Ibihugu bigendera ku gitugu hari uburyo bwinshi ubutegetsi buhindukamo. : coup d’Etat, révolution populaire, rébellion.

Hari rero abo numva bavuga muri ino minsi ngo bazakora révolution par l’activisme, ngo ibintu by’amashyaka ya politique ntacyo bimaze ngo kuko bimaze igihe bibarindagiza.

Abavuga ko abanyapolitike babarindagiza ni abadasobanukiwe n’urugendo rurerure rwakozwe kugirango ikinyoma cya FPR Inkotanyi gikubitirwe ahakubuye kandi ntibamenye ibikorwa abababanjirije bakoze ngo ibyo bakora ubu bishoboke.

Guhera muri 94 mu nkambi z’impunzi hari abishyize hamwe ngo bashake ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bari bamaze guhunga ndetse n’abari basigaye mu gihugu bahuraga nabyo mu guhutazwa no kwicwa na FPR Inkotanyi.

Ikibazo cyari gihari gikomeye cyari uko mu Rwanda hari hamaze kuba génocide yakorewe Abatutsi ikagwamo n’Abahutu bari babogamiye kuri FPR ari nako ku ruhande rwa FPR yicaga Abahutu mucyaje kugaragara ko nayo yari génocide.

Gusa kubera le choc yari yatewe na génocide yakorewe Abatutsi, nta muntu wumvaga ushaka kuvuga ubwicanyi bwakorewe Abahutu cyangwa akarengane bahuraga nako. Kugirango rero bizabashe kumvikana ko Abahutu bahunze bose atari abagénocidaires kandi ko FPR atari abacunguzi ni intambara itari yoroshye yabanje kurwanwa na nos pionniers politiques bashinze amashyaka nka RDR ndetse n’abaje kubasanga nyuma nka ba Déo Mushaidi, ndetse n’abashwanye na FPR bo muri gouvernement ya mbere ya FRP ya nyuma ya génocide nka ba Faustin Twagiramungu, ba Ndahayo Eugène n’abandi.

N’ubwo bwose amashyaka yagiye ashingwa andi akishyirahamwe, za alliances zikaba nyuma zigasenyuka, ariko urugamba rwo gusobanura ikibazo rwarakomeje rurangajwe imbere n’abanyapolitiques ndetse n’aba activistes nka ba Matata Joseph n’abandi. Nyuma yaho habaye tentatives nyinshi zo gushyira ingufu hamwe ariko buri gihe bigakomwa mu nkokora n’abakozi ba FPR.

Hagati aho ukuri ku bwicanyi bwakozwe na FPR kwagiye kujya hanze. Aba pionniers b’uko gushyira hanze amahano ya FPR babimburiwe na Déo Mushayidi n’abandi bari bahuriye mu ishyaka Partenariat Intwari mushobora gusanga mu gitabo cya Ndanyuzwe Noheli cyitwa « La guerre Mondiale africaine. La conspiration anglo-américaine pour un génocide au Rwanda ».

Undi mu pionnier wavuze akari imurori ku bwicanyi bwakozwe na FPR ni Lieutenant Abdul Joshua Ruzibiza mu gitabo yise « Rwanda, l’Histoire secrète », nyuma haje n’abandi nka Aloys Ruyenzi. Uku kumenyekana k’ubwivcanyi bwa FPR Inkotanyi kwabaye nk’uguhinduye isura ya politique ya opposition.

Muri 2010, ishyaka FDU inkingi ryafashe icyemezo cyo kujya gukorera politique mu Rwanda. Présidente waryo Victoire Ingabire Umuhoza, yagiye mu Rwanda agiye kwandikisha ishyaka rye agezeyo batangira kumuburabuza kugeza ubwo bamufunze bamushinja ibyaha bigamije kumubuza kwandikisha ishyaka rye no kuziyamamariza umwanya wa président wa Républica. Nubwo bwose yafunzwe, Victoire Ingabire afatanije n’abandi nka Bernard Ntagada washinze ishyaka PS Imberakuri, batinyuye abantu benshi ku buryo batinyutse gukora politique cyangwa kuvuga ibitekerezo byabo mu Rwanda imbere.

Ndetse no mu buhungiro hari abatinyutse batangira kwerekana ko nabo bashaka kujya gukorera politique mu Rwanda nubwo batagiyeyo ku mpamvu zinyuranye zirimo n’inzitizi za Kigali. Ni muri iyi contexte rero haje les chaines YouTube z’aba activistes benshi batanga ibitekekrezo bitandukanye ndetse bamwe bashinga des associations za société civile zikora manifestations n’ibindi bikorwa byo kwerekana isura nyayo y’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Ibi ni intambwe nziza yo gushimwa. Gusa hari ikintu tutagomba kwibagirwa. Nta nahamwe ku isi société civile ihindura ubutegetsi yonyine. Ubutegetsi buhindurwa n’ubufatanye n’abanyapolitiques cg se n’aba rebelles baburwanije bakoresheje intwaro.

Société civile ubundi ikebura ubutegetsi ibwereka amakosa yabwo cg se butaba bushaka kumva ikerekana ibyo bukora mu ruhando rw’amahanga. Ibyo bishobora gutuma abashyigikiye ubwo butegetsi babwotsa igitutu cg bakabwima inkunga babuhaga bukaba obligé yo guhindura imikorere.

Iyo rero les activistes bo muri société civile babonye ubutegetsi buriho bugomba guhinduka bashyigikira ababurwanya ariko bakabikora ataribo bari imbere.Ese muri cas y’Urwanda, abanyapolitike bavuye munzira les activistes bahindura ubutegetsi bonyine ? Hari abavuga ngo bazakora révolutions nk’izo mu bihugu by’Ababarabu.

Aha naho ni ngombwa ko abantu batekereza neza. Révolutions zo mu bihugu by’Abarabu zarimo ba mpatsibihugu na services secrets zabo (CIA, M16, DGSE, …) kandi bagombaga kugira aba politiciens bari bubihe caution politique. Gukorera hamwe rero ni byiza naho kwibwira ngo hazaba révolution itarimo abanyapolitique ni ukwiyibagiza ukuri cg se ni ukwiganirira.

Emmanuel Mwiseneza, ku munsi w’abakozi, le 1er mai 2021.