Ese Kagame yakingiwe Covid-19, cyangwa ni ikinamico?

Ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021 nibwo Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bagaragaye bakingirwa Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku bitaro byitiriwe umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19.

Iki gikorwa kirimo gushyirwamo imbaraga cyane na Leta y’u Rwanda mu gihe ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’isi byatangiye gutahura ingaruka zitari nziza abaturage babyo uru rukingo rwa AstraZeneca ruri kubagiraho. soma link: https://edition.cnn.com/2021/03/11/europe/astrazeneca-vaccine-denmark-suspension-intl/index.html

Ibi Leta y’u Rwanda na Kagame ntitwavuga ko ibyo barimo gukora batabizi ahubwo baba bakurikiyemo izindi ndonke kuko Kagame ubwe nta kuntu yabyuka akajya kwikingiza izi nkingo zirimo kwangwa n’ibihugu zaturutsemo. Ahubwo twavuga ko Kagame yabyutse abishyiramo ingufu kugirango inkingo yahawe zose zirangire mbere ko zihagarikwa burundu.

Mwibuke kandi ko uwikingiza abanza gusinya ko atazabaza ibyerekeye ingaruka urukingo ruzatera kuwaruhawe.

Ikigaragara rero nuko Kagame yazindukiye mu cyo twakwita nk’ikinamico, kuko amaze iminsi agenda atambaye agapfukamunwa. Bivuze ko we yikingije mbere kuko bizwi ko abayobozi n’abandi bantu bakomeye ku isi bo biteza urukingo rwa Pfizer, abaturage basanzwe bo bagaterwa AstraZeneca.

Inkingo zigera ku 240.000 za AstraZeneca/Oxford zakozwe n’ikigo cya Serum cyo mu Buhinde zatanzwe mu izina ry’Ikigo COVAX zageze i Kigali kuri uyu wa 3 Werurwe 2021 mu gitondo, Ministeri y’Ubuzima yavuze icyo gihe ko izindi nkingo ibihumbi 102.960 zo mu bwoko bwa  Pfizer zari bugere i Kigali ku mugoroba uwo munsi.

The Rwandan