Kagame yemeje n’ishema ryinshi ko izina Inyenzi ritazanywe n’abahutu

Marvin Manzi na Teta Gisa bari bamaze minsi basezeranye imbere y'Imana mu muhango utaritabiriwe n'abantu benshi kubera ngo kwirinda "icyorezo cya Covid-19"

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’umwe mu babanye na nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, Paul Kagame na Madamu we batumiwe mu bukwe bwa Teta Gisa, umukobwa wa Fred Rwigema bwabaye ku itariki ya 6 ugushyingo 2021. Akaba ari ubukwe bwabayemo udushya twinshi. Amakuru The Rwandan yashoboye kubona ni uko agombaga kubera ubukwe hahinduwe Perezida Kagame amaze kwemeza ko azitabira ubwo bukwe, abashinzwe umutekano we akaba ari bo bihitiyemo aho buzabera.

Madamu Jeannette Rwigema nyina wa Teta Gisa, wakiriye Paul Kagame ngo agire icyo avuga mu bukwe bw’umukobwa we yatangiye ashimira Imana ko ibirori byabereye mu Rwanda, bigaragara ko cyabaye igitangaza kuko batari bizeye ko byahabera cyangwa benshi batari banabyiteze.

Amagambo make yavuzwe na Madamu wa Nyakwigendera Gisa Rwigema yagaragaje byinshi byari byihishe inyuma yayo: gutuza yigengesera ngo atavaho agira icyo avuga cyamukoraho, akaba yakanga rutenderi. Ati “Ndashimira nyakubahwa perezida wa Repubulika na madamu we ku ruhare bagize ku muryango wacu, bikomeye cyane“. Aya magambo uyarebeye hafi wagirango ni ayo gushima nyamara ariko kandi ahishe byinshi. 

Muri ibyo birori, hari amagambo yateye urujijo, Kagame Paul ati “Teta ni nk’umwana wacu kubera ko ari umwana wa Gisa na Jeannette. Ndetse akaba ari umwuzukuru wa Kimonyo“. Paul Kagame yaciye amarenga avuga ko atari ibyo bahuriye aha n’aha, ngo bafitanye amateka maremare. 

Mu gihe Paul Kagame yavugaga ijambo, nateye akajisho ku ndoro ya Teta nyisomamo agahinda kenshi gakomeye karimo kamushengura umutima, bishobora kuba byaramwibukije byinshi, cyane cyane kubura umubyeyi we kandi Paul Kagame wavugaga ako kanya yaba yarabigzemo uruhare.

Paul Kagame akaba yaritiranyije umuryango we n’uwa Gisa Rwigema n’igihugu, aho avuga ko bafite umuryango bakagira n’igihugu. Aha aremeza neza rwose ko igihugu ari icye, dutekereza ko ntawe uzongera kubishidikanyaho, nk’uko bamwe bajyaga babigenza, babyibeshyaho.

Paul Kagame mu magambo yavuze yagarutse ku ijambo Inyenzi mu by’ukuri risobanura “Ingangurarugo ziyemeje kuba Ingenzi” ukaba ari umutwe warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda mu myaka ya za 1960 ariko nyamara kuri ubu ibyigishwa mu Rwanda no mu mahanga abakora propaganda bo bemeza ko ari izina ryazanywe n’abahutu bagamije kwambura ubumuntu abatutsi ngo babone uko babakorera Genocide. Mu gukoresha iryo jambo abaza umwe mu bari bitabiriye ubukwe yagize “uri inyenzi nkuru” ndetse ahabwa amashyi y’urufaya!

 

Ntibyabaye ibirori by’ubukwe gusa rero, ahubwo byabaye n’umwanya wa politiki. Impamvu nyamukuru ikaba ari uko, umuhungu wa Fred Rwigema, Eric Gisa atatashye ubukwe bwa mushiki we. Paul Kagame akaba yaratangaje ko ubundi Eric Gisa yagombye kuba ari mu Rwanda. Aha turibaza icyamuteye kugira igishyika kuko umuntu yemerewe kuba aho yifuza. Nyamara ariko ku rundi ruhande, turanibaza nyine impamvu Eric Gisa ataje kwizihiza ibirori bya mushiki we. Ese ntabwo Paul Kagame yaba ariwe nyirabayazana maze akaba yashatse kwisobanura ngo ayobye uburari, nk’uko asanzwe abigenza? 

