Igihugu cya Zambia cyaba cyarakoreshejwe ngo Sankara ajyanwe mu Rwanda.

Callixte N. Sankara, wari Umuvugizi wa FLN

Yanditswe na Ben Barugahare

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2019, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yatangaje ifatwa rya Major Callixte Sankara Nsabimana akaba yari umuvugizi wa FLN ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD, ayo makuru akaba yarashimangiwe n’itangazo ry’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rivuga ko ari mu maboko y’urwo rwego kandi azashyikirizwa ubutabera vuba kandi ngo azaburanishwa nk’umusivili.

Nyuma y’iyi nkuru havuzwe byinshi, nabibutsa ko mbere yaho gato hari amakuru yari yatangajwe ko Major Sankara yari yafatiwe mu gihugu cya Comores, icyo gihe Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina yabwiye itangazamakuru ko Major Sankara atekanye ko bashoboye kuburizamo igikorwa cyo kumujyana mu Rwanda.

Nyuma yaho The Rwandan yashoboye kubona amajwi ya Major Sankara avugana n’abo bakorana abahumuriza ko yashoboye kurekurwa, ariko bidatinze ku wa mbere tariki ya 29 Mata 2019 mu ijoro umuntu ukorana n’ubutegetsi bw’i Kigali hafi yabwiye umuntu ukorana bya hafi na The Rwandan ko bafashe Major Sankara, ariko ayo makuru mu gihe twari tukiyakorera iperereza ryimbitse mu gitondo ku wa kabiri tariki ya 30 Mata 2019 Ministre Sezibera yahise atangaza ko Major Sankara yafashwe.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuye ahantu hizewe avuga ko Major Sankara yahawe ubutegetsi bw’u Rwanda n’igihugu cya Zambia.

The Rwandan yabonye amakuru yemeza ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zakoresheje igihugu cya Zambia ngo gishobore kugeza Major Sankara mu Rwanda dore ko icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda amasezerano yo guhanahana abashwakishwa.

Twamenye kandi ko mu cyumweru cyabanje Gen James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano yagaragaye mu gihugu cya Zambia, hakaba hari amakuru avuga ko yagize uruhare runini mu ijyanwa rya Major Sankara mu Rwanda hakoreshejwe imbaraga z’amafaranga na diplomasi.

Abakora isesengura ku bibera mu karere bavuga ko abayobozi ba MRCD barerezwe n’ibihugu bimwe byabizezaga umutekano wa Major Sankara ariko barushwa ingufu na bitugukwaha n’ingufu za diplomasi za Leta y’u Rwanda yifuzaga Major Sankara bubi na bwiza kuko ukwamamara kwa Major Sankara n’intambara ya FLN bibangamiye bikomeye ubutegetsi bw’i Kigali cyane cyane ko bimaze kugaragara ko Major Sankara na FLN yavugiraga bashoboye kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi b’amoko yose.

Bamwe mu bari hafi y’inzego z’ubutabera bavuga ko ibishobora kuregwa Major Sankara ari ibintu bizaba bidafite aho bihuriye n’ukuri ahubwo hagamijwe inyungu za politiki zaba izo mu Rwanda cyangwa mu karere. Biravugwa ko mu bizaregwa Major Sankara harimo ubufatanye n’impuzamashyaka P5 ndetse na RNC kandi nyamara bizwi ko MRCD Major Sankara yari abereye umwe mu bayobozi nta mikoranire ifitanye na RNC cyangwa P5. Ikindi kizazanwa ngo ni imikoranire na FDLR nyamara bizwi ko CNRD umwe mu mitwe igize MRCD itajya imbizi na FDLR. Ntihazabura kuzanamo ibihugu by’u Burundi na Uganda. Biravugwa kandi ko urubanza rwa Major Sankara ruzashyirwa mu muhezo kugira ngo hirindwe ko ukwiregura kwa Major Sankara mu ruhame kwazamura amarangamutima kukanahinduka icengezamatwara ryagwa nabi Leta y’u Rwanda imbere y’abanyarwarwanda ndetse n’amahanga.

3 COMMENTS

  1. Sankara ntabwo ariwe wenyine. Uyu munsi n’ejo n’ejobundi turacyari Sankara. Ibyo yatangije ntabwo bizasubira inyuma.

  2. mwa nyenzi mwe ngo ni kagame nagatsiko kawe sankara y arabatsinze mwamukorera ubugome mwamwica se ibyo byose muzabibazwa fln tugeze kw itabaro ibiterezo yaduhaye ni byo ntambara y impinduramatwara mu rwanda icyo twiyemeje nu gupfa cg gutsinda yewe urugamba rwatangiye twamanutse tubone sankara ari muzima mwa nkotanyi z inyenzi nawe wa mucriminel we kagame poul murarye muri menge igihugu n igihinduka ariko mwe muzahirima muri mu nzira y igihogere ariko fln nubwo iri mu nzira igoye yo kubarwanya izabatsinda. muri mu manegeka rwose ntawe utabibona. kagame n itekinika rye

Comments are closed.