PS IMBERAKURI YAMAGANYE UBUSHINYAGUZI BWAKOREWE IMIBIRI Y’ABO MU MURYANGO WA ISSA HABUMUREMYI NA Patricie MUKANYIRIGIRA BISHWE MU 1994

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 007/PS.IMB/NB/2021:

Ku italiki ya 13 Mata 2021,mu Kagari ka Rutonde,Umurenge wa Shyorongi,Akarere ka Rulindo hataburiwe mu rugo rwa Adalbert, umupolisi mu Ntara y’Uburasirazuba,imibiri y’abo mu muryango wa Bwana Issa HABUMUREMYI na Mme Patricie MUKANYIRIGIRA.Iyo mibiri ni iy’ababyeyi babo babiri n’umuvandimwe wabo umwe. Ba nyir’ubwite bavuga ko abo mu muryango wabo bishwe n’izari ingabo za FPR INKOTANYI mu Kwezi kwa Nyakanga mu 1994.

Amakuru atandukanye aremeza ko iyo mibiri ikimara gutabururwa ntabwo yigeze ishyingurwa mu cyubahiro nk’uko bisanzwe bikorwa ahubwo ko yashyizwe mu igikarito n’ubu bikaba bishoboka ko itarashyingurwa.Ibi bikaba biterwa ni uko ngo aba banyakwigendera batapfuye bazize jenoside yakorewe Abatutsi nk’ubo bisobanurwa n’umwe mu bayobozi bo mu nzego z’Ibanze.

Ibi byabereye muri kariya gace birashimangira ku buryo butaziguye itangazo n° 006/PS.IMB/NB/2021 ryo kuwa 13 Mata 2021 ry’Ishyaka PS IMBERAKURI ryanengaga ntaguca inkereramucyamo ukuntu Leta ya FPR yibuka kandi agaha icyubahiro abanyapolitiki bishwe mu 1994 hanyuma ikirengagiza abayoboke babo bo mu bwoka bw’Abahutu bishwe mu bihe bitandukanye; mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma y’aho.Ibi bishimangira kandi itangazo ryo kuwa 05 Werurwe 2021 ry’amashyaka PS IMBERAKURI na DALFA UMURINZI yasabaga Leta ya FPR kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abahutu bapfuye nyuma y’aho byemejwe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na kimwe mu gitangazamakuru cyo mu mahanga.

Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba rikomeje ko imibiri ya banyakwigendera yashyingurwa mu cyubahiro kandi abayobozi bo mu gace yabonetsemo bagakurikiranwa ku cyaha cyo gushinyagurira imibiri y’abanyakwigendera.

Mu gusoza,Ishyaka PS IMBERAKURI ryongeye gusaba Leta ya FPR INKOTANYI kugira ubutwari n’ubumuntu bwo kwibuka,gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abahutu iri hirya no hino no gushyiraho ikigega cyo kugoboka imiryango y’Abahutu bishwe bahereye kuri uriya muryango wa Bwana Issa HABUMUREMYI na Mme Patricie MUKANYIRIGIRA.

Bikorewe i Kigali,kuwa 15 Mata 2021
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri wa PS IMBERAKURI (Sé)