ESE IBIHUGU BYO MU BURENGERAZUBA BW’ISI (occident) BYABA BIGIFITE UBUSHOBOZI BWO GUSEMBURA IMPINDUKA MU MITEGEKERE Y’IBIHUGU BIFITE ABATEGETSI BADASHAKA KUBA MU KWAHA KWABYO?

Valentin Akayezu Muhumuza
Yanditswe na Valentin Akayezu Muhumuza
Iyo umuntu agenzuye ibyabaye muri Libya, Tuniziya, Misiri, Coté d’Ivoire, Burkinafaso mu myaka ya za 2010-2013, umuntu yavuga ko ibihugu by’uburengerazuba byishyiraga bikazana, bigakora icyo byifuza byose hirya no hino kw’isi. Ibyo cyane cyane bikaba byaratangiriye aho urukuta rw’I Berilini rugwiriye, maze imbaraga z’icyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti zikayongobera. Guhera icyo gihe ibyemezo byavaga Washington, Londres, Bruxelles, Paris ntacyabashaga kubitangira.
Ni muri ubwo buryo, hagiye haboneka ko abanyagitugu batari bagikenewe n’ibyo bihugu byo mu burengerazuba bagiye bakurwaho amaboko nyuma yo kumara imyaka myinshi nyamara baharanira inyungu z’abo bashebuja babaga barabateretse ku Ngoma. Ba Mobutu, ba Zine El Abdini Ben Ali, ba Hosni Mubarak, Blaise Compaoré n’abandi, ni uko bagiye bakurwa ku butegetsi binyuze mu ntambara cg ibyiswe revolutions z’amabara (revolutions de couleurs). Ntabwo ari abanyagitugu bashumikanye n’ibyo bihugu gusa, ahubwo n’abandi batemeraga amabwiriza ya Paris cg Washington nabo ntibarebewe izuba. Twavuga Laurent Gbagbo, Coloner Maoumar Kadhafi, Omar El Bachir, Robert Mugabe. Hari abashobora kwibaza bati muri Soudan na Zimbabwe ko nta kaboko k’ibihugu by’ibihangage twabonye? Igisubizo kiroroshye cyane. Nta revolution ni imwe ishoboka hatarimo imbaraga z’ubutasi bw’ibihugu by’ibihangage. Ikindi ni uko, iyo witegereje uko abayobozi babaga basimbuye abamazwe kwirukanwa n’ibyiswe revolution, bahitaga bihutira gukubita ibipfukamiro imbere ya bashebuja I Paris cg Washington, bigaragaza neza ukuboko kwihishe kw’ibihugu by’uburengerazuba mu mpindika z’imitegekere y’ibihugu hirya no hino kw’isi. Muri Libya ho, ibitero bya OTAN, ndetse n’ibyabaye kuri Laurent Gbagbo agabwaho ibitero n’abafaransa mu cyiswe Operation Licorne, bigaragaza kwa kwidegembya kw’ibyo bihugu mu kugena umurongo wa Politiki mpuzamahanga y’isi.
Nyamara aho Uburusiya butangiye kuzanzahukira, bukisubiza ijambo EX-URSS yahoranye ndetse bikagera n’aho Perezida Putin avuga ko mu byo yicuza, harimo kuba ntacyo yashoboye gukora ngo atambamire ihirikwa rya Coloneri Mouamar Kadhafi, ubuhangage bwa bya bihugu byo mu burengerazuba bwagaragaye ko busigaye bugerwa ku mashyi.
Ntawushidikanya ko Perezida Assad El Bachir yarokowe na Putin, dore ko yari agererejwe n’inyeshyamba za Kiyisilamu zaterwaga inkunga na bya bihugu ndetse bakanyura no mu byiswe revolution y’abaturage. Ntawabura kwibaza ko Iran yashoboye kwihagararaho kuko Uburusiya bwayigiye inyuma.
