FDU-INKINGI IRAMAGANA UBUSHOTOZI BWA FPR YAKA KU NGUFU ABANYARWANDA IMISANZU YO GUTERA “UMURYANGO” INKUNGA.

ITANGAZO

Amakuru akomeza kutugeraho aratumenyesha ko, kuva mu kwezi kwa cumi 2015 FPR yatangiye kwaka abanyarwanda imisanzu ku ngufu yo gutera “UMURYANGO” inkunga. Ndetse biteganijwe ko izajya iyafatira ku mishahara y’abantu (1/10), harimo n’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi.

Nubwo bigaragara mu gihugu hose, ariko mu Karere ka Gatsibo, mu Mirenge ya Rwimbogo na Gitoki ho birakoranwa imbaraga zidasanzwe. Hakozwe inama ku Karere batumiramo abayobozi b’ibigo bose n’ab’imirenge, bagena uko bizakorwa, banzura ko uhereye ruhande buri mwarimu agomba gutanga ayo mafaranga; ko kandi utazayatanga azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.

Kuba ayo mafaranga azajya ava ku mushahara, umukozi agahembwa asigaye, bitandukanye n’uburyo busanzwe FPR yakoreshaga kugeza ubu, n’ubwo nabyo bidakwiye, kuko ubundi abakozi ba leta bayatangaga bayakuye ku mufuka wabo. Birumvikana lero ko iki kibazo cyahangayikishije abakozi ba leta, cyane cyane abarimu bahembwa intica ntikize. Ibyo kandi biragenda byiyongera ku bigega bitandukanye : nk’icyagaciro, icya Karake, amafaranga ya FRG, ay’uburezi, n’ibindi byinshi bitarondorwa, byiyongera nabyo ku misoro ikabije iri mu Rwanda. Ayo mafaranga yose ava ku mushahara w’umukozi, ariko abaturage bo bakubitwa buri munsi bazira kuyabura.

FDU-Inkingi irasanga guhatira abantu gutanga umusanzu muri FPR, kandi Abanyarwanda bose batayirimo, binyuranije n’amasezerano mpuzamahanga ku burengenzira bw’ikiremwa-muntu, ndetse n’ingingo ya 53 y’itegeko-nshinga yagenderwagaho n’ingoma ya FPR kugeza ubu : “Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo; nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo ”.

FDU-Inkingi ikaba isabye ko ibyo bintu byahagarara mu maguru mashya.

Bikorewe i London kuri 31/10/2015
Bahunga Justin
Komiseri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa FDU-Inkingi

“Pour un Etat de Droit, la Démocratie et l’Egalité de chances” ; “For the rule of law, democracy and equal opportunity”

Tel : (+250)728636000, (+32)478973762, (+33)650293997, (+44)7982381717
Email: [email protected]
website:http://fdu-rwanda.com, http://victoire-ingabire.com
Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 –
Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 –
Follow us on Twitter: http://twitter.com/VictoireUmuhoza