Ernest Sagaga na J.Claude Nkubito ntibemeranya na Dr Bizimana ushinja VOA na BBC gupfobya Jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Jean Damascène Bizimana aherutse gushinja amaradiyo mpuzamahanga VOA na BBC ko ngo ahitisha ibiganiro bipfobya jenoside yakorewe abatutsi. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Igihe, ngo yabivugiye mu mihango yo kwibuka i Huye yabaye kuwa gatandatu tariki ya 27 Mata 2019.

Ibi rero, ntabwo abanyamakuru b’inararibonye Ernest Sagaga na J.Claude Nkubito ari ko babibona. Basanga yararengereye nk’uko mushobora kubyumva muri iki kiganiro. Bombi basobanura ko aya maradiyo afite amahame agenderaho ku buryo uwayarengaho yabihanirwa. Inkuru yanyuze mu kinyamakuru Igihe: https://www.igihe.com/amakuru/u-rwand…