FDU INKINGI iramagana isagarirwa n’iyicwarubozo ry’abayobozi n’abayoboke bayo!

    Ku wa kane tariki ya 26/06/2014 ku munsi mpuzamahanga washyizweho na LONI wo kwamagana iyicwarubozo ku isi, Leta y’Urwanda, yifashishije abakozi bayo bo muri Gereza y’i Mpanga, yasagariye abayoboke ba FDU bafungiye muri gereza ya Mpanga, ibakorera ibya mfurambi, irabakubita ibahindura intere, ariko abibasiwe cyane ni Anselme Mutuyimana na Tuganemungu Christian kuburyo ubu ari indembe, bakaba bafungiwe muri kasho y’iyo gereza.

    Iyibasirwa ry’abayoboke ba FDU INKINGI ntiryagarukiye aho kuko Visi-Perezida w’Ishyaka, Bwana Bonifasi Twagirimana, nawe yibasiwe ku uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 27/06/2014 igihe yari amaze gusura Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU INKINGI, ufungiye muri Gereza ya Remera (Kimironko).

    Ubwo Bonifasi Twagirimana yari arangije gusura asohotse ngo afate telefone ebyiri ze n’indangamuntu yasize aho bakirira abaje gusura (Réception), ushinzwe réception yahereje izo telefone n’indangamuntu umusore wari umuhagaze iruhande wivugiye ko akora mu rwego rushinzwe umutekano ariko ntiyavuga urwarirwo. Yongeyeho ko atari ngombwa ko amusobanulira impamvu y’icyo gikorwa!

    Ishyaka FDU INKINGI riramagana iyi mikorere igayitse ya Leta ya FPR INKOTANYI ikomeza gutoteza no kwibasira abatavugarumwe nayo. Aha twakwibutsa ko Perezidante wa FDU INKINGI, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umunyamabanga Mukuru wayo, Bwana Sylvain Sibomana n’abarwanashyaka bayo barenze 8 bafungiwe akamama, bazira ibitekerezo byabo bya politiki! Sibo bonyine kandi kuko hari abandi banyapolitiki boborera muri gereza kuko barwanya akarengane: aha twavuga Bwana Déo Mushayidi, Umuyobozi wa PDP Imanzi, na Dr Théoneste Niyitegeka wigeze kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yo muri 2003.

    FDU INKINGI irasaba Leta ya FPR INKOTANYI guhagarika iriya mikorere igayitse igamije kugirira nabi Abanyarwanda b’ingeri zose ibica urubozo, ibatera ubwoba igamije guca intege abatavugarumwe nayo, maze ikareka Abaturarwanda bakisanzura nkuko Itegeko Nshinga ribibahera uburenganzira.

    FDU INKINGI irasaba kandi ibihugu bishyigikiye Leta ya Kigali n’abaterankunga, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kuyishyiraho igitutu kugirango yubahirize iItegeko Nshinga ry’Urwanda, amategeko n’amasezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono agamije guca iyicwarubozo no kwimakaza uburenganzira busesuye bwa kiremwamuntu.

    Bikore i Paris mu Bufaransa

    Ku itariki ya 27 kamena 2014

    Mu izina rya FDU-Inkingi,

    Dr. Emmanuel Mwiseneza

    Komiseri ushinzwe amakuru n’itangazamakuru