Biravugwa ko Immaculée Umugwaneza yashimuswe!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru arimo gucicika ku mbuga nkoranyambaga kandi akaba yemezwa na Tabitha Gwiza uba mu gihugu cya Canada akaba ari n’umwe mu bo muryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara, aravuga ko umunyarwandakazi witwa Immaculée Umugwaneza yashimuswe.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Immaculée Umugwaneza yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 2 Gicurasi 2019.

Nk’uko ngo bitangazwa n’abo mu muryango we ngo bafite impungenge z’iryo fatwa bo bita ishimutwa bajaba bavuga ko azira gusa kugirana amasano n’umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara.