Shitani: Indirimbo nshya ya Aimable Karasira

Aimable Karasira

Intro :
Karasira Aimable

Ntacyagize itangiriro
Cyabuze iherezo
Gusa ntawe uzagukumbura
Amen Amen Aleluya

Chorus :
Shitani Shitani
Ntawe uzagukumbura
Wigize intama
Uri ikirura
Ntawe uzagukumbura
Ntawe uzagukumbura
Ntawe uzagukumbura

Verset1.
Witwaje igipindi
Ushitura benshi
Utangira shuguri
Utangiye ubukinduzi
Tumenya uwo uriwe
Wibagirwa abagufashije
Utubibamo munyangire

Verset 2
Watangije akandoyi
Utangiza agafuni
Utugira imfubyi
Utugira abapfakazi
Ukoresha igitugu
Utubibamo ubwoba
Ucecekesha rubanda

Verset 3
Watunyaze gakondo
Uhanika imisoro
Bamwe uradusenyera
Abandi urabafunga
Ukoresha twa tuzi
Wongera ubushomeri
Wimakaza ishimutwa

Iyo ndirimbo wayumva hano hasi:

.

.

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.