Ese ibisasu byongeye kuvugwa biturikana abantu mu Rwanda biri kuva he?

Yanditswe na Frank Seven Ruta

Ejo hashize Tariki ya 15 Mats 2021 igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye mu Karere ka Kamonyi Intara y’Amajyepfo gikomeretsa bikomeye umusore ukirembeye mu bitaro bya Remera Rukoma.

Iki gisasu cya gerenade kibaye icya kane gituritse kuva uku kwezi kwa Kane (Mata) 2021 kwatangira, nyuma y’icyaturikiye I Nyamirambo, Iburasirazuba (Karangazi), Mu Majyaruguru (Nyabihu) no mu Karere ka Kicukiro Umujyi wa Kigali.

By’umwihariko kuri iki gisasu cyaraye giturikiye ku Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge cyo giteye urujijo kurushaho, kuko umusore w’imyaka 18 cyaturikanye ngo yakivanye hejuru y’inzu yabo agiye gusimbura itegura ryatumaga inzu iva, mu gihe amakuru avayo yemeza ko atari ubwa mbere iyi nzu yasakarwaga.

Hejuru y’ibi byose hiyongeraho ikibazo cy’intwaro Leta ivuga ko zijagaraye mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi muri Cyangugu, ndetse bamwe mu basivili bakaba baratangiye gufatwa bitwa ko hari imbunda n’amasasu n’imyenda ngo bibye mu bigo bya gisirikari, ariko ntihasobanuke uko babigezemo n’ukuntu uburangare bungana butyo bwaba bwarabayeho.

Ese ibi bisasu bitangiye kunyanyagizwa hirya no hino, byaba bikorwa na nde, bigamije iki, bizitirirwa nde?