ESE HARI INYUGU ABACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE Y’ABATUTSI BAGIRA MU GUKORANA N’IMFUBYI N’ABAPFAKAJWE NA FPR ?

Igisubizo ni yego.

Muti kagire inkuru !

Sinshidikanya ko igitekerezo nk’iki gitera impaka nyinshi kuruhande rw’abahezanguni b’impande zombi ndetse n’abandi baronkera mu nduru cyane cyane agatsiko kari ku ngoma gakuriwe na Paul Kagame katifuza ko abanyarwanda cyane cyane abo kabeshya ko ariko bakesha kubaho bahumuka bagafatanya n’abandi banyarwanda mugushakira hamwe umuti w’ibibazo bibangamiye igihugu cyacu cyakururiwe n’ako gatsiko.

Ku rundi ruhande hari n’abandi babarizwa mu bwoko bw’abahutu  batekereza ko uwabaha umwanya bagombye kwihimura ku batutsi muri rusange bakaba bashyiraho ubutegetsi bw’ubwoko bumwe nk’uko byari bimeze mu bihe bya Parmehutu ndetse na MRND.

Dukurikije amateke ashingiye ku miyoborere yaranze igihugu cyacu uhereye kungoma ya cyami ntutsi twagiye tubona ko ubutegetsi bwari bwihariwe n’abatutsi gusa bwaje gusimburwa n’ubutegetsi bwa repubulika ya mbere n’iya kabiri nabwo bukaba bwari bwihariwe n’abahutu gusa ; bikongera bigasubira i Rudubi mu mwaka w’1994 aho bwongeye kwiharirwa n’agatsiko gato cyane k’abatutsi kagafata bugwate abandi baturage basigaye gakoresheje iterabwoba rya gisirikari na politiki y’ikinyoma igamije guheza abantu mu rujijo, mucyoba, mu rwicyekwe kugeza ejo bundi aho kiyerekaniye ishusho nyayo yako kuburyo budashidikenywaho gatangiza politiki ya gashakabuhake kise.

« Ndi umunyarwanda »

Iyo politiki ikaba igamije gusubiza kungoyi ya gihake ubwoko bw’abahutu mugihe bazaba bamaze kwihamya icyasha mu ruhame.

Ibyo byifuzo karamutse kabigezeho si igitangaza ko gashobora no kwiha ubundi bubasha nk’ubwahozeho kungoma ya cyami bwo gufata umututsi udahuje nako amatwara agakurwa mu batusi akagirwa umuhutu cyangwa akitwa ikigarasha naho umuhutu uzi gucinya inkoro akagirwa umututsi kandi ibimenyetso birahari uwampinyuza yambwira urusha ubutore nako ubututsi Rucagu, Bamporiki n’abandi…

Muri aka kanya rero ndagirango nganirize abacitse ku icumu rya jenoside y’abatutsi ngamije kugirango mbasabe batangire bihe icyerecyezo cya politiki bashobora gushyigikira igihe cyose ingoma y’ikinyoma yaba yugarijwe n’igitutu cy’inkubiri y’impinduramatwara.

Byaragaragaye ko mubice byose bigize abanyarwanda abacitse ku icumu rya jenoside y’abatutsi basa nk’aho aribo bonyine bagifite igihu mu maso kibabuza kureba uburyo ingoma ya FPR yabagize ingaruzwamuheto mu gihe abandi banyarwanda bashyira mugaciro baba abatutsi bavuye hanze cyangwa abahutu bari hanze ndetse no mu gihugu imbere bamaze kubona ko igihe cyo kwigobotora ingoyi bashyizwemo na FPR kigeze.

Aha nkaba nkebura abatutsi bacitse ku icumu mbabwira ko batarebye neza bashobora kwisanga nabo barashigajwe inyuma n’amateka kubera kwigungira mu gahinda n’umujinya uhora uhemberwa na Kagame n’abambari be b’ibisahiranda .

Simbibagayira kuko si ikosa ryabo ahubwo ni uko batagize amahirwe yo kubona abantu babitaho kugirango babereke uko ibintu byifashe n’uko imyumvire y’abanyarwanda igenda ihiduka igana mu kerekezo kizima.

