FDLR ni amabandi naho amashyaka ya opozisiyo ni nk’abana bacuruza bombo: Louise Mushikiwabo

  Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 24 Ukuboza 2014, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yongeye kugaragaza ko inzira ikiri ndende ngo amenye icyo diplomasi bivuze n’uburyo umudiplomate nyawe agomba kwitwara n’imvugo agomba gukoresha.

  Muri icyo kiganiro Ministre Mushikiwabo avuga ku mfashanyo ingana na Miliyoni 40 y’amayero yahagaritswe n’igihugu cy’u Bubiligi, yagize ati: “Mu gihe u Bubiligi bufashe icyemezo cyo guhagarika izi miliyoni zose 160 z’amayero, cyaba ari icyemezo cyabo, bakora uko babishaka. Ku Rwanda nta na kimwe kitubahirijwe mu byo impande zombi zemeranyijwe…U Rwanda rukora politiki yarwo uko rubyifuza kuko nta NGO ishobora gutegeka Leta y’u Rwanda uko ikora politiki yayo.”

  Mu gihe Leta y’u Rwanda yari yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko igihugu cy’u Bubiligi gifite uburenganzi bwo gukoresha amafaranga yacyo uko gishaka. Iyo nteruro yahise ikurwaho. Bigaragare ko ubwishongozi bugira aho bugarukira ko n’ubwo Perezida Kagame avuga ko nta mafaranga y’abaterankunga ashaka ariko bigaragare ko ayo mafaranga akenewe.

  Ministre Mushikiwabo ageza kuri FDLR yaseye atanzitse ubwo yagereranyaga uwo mutwe n’amabandi agira ati:

  “Icyo twifuza nk’igihugu ni uguteza imbere abaturage b’igihugu cyacu, ntabwo twifuza ko Abanyarwanda batuye ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda za Rubavu, Rusizi bananirwa gusinzira kubera ko FDLR iri hakurya. Turifuza ko icyo kibazo kirangira burundu, kugira ngo tubashe gukora ibintu bifatika. Ntabwo wagira umutwe w’amabandi umara imyaka 20 wicaye aho ngaho, abashaka kuwukoresha muri politiki bagashaka gukomeza kuwukoresha. Icyo ni cyo cyifuzo cyacu ariko, mugomba kwibuka ko uko FDLR yagiye muri Congo, abayishyigikiyeyo bibaza ko bagomba kuyikoresha kubera ko batishimiye Politiki cyangwa ubuyobozi bw’u Rwanda, izo ni zo politiki ziri aho ariko icyo nabizeza ntashidikanyaho ni uko FDLR nta kibazo kijyanye no kuvuga ko yatera u Rwanda ikabuza Abanyarwanda amahoro. Cyo ntigishoboka, icyo ni cyo cyangombwa.”

  Mu gihe FDLR itumira ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kwitabira umuhango wo gushyira intwaro hasi kuri uyu wa 28 Ukuboza 2014, Ministre Louise Mushikiwabo we ntashishikajwe n’iyo ntambwe ahubwo we ashishikajwe no kubona FDLR iraswaho gusa ndetse akiha gutekerereza FDLR na MONUSCO aho yemeza ko nta kizakorwa mbere ya tariki 2 Mutarama 2015.

  Ministre Mushikiwabo kandi yagereanyije Opposition ngo na ba bana bacuruza bombo ku muhanda babona polisi bakiruka (mayibobo) aho yemeje ko Opposition nta gahunda nzima igira, nta ngingo zifatika ishingiraho inenga ubutegetsi ahubwo ari ukwirirwa ivuga Perezida Kagame gusa.Yanavuze ko Leta y’u Rwanda atari yo ituma opposition itagira intege ahubwo ngo n’ubundi iyo opposition nta ntege ifite. Ibi ariko benshi akaba atari ko babibona kuko uko bigaragarira amaso y’abantu opposition n’ubwo umuntu atavuga ko ishyize hamwe ariko ibikorwa byayo biragaraga ndetse bimaze no gushegesha Leta ya FPR mu buryo bumwe na bumwe.

  Muri iki kiganiro, Ministre Mushikiwabo yitwaye nka Ministre w’ingabo ashaka kwerekana ingufu ingabo za RDF zifite ndetse anemeza ko FDLR idateye ubwoba na buke. Ariko aha umuntu yakwibaza impamvu birirwa batesha abanyarwanda umutwe babafunga umusubizo ngo bakorana na FDLR Ese niba badatinya FDLR kuki badaha abaturage amahoro ahubwo bagashaka gukoresha FDLR mu kwikiza abo bakorana nabo baba barambiwe

  Ese ubundi FDLR itabayeho bajya babwira cyangwa bakangisha iki abanyarwanda? Bajya batera Congo bitwaje iki?

  Ubwanditsi

  The Rwandan

  Email: [email protected]