyo ahingutsa kumabi nubwicanyi yabonye bakozwe na FPR ubwo yari muri GOMN  numwe mubasirikare bakuru yakoresheje ,kandi babonye ibyitsembwa ry’abahutu mumajyaruguru  nuburengerazuba by’U Rwanda.

Uyu mugabo ubwo yari amaze gufungwa ,yahagaze kugikuta cya gereza areba hejuru  amara nkigice cy’isaha ,agaruye amaso asohora ijambo ngo “erreur  politique”   abari bamuzi bamenya ikimuteye kuvuga atyo .

Muri uru rugero ruto ariko rwinkuru ndende, nashatse kukwereka Lyamugoye uburyo afata Dr Gasana Anastase  ko ataribwo namba, kuri Lyamugoye yumva ko umuntu wese wakoze cyangwa wakoranye na FPR hanyuma ak’ avumbura amakosa yayo itaramwivugana (kuko ubundi iyo yamenye ko wayivumbuye ihita ikwirenza ntamikino!) akayicika ,agomba gufatwa nkabakiyikorera utiyibagije ko ubu abanyarwanda hafi yabose babuze amahungiro kubera Igitugu, iterabwoba no gufungwa,inzara no kujujubywa ,ishimutwa n’iyicarubozo bya FPR KAGAME  nonese aba nibagusanga uzabafata ute ?” iyi myumvire irashaje !!!’’Iyo  Kagame na FPR ye bumvise nkariya magambo  abyinira kurukoma ,kuko inzu y’umwanzi niyo ivuyeho icyatsi kimwe uranezerwa! Wifata mumugongo ingoma y’ikinyoma kandi twari tugize amahirwe cyiri kuyisenya ,nubwo nubundi irimo gusabayangwa.

Jye uko mbibona ni uku:Umuntu wese ubashije gucika ingoma nkiriya ,agafata ingamba zo kuyirwanya ,mufata nkintwari ntitaye kumatekaye,ubwoko n’inkomoko bye.

Ukundi mbibona ni uku: Politike yo kwiyunga tuyirenge nayo nubwo arimvugo nziza, tugere kuri politike yo gukenerana,umuntu wese yumve ko akeneye undi kugirango abashe kubaho mumahoro. Reka hano mbisobanureho gato nkurikije ibyo mbona iwacu byamoko: umuhutu akeneye umututsi n’umutwa kugirango bature mugihugu Imana yabahayemo umurajye,umututsi nawe akeneye umuhutu n’umutwa ngo bose babashe kubana mugihugu Imana yabahayeho bombi umurajye ntantugunda, Umutwa nawe akeneye abo bose ntanumwe ashyize kuruhande kugirango tubashe kubana mugihugu twisanzemo twese nk’umurajye wacu  mumahoro.nkubwize ukuri ndetse nkurahire  Ntamutusi uzabamu Rwanda ngo yumve atuje abahutu bari gukerakera hanze,kandi nta muhutu uzaba  mu Rwanda wenyine ngo agiriremo amahoro abatutsi bari hanze  nabatwa ninkuko. Mbese nkuko abemera Imana bizera ko Ijuru rizatahwamo gusa n’abatoranyijwe b’ abakiranutsi,ninako umuhutu, umututsi cyangwa umutwa  utumva ko akeneye undi badahuje ubwoko kugirango abashe kuba mugihugu  ,nongere nkubwize ukuri ko Ntagihugu cyawe gihari.

Naho  iby’imbabazi byo Lyamugoye ahamagarira Dr GASANA gusaba , ndabona Dr GASANA yarazisabye kandi agahita azihabwa ,igihe yiyemezaga kuba umuvugizi mukuru  wa CFCR IMVEJURU  umutwe w’ingabo zamashyaka yose ya opposition mu Rwanda ,umutwe udashingiye ku ishyaka iri niri cg ubwoko ubu nubu.

Niba se ubu abameze nka Ryamugoye babona abo batari kumwe nk abanzi, bataniyehe na babandi twavuze haruguru, Inzira yaba ikiri ndende niba naba numvako uwo tudatekereza kimwe ubwo bo ntamurongo bafite. Ryamugoye Rwose njye ndamwumva, nkeka ko ibyo avuga abiterwa n’agahinda ko guhezwa hanze, kandi akaba abona abantu bakomeje gukina no gutatanya imbaraga; ariko rero akwiye kudatsimbarara cyane kubyiyumviro bye.

Icyo nshaka kuvuga aha, niba hari abavugako ubutegetsi bwa Habyalimana ntamakosa bwakoze yagombaga gutuma abantu nka ba Twagiramungu, Nsengiyaremye , Gasana n abandi bajya muri opposition, byaba ari amakosa menshi ndetse byazagorana ko abantu bumva ibintu kimwe, niba rero ayo makosa yari ahari akndi aba bantu bakaba bari bafite uburenganzira bwo guhitamo, numva tudakwiye kubashyiraho amakosa cyane, ahubwo byari gutangaza iyo baba bagikomeje gukorera hejuru y’aya makosa, Kubafata nk’abanzi ntaho byaba bitaniye no gutiza Kagame umurindi

Muze twese twishyire hamwe , uko amoko yacu,uturere tuvukamo uko turi mumaadini anuranye,  uko imumiryango dukomokamo itandukanye, duhurize hamwe, dukureho ingoma iharanira gucamo ibice abanyarwanda aho kubahuza, ingoma ihindura ba ruvumwa bamwe mubana b’u Rwanda aho kubavugira, ingoma iharanira kugwiza abanzi mubaturanyi bacu aho kubungabunga umubano mwiza mumahanga tugendamo . Kuko ibyo tuvuga twese turuheze hanze; wowe ugaya abandi, ugejeje he Impunzi uzitahukana, ugejeje he se urwanya kuburyo bugaragara ingoma mpotozi, niba Atari ukuba intwali mumagambo no mubitangazamakuru?

Uyu munsi ntawukwiye kugaya undi ngo uyu ni ikigwari, ahubwo buri wese niyigaye, ariko yirinde guhera aho yaguye, ahubwo duhaguruke twese, dufatane urunana tubohore abanyarwanda

 

Muragahorana Intsinzi

 

Capt Elasto  MUZIRAGUHUNGA

Email: [email protected]

Cell Phone: +255684174565

C F C R- IMVEJURU