Nk’uko intego y’abacitse ku icumu rya jenoside y’abatutsi ari uguharanira kubaho njye nsanga tugomba kubirebera mu buryo bwaguye aho kubirebera mukebo kangana amara tugererwamo na FPR kubera ko idushukisha intica ntikize icisha mu kigega cya FARG kibereyeho gutuma tugwiza abanzi  kubera abibwira ko kuba icyo kigega kiriho bituma tubarirwa mu bagashize nyamara henshi mubacu urugi rukinga batandatu.

Uwashaka kumpinyuza yanyarukira muri za ngirwa nzu zimeze nk’iz’amatungo magufi batubeshyeshyeje ngo ni imidugudu aho iyo bugorobye agahinda kamaze kwibasira abayatuye bahera kugisakuzo ngo ko undeba ndaguha ? Ubuze uko agira agwa neza baba bagirango bucye kabiri.

N’ubwo tutigeze duhemukira ingoma y’agatsiko ntitwahwemye guhozwa kunkeke nayo, gucunaguzwa no kutwikanga buri gihe kubera ko twe ntacyo baturega nk’ibyo bakangisha abahutu babita abajenosideri.

Igihe kirageze rero ko guharanira kubaho bisobanura kwitoza kubana n’abandi cyane cyane abo dusangiye intimba tutitaye kubwoko bwabo cyangwa icyabahekuye ahubwo tukareba urugero rw’intimba bafite maze tukiga kuyagirana kugirango gira so yiturwe indi aribyo bizaduha guturana dutuje ntawikanga undi tumaze gusasa inzobe.

Dukwiye kandi kwikirinda umuntu wese wadukangurira guha akato abanyarwanda bagenzi bacu tubitiranya n’amahano twahuye nayo bityo nabo tukabakangurira kutatwitiranya n’agatsiko ka FPR kabahekuye kugira, ngo kabone amasambu n’inzuri byo gutuzamo imiryango yako.

Nk’uko mpora mbivuga kandi nkaba ntazahwema kubisubiramo, nyuma yo kwicirwa abacu bazira ubwoko bwabo habayeho andi marorerwa yakozwe na FPR akorerwa abahutu ku rwego ndengakamere kuburyo  umuntu ashatse yavuga ko ubutabera bwikoze n’ubwo byaciye mu nzira mbi yo guhoora bikaba rero bidakwiye ko dukomeza guheranwa n’agahinda n’urwango rukomeza kuvumbikwa na ba rusarurira mu nduru bagamije kuturangariza mu nzangano zidashira kugirango bakomeze bisahurire igihugu nta ndishyi.

Bavandimwe mwacitse ku icumu bariya banyarwanda babarizwa hirya no hino mu makambi ndetse no mu mashyamba mwibuke ko twari twibaniye neza ishyano FPR ritaratuvukiramo unyomoza ambwire ko mutahanaga inka n’abageni n’ibindi ntarondoye.

N’ubwo dufite ibyo tunenga ingoma ya Habyarimana ariko kandi sinshidikanya ko mwese muzi neza ko tutigeze dusuzugurwa kuri iyo ngoma nk’uko mwe ubwanyu n’abahutu musuzuguwe ku ngoma ya Kagame, Bamporiki, Rucagu ndetse na Rwarakabije.

Ingoma ya Habyarimana yadukoreye iringaniza mu mashuli no mu mirimo ariko iratureka turicururiza bityo tubona udufaranga two kwiyubakira amcumbi meza munsisiro ziyubashye no kwishyurira abana bacu amashuli yigenga yaba ayo mu Rwanda no mu mahanga ndetse n’ikimenyimenyi abacuruzi bari bakomeye ku bwa Habyarimana  bari biganjemo abatutsi ingero ni nyinshi murazizi.

Mwibuke kandi ko umuntu wambere wujuje milliard y’amanyarwanda yari umututsi uretse ko we atigeze abyigamba nka Colonel Nsekarije Aloys kandi twese tukaba tuzi neza ko nta ngaruka byamugizeho nk’izagiriweho ba bwana Myasiro, Kalisa(BCDI), Rujugiro, Kabuga n’abandi ntarondoye…

Bavandimwe duhuje akababaro,

Abenshi muri mwe n’ubwo mutaratinyuka ngo mwivane kungoyi ya FPR ariko nzi neza y’uko mubonye aho muyihungira mutazuyaza ninayo mpamvu ndetse abenshi, muri mwe mwaburiye ikizere andi mashyaka mukeka ko yaba agihumuramo imibavu ya FPR cyangwa iy’aba hutu power mwitwaje wa mugani ngo iyagukanze ntiba inturo.

