ESE UMUNYAPOLITIKI UTAZABONEKA MUMYIGARAGAMBYO YO KURENGERA IMPUNZI AZABWIRA IKI ABANYARWANDA ?

Abdallah Akishuli

Iki kibazo ntikireba abanyaploitiki gusa ahubwo kirareba n’abanyarwanda bose badahwema kugaragaza ko ngo ntacyo amashyaka ya opozisiyo akora.

Bityo rero umunyarwanda wese aho ari hose arakangurirwa gufata iyambere kugirango ashishikaze bagenzi be bamuri hafi bafatanye gutegura imyigaragambyo ku bwinshi.

Abanyarwanda mubabajwe n’imiyoborere mibi yibasiye igihugu cyacu ndetse n’ikibazo kibasiye impunzi zo muri Congo ni muhaguruke mutarinze gutegereza ko abanyapolitiki babibakorera kuko kugeza ubu hari benshi batangiye kurwanya icyo gitekerezo kubera ubwibone no kwigira ba nyirandabizi.

Reka mbonere ho mbabwire ko benshi mubanyapolitiki banyu ari abacanshuro bashishikajw no kwibonera imyanya mubutegetsi aho gushishikazwa n’ibibazo by’abanyarwanda.

Banyarwanda banyarwanda kazi, ubutumwa mbashyikirije bukomotse kungirwa bitekerezo zitangwa n’ingirwa banya poliki bari gutambutsa kumbuga za yahoogroupes zitandukanye bagamije guca intege abantu bateguye cyangwa se bashobora kuzitabira imyigaragambyo.

Nsanze rero ari ngombwa ko mbasangiza iki gisubizo nageneye izo ngirwa banyapolitiki kugirango murusheho kumenya uko bahagaze mumitekerereze maze mumenye ko icyo bashoboye ari ugusenya iby’abandi aho kubishyigikira.

Reka mpere kuri Subject yatanzwe na TUBEHO TWESE avuga ngo « DEBAT » : IYI MYIGARAGAMBYO IZABA IKIBAZO KURUSHA KUBA UMUTI

TUBEHO TWESE n’abandi mutekereza kimwe nka Nzinink ndetse n’abandi ntiriwe ndondora nkaba mbabikiye amateka ngo azamfashe kubanika kukarubanda ,

Ndagirango mbamenyeshe ko igihe cya DEBAT cyari gitegenyijwe kuri iyi myigaragambyo cyarangiye kuko icyo nicyo mwari mwatumiriwe muri iriya nama ya BASTILLE mwasuzuguye ntimuyitabire none mukaba mutangiye guhimba impamvu zitarizo ngo zatumye mutaza mutange ibitekerezo none muri kubitanga impitagihe.

Turabamenyesha ko kuri twe nta mpamvu n’imwe itwereka ko imyigaragambyo izaba ikibazo kurusha uko yaba umuti ariko kandi sinirengagije ko hari abantu batari bake muri mwe bazicwa n’ikimwaro niramuka ibaye barayirwanyije cyangwa se baranze kuyizamo bitewe n’uko noneho bitazongera kuborohera kubeshya abanyarwanda ko babanajwe n’ibibazo byabo.

Mubutumwa twahaye abanyamashyaka ntako tutagoragoje ngo tubabwire ko niba hari n’aho twagiye tugongana dukwiye kuharutisha ikibazo kihutirwa impunzi zo muri Congo zifite ubu , maze tuzitabarize bijyanye n’ubushobozi dufite.

Benshi muri mwe mwavuniye ibiti mumatwi nk’uko musanzwe none aho kureka ngo abo bishishikaze bagire icyo bakora mushishikajwe no kubakoma munkokora Ibyo kudukoma munkokora ariko ndagirango mbamenyeshe ko mushatse mwabireka kuko mutazabishobora. Nabagira inama yo kwicecekera mugashirira imbere kuko ntakindi mugaragaza mwashobora.

Abantu Bavuga ibigoye mwe mukazana ibigoramye ! Quel genre de politique que vous faites? Projet politique yindi se mwerekana ni iyihe ngo tubajye inyuma noneho imyigaragambyo tuyireke ? Dore ko twe tutiremereza nkamwe.

Twe nta muntu tuzahatira kujya mumyigaragambyo mugihe we abona ko idakenewe kandi tuzi neza ko ubabajwe na kiriya cyemezo cya MONUSCO azaza ntawe ugombye kubimuhatira. Twe nk’abazitabira iriya gahunda kugeza ubu turabona arguments zanyu z’urucantege mutanga ari non fondés kubera impamvu zikurikira :

Muravuga ko imyigaragambyo idateguye neza. Mubirebera he ko idateguye neza ? Mwakoze iki kugirango itegurwe neza ? Mwarahejwe ? Mwahejwe na nde ?

