Kubura kw’abunganira Rusesabagina bitumye iburanisha risubikwa

Yanditswe na Ben Barugahare

Ubwo Paul Rusesabagina yitabaga urukiko kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021, ntiyari afite umwunganizi, kuko Me Gatera Gashabana amaze iminsi mu rundi rubanza Arusha muri Tanzania , na Me Félix Rudakemwa nawe akaba atabonetse uyu munsi, bitumye hafatwa umwanzuro wo gusubika iburanisha rikazakomeza ejo kuwa gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021, uyu mwanzuro ukaba wafashwe nyuma y’impaka ndende.

Izi mpaka zabayemo kutumvikana ku cyakorwa hagati y’ubushinjacyaha n’abanyamategeko ba bamwe mu basangiye urubanza na Paul Rusesabagina, hakiyongeraho ko na Rusesabagina ubwe atifuzaga kuburana adafite umwunganizi.

Mu ikubitiro Rusesabagina yavuze ko yaje atiteguye kuburana, kuko we n’ubwunganizi bwe ejo bari basabye urukiko guhagarika iburanisha hakabanza hagafatwa umwanzuro ku bujurire bwe ku iteshwagaciro ry’inzitizi yari yaratanze ku gushimutwa kwe no kuba ari mu rubanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Umucamanza yavuze ko nubwo bajuririye icyo cyemezo, nta mwanzuro Urukiko rwigeze rutanga. Nubwo Umucamanza yari yiteguye gutangira iburanisha mu mizi, Paul Rusesabagina yavuze ko ataje yiteguye kubura mu gihe cyose ubujurire butarafatirwa umwanzuro. Umucamanza yasabye ko abunganizi b’abandi baburanyi babitangaho igitekerezo.

Abanyamategeko bose bafashe ijambo, bagaragaje nabo ko hari impungenge ku iburanisha mu gihe umwe mu baburanyi mu rubanza rwahujwe adafite umwunganizi, ariko bagasoza basaba ko abo bunganira bakomeza kuburana. Ni nabyo byashimangiwe na Me Moise Nkundabarishe wunganira Major Callixte Nsabimana Sankara.

Abasabaga ko urubanza rukomeza bishingikirizaga ingingo ya 58 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, igira iti: “Iyo mu rubanza rumwe rufite ibiburanwa byinshi kandi bishobora gutandukanwa, bamwe mu baregwa bitabye abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe n’umwe mu baburanyi bitabye cyangwa rubyibwirije, rushobora gutandukanya ibirego, rukabiburanisha mu manza zitandukanye, hubahirijwe amategeko agenga ububasha bw’Inkiko, cyangwa se rukimurira urubanza ku yindi tariki, ababuranyi bagahamagarwa.” 

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwo bwifashishije ingingo ya 57 y’iri tegeko, bushingiye ku kuba ibiburanwa bidashobora gutandukanywa mu gihe urubanza rwa bose rwahujwe. Ni ingingo igira iti: “Iyo ku birego bidashobora gutandukanywa, hariho abaregwa benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe, urukiko rubisabwe n’umwe mu bitabye cyangwa rubyibwirije rushobora gusubika urubanza mu nyungu z’ubutabera cyangwa kuruburanisha badahari.” Ubushinjacyaha bukaba bwasabaga ko mu nyungu z’ubutabera, iburanisha ryasubikwa.

Ubushinjacyaha kandi bwasabiraga ibihano Me Rudakemwa Félix bwashinjaga gusuzugura urukiko no gutinza urubanza nkana, kandi ngo azi neza amategeko akaba anayasobanukiwe, azi ni ikurikizi zo gukerereza iburanisha. Kuri iyi ngingo, Umucamanza yavuze ko hari impungenge zo kuba bakunze guterwa amabuye (mu mvugo ye) n’abavoka iyo babafatiye ibihano kubwo kwica amategeko amwe n’amwe agenga iburanisha. 

Si Me Rudakemwa wenyine wasibye, ahubwo na Me Mugabo Shariff Yussufu  wunganira abandi batatu ntiyabashije kwitaba iburanisha, nk’uko byatangarijwe urukiko na Théogene Hakizimana, umwe mu bo yunganira.  Kubwa Callixte Sankara we yasabye Urukiko ko rwaburanisha  urubanza n’ubwo Rusesabagina atunganiwe, atanga urugero ku kuba no muri RIB atari yunganiwe kandi bikaba byarahawe agaciro. Umucamanza yavuze ko ibyabaye mbere byafashweho umwanzuro, bikaba bitagarukwaho.

Nyuma yo kwiherera k’urukiko, umwanzuro w’Umucamanza wabaye ko iburanisha risubikwa rikazasubukuirwa ejo kuwa 12/03/2021, muri uwo mwanzuro bakaba bihanangirije abanyamategeko basiba iburanisha nta mpamvu batanze mbere .