FDU-INKINGI: ITANGAZO RYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU

Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

Muri ibi bihe bikomeye twibuka amahano ndengakamere yagwiriye u Rwanda, ku itariki ya 7 Mata 2021 Ishyaka FDU-Inkingi ryifatanije n’ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi, ryunamira izo nzirakarengane kandi rifata mu mugongo ababuze ababo n’abagizweho ingaruka ku buryo bumwe cyangwa ubundi.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byinshi amateka yacu aduha, ubuhamya bw’abantu benshi banyuranye, cyane cyane abarokotse, amaraporo y’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’iy’umuryango w’abibumbye, Ishyaka FDU-Inkingi ryemeje muri kongere yaryo idasanzwe yo kuwa 14 Ukuboza 2019ko ubwoko bw’abahutu nabwo bwakorewe ubwicanyi ndengakamere bwo mu rwego rwa jenoside, bukozwe na FPR-Inkotanyi mu Rwanda no hanze yarwo.

Rishingiye kuri ubwo buhamya bunyuranye, Ishyaka FDU-Inkingi ryahisemo itariki ya 22 Mata uyu mwaka nk’umunsi wo kunamira izo nzirakarengane no gufata mu mugongo ababuze ababo cyangwa abandi bagizweho ingaruka n’ayo mahano.

Kubera inyungu za politiki, Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwakoze ibishoboka byose ngo bupfukirane ubwo bwicanyi, ariko ukuri kuratinda kukamenyekana. Aha ntitwabura kuvuga ko Ishyaka FDU-Inkingi ryakiriye neza intambwe yatewe ku ruhande rw’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, aho Perezida Kagame yemeje ko hari abahutu bishwe ku bwinshi. Ishyaka FDU-Inkingi rirasanga ari intabwe ntoya n’ubwo yatinze, ariko igana mucyerekezo cyiza. Turasaba ko icyo cyerekezo cyo kwemera amateka yacu yose uko ari cyakomeza, ntigihagarare cyangwa ngo gisubire inyuma.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba ko abazize jenoside yakorewe abahutu bazirikanwa, bakibukwa kandi bagahabwa ubutabera bukwiye. Icyo tugamije ntabwo ari ukugira ngo jenoside yakorewe abahutu ibe intwaro ya politiki, nk’uko FPR yahinduye jenoside yakorewe abatutsi intwaro ya politiki yo kwikiza abatavuga rumwe nayo. Icyo dushaka ni ugushimangira ko ubutabera butagomba kurobanura bishingiye ku bwoko, ishyaka umuntu arimo, akarere cyangwa indi mpamvu. Nta munyarwanda wagombye kugira ipfunwe ryo kuvuga akababaro ke no kwibuka uwe wazize ubwicanyi, bwaba ubwakorewe mu Rwanda cyangwa ubwakorewe hanze yarwo. Niryo shingiro nyakuri ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Ishyaka FDU-Inkingi ribabajwe no kubona ko ibikorwa by’ubwicanyi bigikomeje mu gihugu, kandi noneho bwibasira ubwoko bwose, abavuga ibitagenda mu gihugu, abanyamakuru n’abandi. Ishyaka FDU-Inkingi rirongera gusaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga kuri ubu bwicanyi, iyicwarubozo n’iburirwa irengero bya hato na hato, bimaze kuba karande mu gihugu.

Ishyaka FDU-Inkingi kandi rirasanga igihe kigeze ko hafatwa ingamba zihamye z’ubumwe n’ubwiyunge, byo fatizo y’amahoro n’iterambere birambye mu Rwanda. Ibikorwa byo kwibuka bivanwemo amarangamutima ya politiki, bibe uburyo bwo gufasha abanyarwanda kwigira ku mateka no gufatanya kubaka ejo hazaza habereye buri munyarwanda.

Mu gusoza, turongera kwihanganisha ababuze ababo bose, twunamiye inzirakarengane zose kandi turifuriza buri munyarwanda wese kugira ejo hazaza harimo icyizere, amahoro arambye, uburinganire n’ubukungu busaranganijwe.

Imana ikomeze abababaye bose.

Bikorewe London kuri 22 Mata 2021

Bahunga Justin,

Umuyobozi wa FDU-Inkingi,

[email protected]