Erega njye “si ndi Umunyarwanda, ndi Umuhutu”

Kimwe mu byarangaga Umunyarwanda harimo kwanga umugayo. Kandi si Umunyarwanda gusa, ahubwo yari umuntu wese w’imfura, dore ko “ubupfura butagira ubwoko” nk’uko muri buri bwoko haba inyanda, imfunya n’imfura mbi. Kimwe mu byerekana ko Abanyarwanda bamwe batacyanga umugayo ni ziriya mbabazi abategetsi b’Abahutu bategetswe na Kagame gusaba ngo mu izina ry’Abahutu bose, kuberako ngo ari abicanyi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi.

Ubona koko habure n’umwe, babiri se cyangwa batatu batinyuka kubwira Kagame bati “Oya ntitubikora, kubera ko ari amafuti, nushaka utuvane ku kazi, udufunge cyangwa se utwice” ? Rwose, habure n’umwe ? Ni akaga, ni ishyano u Rwanda rugushije. Nyamara mu mateka y’u Rwanda n’ayo mu bindi bihugu byo ku isi, ntihabuze ingero bari kwibuka, bikabatera ubutwari bwo kuzikurikiza, rwose bakavanira Kagame inzira ku murima izuba riva.

Ese ntibabona ko mu maso ya Kagame icyaha cy’Umuhutu ari uko ari Umuhutu nyine ? Bisubiye nk’uko byari bimeze ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, nk’uko Gashakabuhake wo muri Afurika y’Epfo yazizaga Abirabura ko ari Abirabura, nk’uko Hitler yazizaga Abayahudi ko ari Abayahudi. Iryo ni ryo rondakoko ry’ukuri, ngicyo ahubwo icyaha cy’inkomoko, ureke ibindi.

Gusaba imbabazi umuntu ukuziza icyo uri cyo ni uguta igihe no kumwoshya kuko ahubwo bituma akeka ko ari mu kuri. Iyo umaze gutuma akeka ko ari mu kuri, noneho “asya atanzitse”. Kera abagabo bagikubita abagore, hari abagore bamwe wumvaga bavuga bati “nankubite nyine, none se ko yankoye, byagenda bite ?”. Haba n’imvugo yabaga mu muco w’Abashinwa yagiraga iti Kubita umugore, niba utazi icyo umuhora, we aba akizi”. Imitekerereze nk’iyo ikomoka ku myumvire mibi y’icyo bivuga kuba umwari, umutegarugori, umusore, umugabo no ku myumvire mibi y’uko abashakanye bagomba kubana. Icyo gihe rero ntacyabuza umugabo gukomeza guhonda umugore, ndetse yashaka akamwica.

Iby’Abahutu mu Rwanda ni aho bigana. Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, kwica Umuhutu cyangwa kumwambura ibye nticyari icyaha. Igihe Abarabu n’Abazungu batundaga Abirabura bakajya kubagira abacakara (traite négrière, commerce des esclaves), abo Birabura bashoboraga gupfa uko bashatse, bagatumba bubeba (nk’imbeba), ibyo ntacyo byabaga bivuze. Ngaho rero aho Abahutu bo mu Rwanda bagiye gusubira.

Tugarutse ku bagore bakubitwaga n’abagabo, hari n’uwamaraga gukubitwa, umugabo akamubaza ati “wandakariye ?”. Umugore agasubiza ati “Nabarakarira nte se kandi mwankonsoraga ?” Iby’Abahutu bo mu Rwanda ni aho bigana. Kuva ubu ingoma ya Kagame izajya ifata Abahutu, ibakorere ibibi byose bishoboka, ivuge ngo iri kubakosora ubusembwa karande bavukana cyane cyane ubwo kuba abajenosideri. Abahutu bagiye gusubizwa kuri ya mvugo ya kinyarwanda ngo “Umwami yica so, ukamutura” kugirango nawe atakwica. Kandi koko ni ko byagendaga. Mu Rwanda no mu Burundi, iyo wajyaga gufata umurambo w’uwawe wiciwe ibwami, wagombaga kugenda useka kandi witwaje inka yo gushima, hato batavuga ngo warakariye umwami. Ngaho rero aho u Rwanda rusubiye.

Icyakora hari abandi bagore bihagararagaho, bakanga gukubitwa bakabwira abagabo bati Urashaka kunkubita, aha ngo urankosora ? Uragakosorwa n’inkuba ! Ngicyo igisubizo kigomba guhabwa ingoma ya Kagame.

