Ibikorerwa Kizito Mihigo muri iyi minsi bikomeje gutera intimba abakunzi be no gukemangwa n’abadashira amakenga imikorere mitindi ya FPR- Inkotanyi ishingiye ahanini ku muco w’iterabwoba.
Turibuka twese uko Kizito Mihigo yatewe hejuru mu minsi ishize birurutse ku ndirimbo « Igisobanuro cy’urupfu » yahimbye agamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bose nta vangura. Benshi barumiwe bumvise ko Kizito Mihigo yaburiwe irengero, bakamubura mu mihango yo kwibuka Jenoside ku ncuro ya 20,yabaye ku italiki ya 7 Mata 2014. Abanyarwanda batagira ingano baratunguwe ubwo Polisi yemeraga ko ariyo imufunze,ngo kuko akekwaho ibyaha bikomeye cyane bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu. Kugira ngo polisi yikure mu isoni yagombye gukora ibidakorwa ijyana Kizito Mihigo imbere y’itangazamakuru ngo yishinje ibyaha byose(nk’aho ari mu rukiko) byari bimaze kuvugwa n’umukuru w’abapolisi Kizito adahari !
Naho taliki ya 21 /4/2014 Kizito yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere asomerwa ibyaha byose akurikiranyweho aribyo :
*Kugirira nabi ubutegetsi buriho
*Kugirira nabi umukuru w’igihugu
*Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba
*Ubugambanyi
*Gucura umugambi wo kwica
Nanone Kizito yabajijwe niba « yemera icyaha » avuga ko ahisemo kuzaburana nk’ubyemera byose, imbaga yari ihateraniye irumirwa ! Nibwo rero benshi batangiye kwibaza ibibazo byinshi nk’ibi bikurikira:
1.Ese uwiyemereye icyaha imbere y’urukiko aba agikeneye umwunganizi mu mategeko (Avoka) ?
Iyo ukurikiranyweho ibyaha bikomeye ukagezwa imbere y’urukiko, usomerwa imyirondoro yawe kandi ukamenyeshwa ibyaha ukurikiranyweho. Icyo gihe umucamanza akubaza niba wifuza kuburana nk’uwemera icyaha (plaider coupable) cyangwa se nk’utemera icyaha(plaider non-coupabale). Nizo nzira ibyiri ziteganywa n’amategeko.
Iyo uhisemo inzira yo kuburana nk’utemera icyaha ubwo nyine mu gihe cy’urubanza Ubushinjacyaha buba bugomba gutanga ibimenyetso byerekana ko ari wowe wakoze icyo cyaha, nawe ufatanyije n’umwunganizi wawe (Avocat)mukagomba gutanga ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyo byaha bitabayeho cyangwa se ko atari wowe wabikoze, nyuma umucamanza agafata umwanzuro (guca urubanza), akemeza ko akurikije ibirego n’ukwiregura asanze icyaha kiguhama cyangwa se kitaguhama. Uhamwe n’icyaha ahabwa igihano giteganywa n’itegeko, udahamwe n’icyaha akagirwa umwere ndetse hakaba n’ubwo yagenerwa impozamarira !
N’iyo wiyemeje kuburana nk’uwemera icyaha ukenera umwunganizi mu mategeko kuko ugomba kuburana werekana ibimenyetso bihamya koko ko icyo cyaha wagikoze, ukerekana igihe n’aho wagikoreye , uko wagikoze, byaba ngombwa ukerekana n’abo mwagifatanyije.
Iyo wakoze icyaha koko, ugafatwa ugashyikirizwa urukiko, kuburana nk’uwemera icyaha bishobora kuguha amahirwe yo kwihutisha urubanza (nko mu Bufaransa ho rushobora no kutabaho), no kugabanyirizwa ibihano cyane.
Gusa muri « Affaire Kizito » abantu bakomeje kwibaza niba koko ibyaha Kizito Mihigo yemera yarabikoze cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma.
2. Ese Kizito Mihigo ashobora kwemera ibyaha atakoze ?
Hari impamvu zizwi zishobora gutuma umuntu yemerera imbere y’urukiko ibyaha atakoze. Reka tugaragaze izi enye z’ingenzi zikurikira :
(1) Gushaka kumenyekana
Hari abantu basonzeye cyane kumenyekana bakumva kwandikwa mu binyamakuru, kuvugwa ku maradiro no kugaragara ku matelevisiyo byatuma baba aba STAR . Byagaragaye nko mu gihugu cya Amerika aho Insoresore zisonzeye kuba Ibyamamare zishyira mu maboko Polisi iri gushakisha abakoze ibyaha bikomeye runaka, nyuma bikaza kugaragara ko ataribo bakoze icyo cyaha, ariko bo baba bageze ku mugambi wabo wo kumenyekana !
