IMISHIKIRANO YA FDLR NA LETA YA KIGALI IFITIYE INYUNGU NYINSHI AGATSIKO KAYOBOYE IGIHUGU

Hari abibeshya ko imishikirano FDLR ihora isaba iyifitiye inyungu kurusha agatsiko kicaye kubutegetsi, bigatuma leta ya kigali ivugako itabyemera ko ishikirana na FDLR.

Dore ukuntu imishikirano ifitiye leta ya Kigaki akamaro kurusha FDLR:

Abayobozi b’agatsiko bamaze kwigwizaho imitungo ntagereranywa mu Rwanda ku buryo bamaze kugera iyo bajya abandi ntaho bikora ari ukubakorera gusa ngo babone amaramuko.

Agatsiko kamaze kwigisha abana bako mu mashuri meza ku buryo ku isoko ry’umurimo bahagaze neza naho abo muri FDLR bamaze imyaka 20 batarunguruka mu muryango w’ishuri bityo ku isoko ry’umurimo byabatwara igihe ngo bashobore guhangana n’agatsiko.

Imishikirano kubera iki bayirwanya? Ntibashaka kugaragaza ukuri ku ibyabaye mu Rwanda kuko bamaze gukwirakwiza ikinyoma cy’ibyabaye bityo amahanga yabakuraho ikizere kandi bamwe bakoze ibyaha bakabihanirwa. Ntibashaka ko n’ikindi gice cy’abanyarwanda kizamuka kigatera imbere kugirango bazahore ari abaja babo ariko batabanza kureba aho isi igeze ko kugirango babishobore byabasaba imbaraga badafite kandi badateze kugira.

Dore igihombo cyo kwinagira:

Iriya miturirwa bujuje ikigali ishobora gusubira hasi, urubyaro rwabo rugakwira mu mahanga aho ruzahora rusabiriza icyo kurya ari impunzi abandi bakazashirira mu ntambara ruzaba rwashoje kuko ariyo nzira mbona rwiyemeje. Abanyarwanda bose ntibazabura kubigiriramo ingaruka kuko intambara isenya itubaka.

Umwanzuro:

Nkuko FDLR yifuriza abanyarwanda ibyiza ariko agatsiko ka FPR kayoboye igihugu kagashaka kubabauza ibyo byiza, birakwiye ko abanyarwanda bose aho bava bakagera ndetse n’abana babo bagahaguruka bakarwanya ibyo bitekerezo bibi biganisha habi u Rwanda.

Ivan Cyomoro na Ange Kagame bamaze kureba kure bagira inama se yo kureka ibyo arimo aranga namwe bandi rubyiruko mwafashije abo bana barusha ubupfura ba se mugaharanira ko u Rwanda rwasakaramo amahoro.

Twebwe INDATSIMBURWA tubari inyuma mugushakira u Rwanda amahoro bitanyuze mu ntambara n’ubwo tutari ibigwari mu kurasa.

Harakabaho u Rwanda rwuje amahoro n’umutekano binyuze mu bwumvikane bw’abanyarwanda.

Indatsimburwa Nyagatare

[email protected]