Fabien Twagirayezu wa FDU-Inkingi amerewe nabi muri Gereza ya Mageragere

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava muri Gereza ya Nyarugenge iherereye ahitwa Mageragere aravuga ko Bwana Fabien Twagirayezu, umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire bafunzwe arimo gukorerwa iyicwa rubozo.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ubu twandika iyi nkuru Bwana Twagirayezu Fabien amerewe nabi cyane aho arwariye muri cachot yashyizwemo n’umuyobozi wa gereza ya Mageragere Bwana Iyaburunga ,ubu burwayi Twagirayezu Fabien akaba yarabutewe n’inkoni nyinshi yakubiswe na IO(ushinzwe iperereza)wa gereza ya Mageragere.

Nabibutsa ko Madame Ingabire victoire agisohoka muri gereza ya Mageregere yavuzeko ashima ubumuntu busigaye bugaragara muri Gereza zo mu Rwanda ibi akaba yarabivuze agisohoka muri Gereza wenda atazi neza uburyo Kayumba Innocent (umuyobozi wa Gereza ya Rubavu) yishe urubuzo imfungwa nyinshi zirimo umunyabanga mukuru wa FDU inkingi Bwana Sibomana Sylvain. Kandi ibi wenda Madame Victoire Ingabire yaba yarabivuze ari uguteza ubwega ngo wenda abashinzwe amagereza bashobore gushyira mu gaciro bikosore.

Nyuma y’igihe gito gusa Madame Ingabire atashye bamweretse ko yabibeshyeho ko nta bumuntu bigeze maze Visi President wa mbere wa FDU Bwana Boniface Twagirimana aba arashimuswe kugeza n’ubu nta gakuru.

Andi makuru ava muri Gereza ya Mpanga i Nyanza aravuga ko abacungagereza babiri bari bafunzwe bashinjwa ikiswe itoroka rya Boniface Twagirimana na Aimable Murenzi, bararekuwe. Nabibutsa ko abo bacungagereza ari Bosco Nsanzumuhire na Claver Munyabugingo bakunze kwita Gaca.