Kizito Mihigo ntabwo yabarirwa muri bene abo kuko we yari asanzwe ari Icyamamare , bikagerekaho ko yari azwi nk’umwana warezwe neza, ukunda Imana kandi ukunda n’abantu, akaba nta kindi yifuzaga uretse ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Kumenyekana nabi nta cyiza byamuzanira.
(2)Gushaka guhishira undi muntu ukomeye
Haba ubwo umuntu yiyemerera ko yakoze icyaha runaka mu by’ukuri ari uburyo bwo gukingira ikibaba undi muntu w’umukire cyangwa w’umutegetsi wagikoze ariko kugezwa imbere y’urukiko kwe bikaba byakwangiza byinshi. Icyo gihe uwemeye icyaha aba ari mu kiraka, arabihemberwa, mu ibanga. Ibyo kandi biba bibangamiye umurimo w’ubutabera kuko ubucamanza buba buhannye utarakoze icyaha mu gihe uwagikoze akomeje kwidegembya, akaba ashobora no gukora ibindi byaha hagati aho.
Mu kwemera icyaha kwe, Kizito Mihigo ntawe tubona yaba ari kugerageza gukingira ikibaba.
(3)Kwemera ibyaha ku gahato
Mu bihugu bikoresha iyicarubozo mu bugenzacyaha nko mu Rwanda, umuntu ashobora kwemera ibyaha atakoze kubera ko amagara amuriye, agahitamo kubyemera kugira ngo inkoni zigabanuke, ahumeke.
Abagize akaga ko gufungwa na FPR muri buriya buryo bemeza ko ibyo Kizito Mihigo avuga muri iki gihe ari amatakirangoyi masa, nta kindi.
(4)Gushinja abadafite aho bahuriye n’icyo cyaha
Umuntu ashobora kwemera icyaha atakoze kugira ngo abonereho uburyo bwo gushinja ubufatanyacyaha abandi bantu ashaka kugirira nabi. Aha niho « Affaire Kizito » ikwiye gushakirwa.
Si ukuvuga ko Kizito Mihigo ari we ubwe ushaka kugira abo ahemukira ahubwo biragaragara ko Paul Kagame n’Agatsiko ke bafite urutonde rw’abantu bagomba gukurwa mu nzira hifashishijwe urubanza rudasanzwe rw’umuhanzi Kizito Mihigo. Kandi rero byaragaragaye ko Kizito Mihigo yarangije gucirwa urubanza ataranaburana, kuko ashinjwa gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR kimwe n’abayobozi b’Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rya Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard! Si abo kandi gusa bari muri “viseur” ya FPR-Kagame.
3.Uru rubanza rwa KIZITO rugamije iki mu by’ukuri?
Nibyumvikane neza : Urubanza rwa Kizito na bagenzi be ni urubanza rwa politiki rufite intego za politiki rugamije kugeraho .
(1)Biragaragara ko hari abanyapolitiki ba Opozisiyo bagiye gushyirwa ku rutonde rw’abakorana na FDLR kugira ngo bacirwe imanza bitwa « aba terroriste » bityo amahanga ntakomeze kubafasha cyangwa kubagirira icyizere cyangwa impuhwe.
(2)Uru rubanza rugamije guha ireme urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya , kugira ngo amahanga areke gukomeza kurushinja Paul Kagame n’abicanyi be ahubwo bigaragarire bose ko uwo muntu koko ari umugizi wa nabi wari ukwiye kunigishwa ikiziriko.
(3)Urubanza rwa Kizito Mihigo rugamije gutegura impfu z’abandi banyapolitiki ba opozisiyo bagiye kwicwa mu minsi iri imbere ariko urupfu rwabo rukabanzirizwa no kwambikwa ibara n’urukiko rugomba kubahamya icyaha cyo kuba abanzi b’u Rwanda ! Amazina y’abo banyapolitiki azahishurwa mu gihe cy’urubanza rwa Kizito Mihigo.
(4)Uru rubanza rugamije « gukiringa » (travestir) amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2017. Kugira ngo Perezida Kagame cyangwa Umugore we Jeannette Nyiramongi bazashobore kongera kwiyamamaza mu 2017, birabasaba gutangira kwikiza abo batekereza bose ko bafite ubushobozi bwo kubabangamira. Muri abo, Kizito Mihigo nk’umusore w’umututsi wacitse ku icumu ukunzwe cyane n’abanyarwanda b’amoko yombi yafashwe nka « menace très sérieuse». Mu kumukura mu nzira hakiri kare, Agatsiko kazabishingiraho kikize n’abandi batari bake : abari mu gihugu n’abari hanze, abasivili n’abasilikari bakuru, abari mu buyobozi n’abataburimo…. bakekwaho kuba batakwitabira umugambi wo kuyoboka no gushyigikira « Dynastie Kagame » ! Mu by’ukuri Paul Kagame akeneye kandi yiteguye gusimburwa n’umugore we, nyuma uyu na we akazasimburwa n’umuhungu we CYOMORO, bikagenda bityo ingoma igihumbi ! Abakekwaho kuba batazashyigikira uyu mugambi, nibo « Banzi b’u Rwanda bashya» Agatsiko kagiye guhiga bukware.By’umwihariko Abatutsi bahoze mu Rwanda ni bo bagiye kongera kubona ishyano. Abashishoza barangije kubona ko iyi « Affaire Kizito » ari intangiriro y’inzira ndende !