Kuvuga FDLR byo ni umuziro kuri mwe bitewe n’amateka FPR idahwema kubahoma mu bwonko igamije kubaheza mu mwijima mu rwego rwo kwirengera.

Abanyabwenge bavuga ko iyo umuntu umubonamo umwanzi umuti si ukumwigizayo ahubwo uramwegera mukaganira bityo uko mugenda mumenyerana niko urwikekwe rugenda rugabanuka kugeza ubwo rushira burundu mukagera kurwego rwo kuba abafatanyabikorwa ndetse mukazavamo n’inshuti zikomeye zisenyera umugozi umwe zitishishanya.

Ni muri urwo rwego mbahamagarira kureka gukomeza kwishisha urubyiruko rwo muri FDLR ndetse no mu Ndatsimburwa kuko muri bo naho harimo imfubyi nkamwe n’abapfakazi nkamwe.

Nkaba mboneyeho kubatangariza ku mugaragaro ko nitangiye igikorwa cyo kwegera urubyiruko rwo muri FDLR n’urw’ Indatsimburwa kugirango ndebe koko niba rwaba rufite umugambi wo kuturimbura nk’uko bihora biririmbwa na FPR.

Nyuma yo kugirana nabo ibiganiro bihagije no kubisuzumana ubushishozi nkaba narasanze iyo ngengabitekerezo rwitirirwa ahubwo isigaye muri FPR  kuko natahuye y’uko kubana no gukorana n’rwo rubyiruko nta buryarya bishobora kwera imbuto nziza kurusha kwihoma ku gatsiko  gato k’abasajya kamunzwe n’urwango,agasuzuguro,ubwicanyi n’inda nini.

Niba twifuza kwubakira ku bumwe n’ubwiyunge koko; kandi nk’uko mutahwemye kubaza ngo haziyunga bande mukaburirwa igisubizo kugeza ubu.

Byabaye ngombwa ko njye mpaguruka kugirango nkibabonere kandi nkaba maze kukibona .

Mu bushakashatsi mazemo iminsi itari mike nasanze hagomba kwiyunga abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi n’abacitse ku icumu ry’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu kunyungu za FPR kuko nabwo hari amaraporo yemeza ko bushobora kwitwa jenoside (agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru)

Ibyo kugirango tubigereho tugomba kwima amatwi uburozi bw’abahezanguni b’impande zombi bahora bahonda agatoki kukandi basenga Shitani ngo uwabaha akanya bakihimura kuburyo batagira n’uwa kirazira basiga.

Nitumara kwiyunga bizaduha imbaraga zihagije zo gushyiraho ubutabera butabogama tubusabe guhamagara abaduhekuye bose kugirango bisobanure.

Ngarutse ku mutwe w’iyi nkuru rero njye nsanga  twe abacitse ku icumu b’abatutsi ubu inyungu zacu dukwiye kuzishakira mu kutishisha FDLR no kutemera ibinyoma bya FPR ibeshyako FDLR igamije gukomeza jenoside kubera ko abayirimo n’abo irengera aribo twasangiye gupfa no gukira mu gihe uwatubeshye ko aje kuturengera yaje arangajwe no kwisahurira igihugu naho kurundi ruhande uwabeshye bariya ko twe twari abanzi cyangwa ibyitso ubu yabataye mu mashyamba akaba yaraje gusangira inkogoro y’amaraso na mwe ne se biha kandi biharira imirwi mu byiza by’igihugu

Ibyo bikaba bigaragaza ko dusuzumye neza twasanga umwishi wacu ari umwe uretse ko azi kwihinduranya amabara nk’uruvu tukamwitiranya n’intama kandi ari ikirura.

Ni muri urwo rwego nagirango nsoze nibwirira ruriya rubyiruko rwibumbiye mu miryango y’abacitse ku icumu nka ARG n’iyindi kurekeraho gukomeza gukoreshwa na FPR mu bikorwa byayo bigamije gukwirakwiza impuha z’urwango ejo rutazisanga rwahindutse impuzamugambi za Pilato  akarusiga ruririra mu myotsi we yakuyemo ake karenge yihanitse mu miturirwa akomeje kwirundarundira hirya no hino mu mahanga.

Ugira umugira inama aba agira Imana kandi nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.

Mbifurije mwese kugira ishya n’ihirwe n’uburumbuke

 

Bikorewe Mamoudzou Mayotte kuwa 15 /12/2013

AKISHULI Abdallah