Mu mwaka wa 2015 Igihugu cy’uburundi cy’uburundi cyahuye n’ibihe bikomeye, ariko byari bishingiye ku kiswe kwamagana ikiringo cya gatatu cyo kwiyamamaza kwa Perezida Nyakwigendera Nkurunziza. Nyamara, iyo nkundura yari yihishemo umugambi ukomeye cyane wo kugarura ubutegetsi my gatsiko k’Abanyabururi, bari babishyigikiwe cyane n’AbaLiberaux bari bayoboye Ububiligi ndetse bashobora gukora ubuvugizi bukomeye bwatumye Ibihugu by’uburengerazuba byinjira muri wo mugambi binyuze mu kitwa gushyigikira demukrasi. Abanyamakuru, abanyapolitiki, abarimu ba za Kaminuza, abanyamadini, imiryango ya sosiyeti sivile, benshi bari mu nzego za Leta n’iza gisirikari bashisgikarijwe kwinjira muri uwo mugambi w’ihirika ry’Ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ndetse binyuze mu muturanyi w’Uburundi utarigeze na gato yihanganira imiyoberere ya Perezida Nkurunziza, aba ikiraro cyo gushyigikira ibyiswe impinduka mu Burundi. Umuntu yitegereje uburyo uwo mugambi wo guhindura ubutegetsi wari warateguwe, ugahabwa ubushobozi bukomeye kugera ni ku magerageza ya jenoside, ntaho abategetsi ba CNDD-FDD bari gucikira iyo ibihugu by’Uburusiya n’Ubushinwa, Afrika y’Epfo, Tanzania, Angola bidahaguruka ngo bibatere inkunga. Ibyabaye mu Burundi, byagaragaje ko ya ntare yaba isigaye ku mutontomo gusa.
Muri Venezuela, nta kindi cyarengeye Perezida Madulo atari ugushyigikirwa n’uburusiya. Dore ko Abaturanyi be ba Colombia, Argentine, n’ibindi bihugu by’epfo iyo byari byunze mury’ibihugu byo mu burengezuba bigashyigikira icyo baremye akaba aricyo bita Gouvernement yemewe ya Venezuela. Uburusiya bwagaragaje ubuhangage bwabwo mu kibazo cya Perezida Maduro. Ya gouvernement ubu imaze guhinduka umugani. Hari impinduka za babaye muri Boliviya aho ubutegetsi bw’abakapitalisti bwashyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bwakuyeho Leta ya Evo Morales binyuze mu myigaragambyo ariko amatora aheruka aza kubutamaza kuko abakomunisti bahoze bayoboye Bolivia bagarutse ku butegetsi akaba ari nako biheruka kugenda muri Peru.
Intambara iri muri Etiyopiya nayo irimo guhabwa impuruza zikomeye zigamije guhindanya isura ya Abiy Ahmed, nk’uko byagenze igihe hari hagamijwe guhirikwa ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Ba nyamuke bo muri Tigrey ubu baratabarizwa umunsi n’ijoro mu binyamakuru byo mu burengerazuba bw’isi ko bari kwicwa. Nyamara ibyo binyamakuru ntibitinyuka kuvuga amabi bakoze igihe bari bafite ubutegetsi, amaraso bamennye no kwiharira ubukungu bwose bw’igihugu bonyine. Nta gushidikanya Abiy Ahmed afite ubufasha bukomeye ashobora kuba ahabwa n’ibihugu birimo na Turukiya, Ubushinwa n’Uburusiya. Umuvuduko TPLF yari ifite mu munsi ishize wari wabaye nk’ukagabanuka ariko wongeye gufata indi ntera, bikavugwa ko mu ruhande rwayo habonekamo n’abanyamahanga benshi. Politiki yo mu karere ntihagarara guhindagurika, umuntu akaba atabura kwibaza niba n’ihirikwa ry’Ubutegetsi muri Sudani riheruka kuba ritaba rifitanye isano n’ibibera muri Etiyopiya kuko Leta yariho yari yiyemeje kurekurira Igihugu mu maboko y’ibihugu by’uburengerazuba, bikanavugwa ko abarwanya Leta ya Abiy Ahmed bari bafite ikicaro muri Sudani.
Ikibazo gikomeye njya nibaza, ese intambara yo muri 90 mu Rwanda, FPR iyitangiza yaba yarabanje gusoma ibihe(right timing)? Iyo iza kubaho EX-URSS itarahirima byari kuyorohera? Intambara zo muri Congo, aho ntizaba zarakunze kubera ko kw’isi hari ijwi rimwe gusa rivuga rikijyana? Ese aho, ubutegetsi bwa Kigali bwaba bumaze gusobanukirwa ko imbaraga zitagiherereye gusa I Paris, London, Washington, Brussels, ahubwo Moscow, Ankara, Beinjing nazo ari “centres fortes de décisions?”