Edouard Bamporiki yatawe muri yombi!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 5 Gicurasi 2022 aravuga ko Edouard Bamporiki, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya ruswa.

Amakuru akomeza kugera kuri The Rwandan aravuga ko atatawe muri yombi wenyine ahubwo biravugwa ko na Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo nawe yatawe muri yombi.

Mpabwanamaguru Merard

Umwe mu banyamakuru akorera i Kigali itashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye The Rwandan ko bashobora kuba bazira ruswa mu bijyanye n’imyubakire.

Nta rwego rwa Leta y’u Rwanda ruratangaza aya makuru ariko abantu batandukanye barimo abanyamakuru bakorera mu Rwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga bagerageje gutangaza aya makuru ariko mu mvugo ijimije basa nk’abikandagira.