Icyagaragaye ni uko Paul Kagame atewe impungenge n’uko Éric Gisa aba hanze. Atari izindi mpuhwe, ahubwo agomba kuba hari ibyo yikeka maze nawe agakeka. Mu nyandiko twasohoye muri 2015, Eric Gisa yatangarije ku rubuga rwa Kent State University, ko aho bigeze abona nta kindi yakora kitari ugukurikira intambwe za se zo kubaka u Rwanda rurangwa n’amahoro, nta mwiryane n’urwicyekwe. Ese aho aya magambo ntiyaba yarateye Paul Kagame ubwoba maze agakeka ko Eric Gisa yaba ategura gutera u Rwanda?

Paul Kagame yavuze ko Eric Gisa yagombye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kuza mu Rwanda. Ibi bigaragaza nyine ko ubwo burenganzira atabufite. N’ikimenyimenyi iyo aza kuba abufite aba yitabiriye ukwe bwa mushiki we. Ese ninde wamwambuye ubwo burenganzira? Twavuga se ko ariwe ku giti cye wabwiyambuye cyangwa Paul Kagame yabazaga ibyo azi nka mwarimu?

Ikindi kidasanzwe, kidakunze kumvikana mu magambo ya Paul Kagame ni ijambo “Imana”. Muri ibi birori bya Teta na Mervin, yavuze ko yemera ko Imana ariyo irema. Bitangaje, Paul Kagame ngo aho Imana izamuhamagarira ngo azagenda yishimye, ngo kuko nta mwenda w’Imana azaba afite, ngo ndetse nta n’uw’umuntu afite. Bizi Imana n’abanyarwanda! Paul Kagame yiyemeye, avuga ko akazi ashinzwe akuzuza neza. 

Paul Kagame yagarutse ku ijambo ryateye urujijo, aho yavuze ko umuryango nyarwanda n’uba utameze neza, igihugu kizagira ibibazo. Aha twakwibaza itandukaniro riri hagati y’umuryango nyarwanda n’igihugu cyangwa ahari hari ikindi yashakaga kumenyesha. Buri wese yabishyira mu nyurabwenge ye.  

Paul Kagame yongeye guhamya ko ari umuherwe yemerera abageni ko azabashyigikira. Ati “Tuzashaka icyo twakora mu mikoro yacu atari make“. Ngo ntibashobora kubiterura ngo babishyire ku meza. 

Asa n’ububaye cyane, Paul Kagame yavuze ko Eric Gisa atagombye kuza ngo agarukire mu baturanyi. Aha yavugaga mu gihugu cya Uganda. Wakwibaza izi mpuhwe izo arizo.

Agashya kandi kadasanzwe kabaye muri ubu bukwe ni uko Paul Kagame avuga ijambo rye rigeze ku minota 10 n’amasogonda 10 hagaragaye umudamu wakomye amashyi menshi cyane yungikanya, wenyine mu ijambo hagati kandi nta kidasanzwe kivuzwe, abandi bose banumye. Yewe, ihahamuka ryishe abanyarwanda!

Nyuma y’igihe kirekire Fred Rwigema yaribaguranye mu madisikuru politiki yo mu Rwanda, Paul Kagame, yiyererutsa, yongeye kumurata avuga uko babanye mu buto. Ahari wenda uyu munsi waba imbarutso yo kongera kugarurira agaciro Fred Rwigema yagize mu rugamba rw’inkotanyi!

Ibirori by’ubukwe bwa Teta na Mervin byabaye nk’aho ari inama ya politiki. Ababwitabiriye bari bakonje cyane ubona rwose batagaragara nk’abari mu bukwe. Ese ntabwo byaba byatewe n’ukuhaboneka kwa Paul Kagame?