Ku ngoma ya gihake na gikolonize mu Rwanda, Abahutu barakubitwaga kakahava. Ikiboko cyararishaga. Ubwo kandi bakubitwaga ku kibuno, baryamye bubitse inda, bamanuye ikabutura, ipantalo cyangwa akenda babaga bambaye. Hari n’abakubitirwaga imbere y’abagore n’abana babo. Bamwe bahitagamo guhunga bakajya muri Uganda no muri Tanzaniya kuko ari ibihugu byakolonizwaga n’Abongeleza. Ntibajyaga i Burundi cyangwa muri Congo kuko naho hategekwaga n’Ababiligi’ kandi Ababiligi n’Abatutsi, “umwe yabaga ari icyitso, undi ari gatozi”. Igihe cyarageze ariko, Gahutu yanga gukomeza gukubitwa. Urebye uko ibintu biri kugenda bihindagurika mu Rwanda, noneho si ugukubitwa gusa, ahubwo agiye gusubira ku ngoyi, ayirambeho.

Muri uko gukubitwa kwabo, hari abandi bagore wumvaga bagira bati “ankubite se, ankubite igitenge, ankubite se akanyama ?” Kuba umugabo ahahira urugo bimuha uburenganzira bwo gukubita umugore no kubuza abana amahoro ? Oya rwose, habe na busa. Niba umugabo ari umutwe w’urugo, umugore ni umutima warwo. Kimwe kiryamiye ikindi, umubiri wose wahababarira, ndetse bikaba byawuviramo n’urupfu. U Rwanda rero ni ho rugana.

Iriya gahunda “Ndi Umunyarwanda” igejeje u Rwanda aho benshi mu Batutsi bumva ko aribo Banyarwanda bonyine. Umuhutu azajya aba umunyarwanda ari uko Abatutsi babimwemereye. Icyo gihe kandi nabwo, azaba ameze nk’inyana y’insindirano. Ngo “Ironka, ntitsimba”. Abatutsi bazajya bamugerera, bamuhe utuvungukira ku byiza by’u Rwanda, batumukubitireho, bagerekeho n’inshyuro aka wa mugani wa kinyarwanda ngo Umwana w’umuja akubitirwa ku mazi nyina yavomye.

Ni byo Kagame yatangiye avuga ko “u Rwanda rubana n’abarwishe”, ko muri leta ye harimo abajenosideri, ko nta kundi gufungura urubuga rwa politiki kuruta ibyongibyo. Ubu rero kugirango Umuhutu azabone ishuri cyangwa akazi mu Rwanda, kabone n’ubwo kwaba ari ukwikorera ku giti cye, kugirango azabone uburenganzira nk’ubw’Abanyarwanda b’ukuri, ni ukuvuga Abatutsi, ni ineza azaba agiriwe. Ibyo nabyo si iby’ubu kuko ariyo mitekerereze dusanga mu mabaruwa 2 y’abagaragu b’ibwami yo mu w’1958, mu migambi n’imigabo (statuts) y’ishyaka rya UNAR, akaba ari nayo mitekerereze mu by’ukuri ya FPR-Inkotanyi.

Ngaho rero aho u Rwanda rugana. Kera Abatutsi n’Abahutu banenaga Abatwa. Bivugwa ko Umutwa yigeze kunyura munsi y’urugo rw’abandi bugorobye mu kabwibwi, nyiri urugo amwumvise arabaza nk’uko byagendaga mu muco wa kinyarwanda ati “Yewe muntu utambuka uri nde ?”. Undi arasubiza ati “Erega sindi umuntu, ndi Umutwa”. Igihe kiregereje rero ngo Umuhutu w’i Rwanda ajye avuga atiErega sindi umunyarwanda, ndi Umuhutu”. Kuri radiyo, televiziyo n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, bazajya bavuga amakuru y’ahabaye impanuka y’imodoka bagira batiHakomeretse Abanyarwanda batatu n’Abahutu umunani

Umwanzuro

Niba hatabonetse bwangu abanyapolitiki bitanga ngo babogore uru Rwanda, nta handi Kagame arwerekeza hatari kuri mteremko ! Mu minsi mike iri imbere aha ibintu ntibizaba bigifite igaruriro.

Niba idaharitswe , iyi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” irasiga yoretse u Rwanda izuba riva.

Jean de Dieu MUSEMAKWELI

Kigali