Ese ubundi mubihe nk’ibi bidasanzwe murabona umuganda mu kwiye gutanga ari ukunenga efforts z’abandi?

Ibyo ni ugushaka kwigira ba nyirandabizi kandi kugeza ubu nta gikorwa gifatika mutwereka mwagejejweho n’ubwo buhanga mwitaaka.

Abavuga ko mwatanze za Memorandumu n’abavuga ko hari ibikorwa mukora bucece se byabujije akanama k’umuryango w’abibumbye gufata icyemezo cyo Kurasa FDLR uwo muryango wirengagije ko ibana n’abasivire barenga ibihumbi 250 ? Cyangwa nicyo mugamije.

Ndunga murya Me Innocent TWAGIRAMUNGU aho avuga ko hari abantu bashinga amashyaka cyangwa bakora politiki bagamije kurangaza cyangwa gusinziriza abantu. Namwe rero ndabona muri muri abo Me TWAGIRAMUNGU Innocent yavugaga.

Muri mwe uretse kwitaka kuri za mudasobwa muri za débat zitajya zigera kuri conclusion ikindi gikorwa mwatweretse ni ikihe ?

Niba mwarababajwe n’uko iyo initiative itaturutse muri mwe ngo mubone uko mwivuga ibigwi nk’uko musanzwe mubigenza numva bitaba impamvu yo kumanifesta des idées négatives mu gihe twe turi mu kibazo gishaka des réactions ainsi que des actions urgentes.

Twe ntidukina politiki ishingiye kuri sentiments na égoïsme cyangwa politiki ya loisir (Hobie) twe dukora politiki ishingiye ye kuri sincérité, conviction na détermination kandi tukagerageza kwiyadapta kuri contexte tuba turimo ijyanye n’igihe turimo. Ni uko wagirango muri ba mutima muke wo murutiba ariko ndibuka ko hari umuvandimwe wababwiye ko nimutegereza ko abantu bitabira imyigaragambyo kubwinshi mushobora kuzasezera muri politiki mutayikoze.

Twe icyo twifuza ni uko byaba byiza kurushaho ariko kandi n’iyo yabera i Paris honyine kandi ikaba irimo abantu bacye kuri twe ikigamijwe kizaba cyakozwe kandi nta pfunwe bizadutera. Kubyerekeye ko mutinya guseba mumaso y’abazungu ndumva umuti atari ukwituramira ahubwo iki nicyo gihe mwagombye kurushaho guterana ingabo mubitugu bityo bakabona ko mushobora kunoza ibikorwa byanyu mushyize hamwe. Naho ibyo Rutayisire avuga ko yatanze Memorandum muri Elysé bityo akaba yumva ntayindi ikwiye gutangwa kugirango itabavangira ndumva akwiye gushira impungenge kuko Memorandum yatanze ari iy’ishyaka Banyarwanda kandi ikaba irimo ubutumwa bw’iryo shyaka bujyanye n’igihe yayitanzemo. Natwe rero tuzatanga iy’amashyaka n’imiryango ndetse n’abandi bantu dufatanyije iki gikorwa.

Kuvuga ko muri Elysé hari Memorandum nyinshi ndumva ibyo atari umurimo wa Rutayisire kubyinubira mugihe ba nyir’ubwite batabyinubira ndetse ndagirango mumenyeshe ko iyo tuzahatanga atariyo yanyuma kuko nyuma yacu hazaboneka n’abandi bazatanga izindi kandi twe ntakibazo tuzabigiraho Ubutumwa buyikubiyemo ndumva ntaho buzaba bubangamiye ubukubiye muri Memorandum y’ishyaka Banyarwanda ahubwo wasanga bunuzuzanya niba koko iryo shyaka rikorera abanyarwanda.

Ubutumwa tuzatanga muri iyi Memorandum buzaba bujyanye n’ikibazo kihutirwa ubu aricyo cyo kugaba ibitero kuri FDLR n’ingaruka ibyo bitero byagira kumpunzi ndetse n’abandi baturage b’abanyekongo baturanye n’izo mpunzi.

Ndangije nshimira abanyarwanda batangiye kugaragaza ko bashyigikiye iki gikorwa kandi bakaba baratumenyesheje ko bazacyitabira kandi ko bazagishishikariza n’abandi.

AKISHULI ABDALLAH