U Bubiligi bwiyemeje guhagarika inkunga ya Miliyoni 40 rwagombaga guha u Rwanda

Igihugu cy’u Bubiligi cyafashe icyemezo cyo kutarekura amafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amayero cyari cyarageneye u Rwanda. Aya mafaranga yari agenewe inkunga mu iterambere akaba yagombaga gutangwa nyuma y’uko Leta y’u Rwanda igaragaje kuzuza ibyangombwa mu bijyanye n’imiyoborere myiza ndetse no gutanga ubwisanzure ku itangazamakuru.

Ministre w’ubutwererane w’u Bubiligi  Alexander De Croo yafashe icyemezo cyo kudatanga iyo nkunga nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Inkunga y’iterambere u Bubiligi bwageneye  u Rwanda mu kiringo cya 2011-2014 ingana na Miliyoni 160 z’amayero. Iruhande rw’iyo nkunga kandi hari izi Miliyoni 40 zahagaritswe zishoboraga gutangwa mu gihe Leta y’u Rwanda yagaragaza ibikorwa bifatika mu biganiro byo gukemura amakimbirane mu rwego rwa politiki, imiyoborere myiza, iterambere ry’ubwisanzure bw’itangazamkuru.. ku bayobozi b’u Bubiligi ngo ibi ntabwo byagezweho mbese nta bikorwa bifatika Leta y’u Rwanda yagaragaje kuri izi ngingo tuvuze haruguru nk’uko ministre De Croo yabitangaje.

Umuvugizi wa Ministre w’ubutwererane mu Bubiligi ntabwo yatangaje byinshi kuri aya makuru ariko yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashize ukwezi nyuma y’isesengura ry’uko byifashe mu Rwanda ryakorewe muri iyo ministeri y’ubutwererane.

Bivugwa ko imiryango idashamikiye kuri Leta y’abafurama yiganje cyane mu bikorwa by’ubutwererane mu iterambere ari yo yasabye ko iyo nkunga yahagarikwa. Umukuru w’urugaga rw’iyo miryango y’amafurama itegamiye kuri Leta, Bogdan Vanden Berghe yatangaje ko iki gikorwa ari ubutumwa bukomeye bugenewe abayobozi b’u Rwanda.

JP Muhawe

The Rwandan/ Belgique