FCLR –UBUMWE: IJAMBO RYO KWIFURIZA ABANYARWANDA N'INSHUTI Z'URWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2015.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda;

Mugire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2015. Uyu mwaka urangiye abanyarwanda b’ingeri zose dutaka, dufite akababaro n’ubwoba, bihuye neza n’ibyo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yasezeranyije abanyarwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka turangije. Yari yavuze ko umwaka wa 2014 uzabamo ingorane zikomeye. Ingero z’izo ngorane ni nyinshi cyane nta n’uwazivuga ngo azirangize, ariko umuntu yavuga nk’imirambo yagiye igaragara mu kiyaga cya Rweru mu Burundi, tutibagiwe n’indi mirambo yagiye ijugunywa hirya no hino mu gihugu. Nta wakwibagirwa kandi ishimutwa ry’amagana y’inzirakarengane z’abanyarwanda ubu imiryango yabo yamaze kwibagirwa n’abari kuborera muri za gereza zizwi n’izitazwi(Kwa Gacinya,i Kami n’ahandi). Imanza z’akarengane zo nta wakwirirwa azirondora, n’ibindi bibi byinshi cyane byakorewe abanyarwanda muri uyu mwaka.

Muri uyu mwaka wa 2014, imibereho y’abaturage yarushijeho kuba mibi, aho umunyarwanda atagifite uburenganzira na busa ku byiza by’igihugu, abanyeshuri bo muri za kaminuza batswe za buruse ndetse n’ababeshywe ko bazihabwa amaso yaheze mu kirere. Abakozi ba leta ntibagihemberwa ku gihe, nayo bahembwe ashirira mu misanzu itabarika ya FPR no mu kigega kituzura cy’Agaciro Fund. Ibi kandi bikanagerekwaho ruswa yasabitse abayobozi mu nzego zose badashobora gutanga serivisi ku muturage ku buntu nubwo ari uburenganzira bwe. Inkeke zishyirwa ku rubyiruko ngo nirwinjire mu ngabo z’igihugu nazo zabaye nyinshi kandi tuzi ko u Rwanda rutari mu ntambara.

Ikibazo cy’ivanguramoko mu buyobozi nacyo cyarigaragaje bikomeye, aho abahutu bavangurwa mu nzego za leta, n’abapfuwe agasoni bagashyirwa mu myanya ya nyirarureshwa nta bubasha na buke bafite bwo gufata ibyemezo, ahubwo ugasanga ababungirije ari bo bayobozi nyabo. Nyamara usanga hanze leta ya FPR irata ko nta politiki ishingiye ku moko iri mu Rwanda. Iki akaba ari ikinyoma kibonwa na buri wese. U Rwanda ruyobowe na politiki ishingiye ku moko; aho abatutsi cyane cyane abaturutse i Bugande bikubiye ibyiza byose by’igihugu.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda;

Uyu mwaka ushize abanyarwanda cyane abaharanira impinduka y’amahorobishimiye intambwe yatewe mu guharanira ko akarengane kimakajwe na FPR Inkotanyi gacika burundu mu Rwanda. Ibyo bikaba byaragezweho k’ubufatanye bw’ishyaka PS Imberakuri n’urugaga FDLR, bukabyara ihuriro FCLR-Ubumwe, ariryo abanyarwanda batezeho byinshi birimo no kubakiza ingoma y’igitugu iyobowe na FPR Inkotanyi.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda;

Ntitwarangiza tutagarutse cyane ku itariki nteguzwa yahawe Abacunguzi ba FDLR ya 02 Mutarama 2015 aho abanyarwanda kimwe n’abanyamahanga bashishikajwe no gukemura ibibazo by’u Rwanda bose bahanze amaso umuryango w’abibumbye ah’uzaba uhagarikiye abasirikare bawo bica impunzi z’abanyarwanda zirenga ibihumbi magana abiri ziri muri repuburika iharanira demukarasi ya Kongo zizira gusa ko ari Abahutu. Impunzi zibanye neza n’abaturage ba Kongo, Impunzi zishaka amahoro, impunzi zisaba ko amahanga yazifasha gusubirana uburenganzira zavukijwe imyaka isaga makumyabiri. LONI yiteguye kurasa FDLR mu gihe yirengagije ibyo FDLR n’andi mashyaka atavuga rumwe na leta ya Kigali basaba, harimo kotsa igitutu leta iyobowe na FPR maze ikemera imishyikirano kuko ari wo muti rukumbi w’ibibazo by’abanyarwanda.

LONI igiye guhagarikira ubwicanyi bw’impunzi zo muri Kongo mu gihe abanyekongo bakomeje kwicwa n’imitwe itandukanye nka ADF NALU za Beni n’ahandi,mu gihe irebera abacengezi ba RDF binjira muri Kongo umunsi ku wundi kwica no gushimuta impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo, mu gihe kandi LONI itasibye gutererana impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo imyaka irenga makumyabiri.Tukiri ku kibazo cy’impunzi zo muri Kongo zarokotse ubwicanyi bwa leta ya Kigali n’abafatanyabikorwa bayo maze zikarindwa na FDLR, turashimira bamwe mu banyamahanga bakomeje kugaragaza umutima w’impuhwe, umutima wa kimuntu ku mpunzi z’abanyarwanda byumwihariko impunzi zo muri Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda;

Uwavuga ibibi dukorerwa bwakwira bugacya, icyangombwa ni ugufata ingamba zo guharanira uburenganzira dukomeje kuvutswa. Mu gihe abanyarwanda tutari twamenyako aritwe ba mbere bagomba kwikura muri uru rusobe rw’ibibazo tuzashira umwe umwe ntakabuza dore ko n’amahanga twavugaga ariyo irekereje kurasa impunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Repuburika iharanira demukarasi ya Kongo.

Ihuriro FCLR-Ubumwe turashishikariza Indatsimburwa kurushaho kuba umwe maze tugahangana n’ibibazo leta y’u Rwanda na LONI badushyizemo tukarengera abanyarwanda.

Ihuriro FCLR-Ubumwe rirasaba abifuza impinduka bose, byumwihariko abanyamashyaka gushyira hamwe muri uno mwaka uje ribizeza ko amaboko arambuye ku bashaka guharanira inyungu z’abanbyarwanda bose atari abiyoberanya.

Ihuriro FCLR Ubumwe riboneyeho umwanya wo kwifuriza abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2015. Uzatubere umwaka w’impinduka.

Murakoze. Murakarama!

Bikozwe kuwa 24 Ukuboza 2014

Kubwa FCLR – Ubumwe

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyoboyi wungirije wa FCLR-Ubumwe