FDLR irarega ingabo za Congo gufatanya n’iz’u Rwanda kubahiga

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2019, FDLR iragabisha ingabo za Congo kubera ibikorwa bya gisirikare izo ngabo zikorana n’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu burasirazuba bwa Congo.

FDLR irasaba ingabo za Congo kutica, kutica urubozo cyangwa kudakorera ibindi bikorwa bibi Bwana Origène Kalisa, umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wa FDLR.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Bwana Origène Kalisa yashimuswe mu gikorwa cyari guhuriyemo ingabo za Congo n’iz’u Rwanda ku wa kabiri tariki ya 30 Mata 2019 hafi y’ahitwa Tongo muri Kivu y’amajyaruguru ahita ajyanwa mu nzira zerekeza ahitwa Mulimbi.

FDLR isoza itangazo ryayo isaba imiryango mpuzamahanga cyangwa y’akarere iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’umuryango mpuzamahanga muri rusange gukora uko ishoboye kugirango Bwana Kalisa afatwe mu buryo budahonyora uburenganzira bwe nk’ikiremwamuntu.

6 COMMENTS

  1. FDLR ni igiki harya? Iyo baza kumva haricyo bashoboye bagafashe intwaro bakarwana naho ibi birirwa bavuza induru kubabitayeho ni uguta ibitabapfu. Bazeye n’Abega ko babatwaye ubu ntimwacecetse? Nuyu Origène muvuga nawe yamaze kugera iKigali, muzamoka birangirire aho kuko ntacyo mwishoboreye. Sha abantu mukubitwa n’ingabo za Congo nubundi ntacyo mwamarira igihugu, iki kigabo Byiringiro Victor kizaruhuka kibamarishije kuko kibera mu bigambo bitarangira, nimumanike amaboko mutahe iwanyu ayo mashyamba muyavemo..

  2. Les soldats des armées de Kagame et de Kabila, ex-président congolais ont commis les crimes contre l’humanité contre les réfugiés rwandais, femmes, enfants et homme de tous âges ainsi que des viols systématiques et à grande échelle des femmes et enfants de moins de dix ans Hutu réfugiées.
    Les crimes relèvent de la compétence de la Cour Pénale Internationale.
    Il s’ensuit qu’il serait judicieux, pour les dirigeants des FDLR, de porter l’Affaire devant la Cour Pénale Internationale. Les auteurs de ces crimes de masse sont notoirement connus. Il n’y a donc pas de problème quant à l’identification précise des bouchers des milliers d’innocents.
    Aussi, pour la forme, il serait intéressant d’en informer le HCR et le Haut Commissariat aux Droits de l’Homme de l’ONU siégeant à Genève.
    Parler c’est bon mais agir c’est encore mieux. C’est ce que les membres des familles victimes réduits à l’échelle infra-animale attendent des dirigeants des FDLR.

  3. igihe kirageze ngo FDLR isohoke irwane cyangwase imanike amaboko nkuko mugenzi wacu abivuze. Mumese kamwe naho ubundi kabananiye.

  4. igihe kirageze ngo FDLR isohoke irwane cyangwase imanike amaboko nkuko mugenzi wacu abivuze. Mumese kamwe naho ubundi kabananiye.

  5. Comment:urwanira ubusa ntacyo ageraho interahamwe zasize zishe abantu ngo zirashaka Kubohora urwanda mwabanje mukibohora igihe mwabereye mu ishyamba mwageze ku ki bizarangira mwese mwigaruye kuko namwe murabizi ko ubumwe bw’abanyarwanda butavogerwa ibyo mwasize mukoze birahagije ishyamba niribarambira muzizana.

Comments are closed.