Ese koko abanyarwanda bari hanze n’impuzi nkuko babyiyita? cyangwa bahunze inzara nkuko bitangazwa na Leta “economic refugee”

    Hari umuntu tumaze kuganira uba mu bihugu byo hanze muri Europe tuganira ku bintu byishi cyane, ariko hari ikintu abwiye nifuza ko tuganiraho, Impamvu ki Leta yu Rwanda ihatira guha abanyarwanda Passports baba hanze? Impamvu ki Paul Kagame akoresha za Rwanda day buri mwaka mu bihugu bitandukanye ndetse agatumira nabo yita Friends of Rwanda ?

    Igisubizo

    Imiryango itandukanye itera inkunga u Rwanda ikomeza kotsa Leta igitutu ibaza impamvu ki abanyarwanda bakomeza gusohoka ari benshi cyane baka ubuhungiro mu mahanga, kandi umubare w’abatuye mu Rwanda ukomeza kuba wa wundi, imfashanyo amahanga atanga ayitanga agendera ku mubare w’abaturage bari mu gihugu

    U Rwanda rusubiza ko nta mpunzi iri hanze, ko abanyarwanda bose bari hanze baba ari impunzi economic, atari impunzi zihunga ubutegetsi bubi, kandi ko bose bataha mu Rwanda buri mwaka.

    Abaterankunga bati ibyo bintu wabyemeza ute? Leta ya Kagame iti reka mbereke ko bose ari impunzi economic ngiye kubaha passports maze urebe ukuntu baza biruka kuzifata, kandi barakubwiye ko ari impunzi , bahunze gutotezwa mu Rwanda , ikindi kandi tugiye kujya dukora amanama buri mwaka dufate Video, amaphoto tujye tubereka ko abo bantu batahunze Leta ya Kagame, nkuko babivuga iyo bashaka ubuhungiro, ahubwo bamukunda kandi iyo aje kubasura baza ari beshi cyane

    Nyuma y’imyaka igera kuri 3, Ambasade z’u Rwanda zimaze gutanga videos, Photos, ndetse na listes z’abafashe passports mu bihugu batuyemo berekana ko umubare mwishi w’abanyarwanda atari impunzi nk’uko babyiyita mu mahanga.

    Ingaruka nizihe rero ku bantu bafata Passports mwibanga kandi bitemewe n’ibihugu batuyemo byabahaye ubwenegihugu bushyashya? Abanyamategeko bazatubwira uko bizagenda mu minsi iri imbere

    Umunsi mwiza kuri mwese

    Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda RNC