4. Uruhare rwa Kizito Mihigo muri iyi kinamico ni uruhe ?
Kizito Mihigo ni umwana w’imfubyi. N’ubwo inganzo ye yari imaze kumugira icyamamare, akaba akundwa na benshi, simpamya ko hari umuntu afite wamwitangira bikomeye akiruka ku idosiye ye, kabone n’ubwo yabizira. Uyu mwana niwe Paul Kagame ahisemo kugira igitambo, kumugaraguza agati no kumuhindura igikoresho cy’inyungu ze bwite, nyuma byose bikazasozwa no kumucuza ubuzima.
Kizito rero, Kagame yamuhaye guhitamo hagati y’ibintu bibiri gusa: kwicwa nk’igikeri gihonyowe n’ikamyo cyangwa gukora ibyo bamutegetse BYOSE.
Mu minsi Polisi yamumaranye yitwa ko yaburiwe irengero, Kizito yeretswe ko ashobora kwicwa ntihagire umubaza kandi isi igakomeza ikazenguruka!Ibyo Kizito yarabyiboneye, abyumvira mu mubiri we utarabuze gusogongezwa ku cyo iyicarubozo bisobanura.
Kizito yeretswe kandi ko aramutse yemeye kwigerekaho ibyaha byose bamubwiye no gushinja ubufatanyacyaha abo bamutegetse BOSE yabaho ndetse akaba yanagororerwa ibirenze ibyo atunze ubu.
N’iyo umutimanama wa Kizito waba umwumvisha ko imikino y’ubugambanyi nk’iyo idakwiye, iyo amagara atewe hejuru ntawe utagerageza gusama aye !
Hari ibimenyetsto byinshi byerekana ko ukwemera icyaha kwa Kizito kurimo ikibazo gikomeye. Iby’ingenzi muri ibyo bimenyetso ni ibi bikurikira :
(1)Kujyanwa imbere y’itangazamakuru ngo abe ariho yemerera ibyaha kandi bibujijwe n’amategeko
(2)Kwemera ibyaha bwangu atiriwe arondora ibyo aribyo akavuga gusa ngo « ibyo bavuze byose ndabyemera »
(3)Gushinjwa n’abaministri nka Protazi Mitali mbere y’uko urubanza rutangira
(4)”Propagande” idasanzwe yo guharabika Kizito Mihigo yakozwe na FPR mu binyamakuru byo mu gihugu n’ibitangazamakuru mpuzamahanga
(5)Kuba Avocat wa Kizito, Maître Shema Gakuba Charles, yarageze aho akanga kumuburanira kandi byakagombye kutamugora cyane kuburanira uwemera icyaha.
*Bishatse kuvuga ko ibyo Kizito Mihigo yemera mu ruhame binyuranye n’ibyo avugana na Avocat .
*Bisobanuye ko Kizito yifuzaga ko Avocat we yamurwanaho akamuburanira mu buryo bwo guhangana n’ubutegetsi , Avocat yarabitinye .
*Avocat yarangije kubona ko iyi dosiye “itekenitse” gusa, ntacyo afite cyo kuburana.
*Bishobora no gusobanura ko uyu Avocat yashyizweho « pression », agahatirwa kwinjira muri uwo mukino wa FPR yabona bimugoye akabyanga ku munota wa nyuma.
Uko byamera kose uriya Avocat azi byinshi . Niba atari uwo mu nda y’ingoma, dore ko yahoze ari umusilikari wa APR, nareba nabi na we mu minsi mike iri imbere araba yaburiwe irengero.
Umwanzuro
Ku ruhande rwa Kizito Mihigo, ibyo kwemera icyaha birasa no kugerageza gucuma iminsi, mbese aribwira mu mutima we, ati: ningira amahirwe nkabona bukeye, yenda ejo sakindi izaba ibyara ikindi. Muri make Kizito Mihigo ni umusore uri mu mazi abira, ari mu kaga gakomeye , abamukunda ntibakagombye gukomeza KWITURAMIRA gusa ! Abanyapolitiki ba Opozisiyo nabo ntibakwiye kurangara ngo bibwire ko “Affaire Kizito” ari ikibazo gisa n’ibyo dusanzwe tuzi ! Dukwiye kukiganiraho no kugikurikiranira hafi.
Padiri Thomas Nahimana,
Ishema Party.